Urashaka gukira?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 4, IGISIBO

Ku ya 12 Werurwe 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ezk 47, 1-9.12; 2º. Yh 5, 1- 16

Urashaka gukira?

Pasika y’uyu mwaka iregereje. Urugendo ruyigana turarugereje. Nyuma y’umunsi mukuru ariko, tuzakomeza kuko urugendo turimo ni urugana PASIKA izahoraho iteka. Bamwe turananiwe, turarwaye abandi turarembye rwose. Turi mu kivunge cy’abantu nkatwe. Buri wese afite igitekerezo cy’ahantu ashobora gukirira. Indwara z’amoko yose twese zaratumugaje nta n’ituze n’amahoro twifitemo. Turashakira hose kuko dusa n’ababuze amahwemo: twerekeje aho ifaranga riri ariko abandi bararidutanze; dufite inyota y’imyidagaduro ariko irangira nta kajyamo mu mutima wacu; turashakira mu maraha dore ko bamwe turi n’urubyiruko, ariko nta na kimwe kiduhagije ngo dukire uburwayi twiyumvamo! Hasigaye iki?

Ubwo twifuza gukira, dutegereje umuvuzi nyawe. Ntituzi aho azaturuka ariko ariho aragendagenda hirya no hino ku isi yitegereza abarushye n’abaremerewe. Yegera buri wese akamugaragariza impuhwe n’urukundo. Ababuze amahwemo bose arababaza niba bashaka gukira. Barahirwa abamwemerera akabakiza. Abakomeza kurushanwa basibanira aho bakeka amakiriro, bazamara imyaka myinshi ntacyo bungutse kugeza ubwo bazahura na Karuhura. Uhuye na we amukoraho rikaka akamukiza. Nta gusubira inyuma kundi. Uwo mukiza yitwa YEZU KRISTU UMWANA W’IMANA NZIMA. Yifitemo amazi asukura ijana ku ijana abamwemereye. Nta bisobanuro bindi bihambaye abahanga baboneye ibonekerwa rya Ezekiyeli twumvishe mu isomo rya mbere: uwo mugezi uvubuka amazi y’urubogobogo akiza, ushushanya YEZU KRISTU utagatifuza abamwemera bose muri Kiliziya ye ntagatifu ivubuka isoko y’amazi afutse mu masakaramentu.

Iyo tugize amahirwe ayo mazi akadusesekazwaho akatwuhagira, twirinda kwishora mu mikungugu kuko iyo tudakomeje gutungwa n’ayo mazi, tugwirwa n’icyago kiruta icya mbere dore ko Sekibi twacitse ihora idufitiye ishyari n’urwango igambiriye guhindanya amazi y’urubogobogo yo mu Ngoro y’Imana. Aya magambo YEZU yabwiye uwo yakijije, adusobanuriye neza iyo ngingo: “Dore wakize, ntuzongere gucumura ukundi, ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere”. Icyo twifuza, ni ugukomeza kuba inshuti zikomeye za YEZU KRISTU kugira ngo aturinde. Nta wahuye na We wongera gucumura nkana. Ibyamucumuzaga ntibirangira ariko noneho abona imbaraga zo kurwana urugamba rw’ukwemera: arashukwa bikomeye ariko agatsinda kakahava ku bwa Roho Mutagatifu na Bikira Mariya utabara abana be. Uwakijijwe na YEZU KRISTU koko, ariyoroshya agahabwa Penetensiya kenshi kandi akagisha inama cyangwa akagendana kenshi n’abavandimwe bamufasha gutera intambwe igana aheza. Ibyo kugendera mu kigare cy’amafuti, nta ho aba agihuriye na byo.

Dusabirane ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo ayo mazi meza twahawe adacubangana kuko tuyatwaye mu tubindi tumeneka ubusa. Dusabire na Kiliziya, yo Ngoro y’Imana ivubukamo umugezi w’urubogobogo kugira ngo imigambi mibisha ya Sekibi itayitobera. Dusabire abayobozi bakuru ba Kiliziya gutsinda ibitekerezo byose by’ubuyobe bigamije kujaga ukwemera, bakomere ku kwemera kugira ngo bafashe muntu wa none kwemerera YEZU KRISTU ngo amukize.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho