Ureke kwangana

KU CYA 24 GISANZWE A, 13/09/2020

Amasomo: Sir 27, 30-28,7; Zab 103 (102), 1-2, 3-4,9-10,11-12; Rom 14, 7-9; Mt 18, 21-35.

“Jya wibuka amaherezo ya byose, maze ureke kwangana”

Kuri iki cyumweru cya 24 mu Byumweru Bisanzwe by’Umwaka wa Liturujiya A, Amasomo Matagatifu aradushishikariza kwitegereza mugenzi wacu tukamugirira impuhwe. Nyagasani Imana Ishoborabyose, ni Umunyampuhwe n’Umunyambabazi, atinda kurakara kuko Urukundo rwe ruhoraho iteka. Ayo matwara yo kwitonda tukarebana impuhwe abavandimwe bacu, ni yo Data Ushoborabyose adutoza. Turabyumva neza, aho abantu bari, bataranzwe no koroherana no kubabarirana, nta na rimwe bashobora kugira amahoro. Muri Bibiliya, Ibitabo by’ubuhanga bikunda kugaruka ku nyigisho zinoza umubano mu bantu. Uwo mubano ushingirwa ku matwara n’amategeko Imana ya Isiraheli yagaragarije umuryango wayo. Muri buri rugo rw’umuyahudi, ababyeyi bakundaga kuganiriza abana babo babacengezamo amatwara aboneye atuma babaho neza babanira neza bagenzi babo hakurikijwe Amategeko n’amabwiriza basoma mu Itegeko Uhoraho yatangaje abinyujije kuri Musa.

Mu isomo rya mbere twavanye mu gitabo cy’umuhanga Mwene Siraki, twabwiwe neza ko inzika n’umujinya nta kamaro kabyo. Ngo ni bimwe mu bintu biteye ishozi umunyabyaha aba yarazobereyemo. Ni byo uwifitemo umujinya, uburakari n’inzika, nta mahoro yigiramo dore ko atanahwema kuyabuza abandi. Mwene Siraki kandi aratunga urutoki ibyo kwihorera. Kwihorera ni ya nzika yera imbuto mbi ituma inabi yiturwa inabi. Ahari inabi haba hari umugozi ushanditse abantu. Ntibashobora kuwigobotora batemeye icyo Imana ibabwira. Umuntu wese wumva amasomo y’uyu munsi, niyisuzume atakambire Imana Ishoborabyose. Ni Umubyeyi iramwumva imuhe amahoro. Niba yifitemo umujinya, inabi, inzika, urwangano, ukwihorera, namenye ko yifitemo urupfu. Uwagiriwe inabi na we akabeshyerwa, akangwa, akaburagizwa, agakeneshwa ku buryo bwose, nahumurizwe n’amasomo ya none. Nasabire abakora ibyo byose biteye ishozi. Niyubure umutwe atere intambwe arangamiye Umusaraba wa Yezu Kirisitu. Na we yakorewe ubwo bugome kandi yari Umwana w’Imana Nzima wazanywe no gucurukura iyi si!

Rumwe mu mfunguzo zituma ubwenge bucurukuka, ni ukubasha gutekereza intangiriro n’iherezo rya byose. Mwene Sirake ati: “Jya wibuka amaherezo ya byose maze ureke kwangana; ubwo ugenewe kuzapfa no kubora, ubahiriza amategeko”. Aha harimo ukuri: iyo umuntu azirikana neza ko yavutse atabyisabiye, ashobora kumva ko ubuzima afite yabuhawe n’Imana Data Ushoborabyose. Ashobora no kwifuza kuyubaha no kuzabana na yo ubuziraherezo. Anatekereza ko uyu mubiri afite igihe kizagera kandi bidatinze cyane ugapfa ugahambwa ukabora rwose. Aharanira ko uyu mubiri n’imibereho yo ku isi bitagomba kumushuka. Abirinda koreka roho ye. Aharanira kwirokora icyaha kandi agaha amahoro bagenzi be. Ahabwa amahoro no guharanira kumvira Umwana w’Imana. Yezu uwo ni we wamupfiriye. Yabaho rero ku isi, agomba kuberaho Yezu kuko nanapfa ari Yezu azapfiramo akaronka ubugingo buhoraho hamwe na we n’abatagatifu bose.

Umugani Yezu yaduciriye w’umugaragu utagira impuhwe, udufashe kwikubita agashyi duhore twiteguye kubabarira bagenzi bacu nk’uko Yezu yatubabariye. Atubabarira umurundo w’ibyaha. Natwe tugomba kubabarira bagenzi bacu. Hari ubwo dukora ibyaha biremereye tugasaba imbabazi dufite ubwoba. Nyamara byose Yezu arabitubabarira. Hari ubwo dukosereza abandi ku buryo bukabije tukifuza ko batugira abere. Nyamara hari abo tubona mu byaha bishobora kuba biri mu nsi y’ibyacu maze tukabannyega ntacyo twikopa. Iyo si yo nzira Yezu adushakamo. Hari rero n’ubwo mugenzi wacu adukorera agakosa ugasanga tumumereye nabi yanadusaba imbabazi ntitumwumve. Uwo mutima mubi twihatire kuwureka. Tubabarire nk’uko natwe tubabarirwa. Ese ntimwumvise ukuntu wa mugaragu Ivanjili yita mubi yari yarekewe umwenda ungana n’amatoni ya zahabu nyamara we agata ku munigo mugenzi we wari umurimo imibyizi ijana gusa! Byarangiye na we ahombye ubukungu bwinshi yari yagabiwe kuko atarekeye mugenzi we umwenda w’ubusabusa.

Yezu Nyir’impuhwe nakomeze atubabarire kandi abisingirizwe. Umubyeyi Bikira Mariya naduhakirwe tubabarire nka Data wo mu ijuru. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose. Icyumweru cyiza kuri mwese. Yezu abafashe igihe cyose, Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho