Uri Kristu, Umwana w’Imana nzima

Inyigisho ku munsi mukuru w’Intebe ya Petero Intumwa

Ku ya 22 Gashyantare 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Uri Kristu Umwana w’Imana nzima

Bavandimwe, uyu munsi, tariki ya 22 gashyantare turahimbaza umunsi mukuru w’intebe ya Petero Intumwa, nk’Umushumba wa Kiliziya y’isi yose. Ni n’umwanya wo gusabira umusimbura wa Petero, Papa Benedigito wa 16, tumushimira kandi twishimira intambwe yateje Kiliziya mu rugendo rw’ukwemera.

Mu ivanjili y’uyu munsi, Petero aratubwira Yezu uwo ari we. Ni Kristu Umwana w’Imana nzima. Nk’uko mubizi, hari uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kumenya Yezu. Hari ukumubwirwa, hari no guhura na we.

  1. Kumubwirwa.

Nicyo kibazo cya mbere Yezu abaza intumwa ze. « Abantu bavuga ko umwana w’umuntu ari nde ? Mu yandi magambo, abantu muhura nabo, abo muturanye, abo mukorana bavuga ko ndi nde ? »

Ibisubizo birahita biza. « Bamwe iyo bumvise inyigisho zawe bahita bavuga ko uri Yohani Batista. Abandi iyo babonye ibitangaza ukora bavuga ko uri Eliya. Hari n’abvuga ko uri Yeremiya. Icyo bose bahurizaho ni uko uri umuhanuzi ».

Ubwo ni uburyo bwa mbere bwo kumenya Yezu uhereye ku byo abandi bamuvugaho, kubyo bakwigishije muri Gatigisimu, cyangwa se ku byo wasomye mu bitabo. Ubu buryo ni bwiza ariko ntibwuzuye. Koko nk’uko abakurambere babivuga, « Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni ». Hari uburyo bwa kabiri bwo kumenya Yezu by’ukuri. Ni uguhura nawe, ukamwakira ukemera kubana nawe, ukakira umukiro atuzaniye.

  1. Guhura na Yezu no kubana nawe

Ikibazo cya kabiri Yezu abaza abigishwa be niho kiganisha. « Ibyo rubanda bavuga nabyumvise. Mwebwe se mwankurikiye mukemera kuba abigishwa banjye muvuga ko ndi nde ? » Petero arasubiza mu mwanya wa bagenzi be ati « Uri Kristu, Umwana w’Imana nzima ». Yezu aramushima ati « Urahirwa kuko Data yaguhishuriye uwo ndi we ». Kumenya Yezu ni impano. Ni kado Imana iduha ku buntu bwayo. Koko rero ntacyo twatanze ngo dukunde tumenye Imana n’uwo yadutumyeho Yezu Kristu. Kuba turi abakristu dukwiye kubyishimira kandi tugahora dushimira Imana ubuntu bugeretse ku bundi yatugiriye. Ngo « Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera ». Bakongeraho ngo « Kandi iyo atabimenye aracyanduza ». Hari ubwo njya ndeba ibibazo abanyarwanda twanyuzemo na n’ubu bitararangira nkibaza uko u Rwanda ruba rumeze iyo abanyarwanda baba atari abakristu. Nkeka ko kumenya Yezu n’umubyayi we Bikira Mariya ari isoko y’imbaraga n’ubutwari mu bihe bikomeye. Kumenya Yezu by’ukuri bijyana n’ubutumwa.

  1. Ubutumwa bwa Petero

Yezu abwira Petero ati « Uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye… Nzaguha imfunguzo z’ingoma y’ijuru ». Yezu rero yarebye ukwemera kwa Petero amushinga Kiliziya ye. Kiliziya ya Yezu, iyobowe na Petero n’abasimbura be, yubatse ku rutare. Ububasha bwa Sekibi ntibwayihangara. Kiliziya niyo itwereka inzira igana ku Mana ikanadufasha kuyinyuramo.

Kumenye Yezu bijyana no kumukunda. Mwibuke ikibazo Yezu amaze kuzuka yabajije Petero igihe amubonekeye na bagenzi be ku nkengero z’ikiyaga: “Simoni, mwene Yohani urankunda? “ Petero arasubiza ati “Yego Nyagasani uzi byose, uzi ko ngukunda”. Yezu ati”Ragira intama zanjye”. Yezu yamubajije niba amukunda ubugira gatatu. Buri gihe Petero asubiza ko amaukunda. Yezu amuha ubutumwa, hanyuma ati”Nkurikira”.

Bavandimwe, natwe tumaze igihe gito cyangwa se kirekire dukurikiye Yezu. Ese turamuzi neza ? Cyangwa se turacyagendera ku byo twigishijwe n’ababyeyi bacu, abavandimwe, abarimu cyangwa se abakateshiste ? Ukwemera kwacu gushingiye kuri Yezu Muzima tubana nawe nk’inshuti magara, cyangwa se gushingiye ku byo abandi bamuvuzeho, cyangwa bamwanditseho ?

Ngo bigeze kubaza umukristu bati « Ko tubona ujya mu Misa buri cyumweru wemera iki ? Ukwemera kwawe ni ukuhe ? » Arasubiza ati « Nemera ibyo Padiri yemera mugende mumubaze ». Igihe utaramenya Yezu wawe, haba hari indi ntambwe ugomba gutera mu rugendo rw’ukwemera. Kiliziya iyobowe n’abasimbura ba Petero idushakira ibya ngombwa byose bidufasha mu rugendo rugana ku butagatifu.

Bavandimwe,

Igisibo ni igihe cyo kujya mu butayu, tukitarura ibyo byose biturangaza, bityo tukumva icyo Yezu atubwira, tukavugurura umubano dufitanye nawe, n’uwo dufitanye na bagenzi bacu. Ni igihe cyo kureba niba ubutumwa Yezu aduha (mu rugo, mu kazi, muri Kiliziya) tubwakira mu kwemera kandi tukabusohoza mu rukundo n’ubwitange dukurikiza urugero rwa Petero n’abamusimbuye ku ntebe y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika. Koko rero buri mukristu afite ubutumwa agomba gusohoza kuri iyi si kandi ni indasimburwa. Muri iyi minsi tujye tuzirikana inyigisho nziza za Papa Benedigito wa 16. Zizadufasha gukura mu kwemera nk’uko Abepiskopi bacu babidushishikarije mu ibarwa nziza cyane batwandikiye mu minsi ishize.

Mbifurije kumenya Yezu by’ukuri, kumukunda no kumukundisha abandi dukurikije urugero rwa Petero Intumwa.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho