Uri mu bashaka kubona Yezu?

Inyigisho yo ku cyumweru cya V cy’ Igisibo/B, 21/03/2021

“NAWE SE WABA  URI MUBASHAKA KUBONA YEZU?”

Amasomo: Yer 31, 31-34; Heb 5,7-9; Yh 12,20-33.

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, mu rugendo rwacu hamwe na Yezu rugana kuri Pasika, turagenda twegera Icyumweru Gitagatifu, kizadufasha gutegura uwo munsi uhatse indi yose duhimbaza. Imana nidukomereza ubuzima, ku cyumweru gitaha, tuzahimbaza Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’Umwami, ari cyo cyumweru twita icya Mashami. Muri uru rugendo rero rwo kwigomwa no kwisubiraho, nta kindi Yezu adusaba uretse kunoza umubano wacu n’Imana twihatira kuganira no gusabana mu isengesho, kandi tukanagura umubano wacu n’abandi, twihatira kubakunda nk’uko natwe Imana idukunda, tukirinda icyabatera kuyitera umugongo.

Iyi minsi rero y’igisibo dushigaje yari ikwiye kutubera, umwanya mwiza wo gushaka uko twabona kandi tugasabana na Yezu Umucunguzi wacu. Tukamubona mu Bumuntu bwe no mu Bumana bwe.

Kugira ngo tubashe kumubona kandi dusabane na we, ni ngombwa kuzirikana inzira ubwe yanyuzemo, ari yo y’ububabare duhimbaza ku wa Gatanu Mutagatifu. Kuri uyu munsi twibuka Yezu, areka byose, ni uko akishyira mu biganza bya Se wamutumye, kugira ngo huzuzwe umugambi Imana yari ifite ku bantu yiremeye, ngo tubohorwe ku ngoyi y’icyaha n’urupfu. Ibyo yabikoze yemera kubabazwa ku buryo bwose kandi akabambwa ku musaraba.

Yezu muri urwo rugendo rugana Karuvaliyo, ahura n’abantu batwibutsa ko mu miruho n’imibabaro, tutagomba kugira ubwoba no kwiheba kuko Imana izagenda iduha abadukomeza, nuko natwe aho bibaye ngombwa tugakomeza abandi mu kwemera kugira ngo umukiro we utatunyura mu myanya y’intoki.

Twavuga Veronika, utaratinye abasirikari n’abakuru b’umuryango, ni uko akamugirira impuhwe akamuha igitambaro ngo yihanagure, mu maso inkora y’amaraso yari yahindanyije uruhanga rwe rutagatifu. Kandi mu rukundo n’impuhwe, Yezu ubwe, asezeranya ihirwe ry’Imana igisambo cyamuhatsweho igihe giteruye kikamubwira kiti: “Yezu uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe”. Ntitwareka kandi kwibutsa ubwiyumanganye bwaranze Yezu, imbere y’abagira nabi n’abashungerezi aho kubifuriza inabi akabasabira kubabarirwa ibyo bamukoreye, nuko ibyo byose bigatera umutware w’abasirikare guhamya mu ijwi riranguruye ati: “Koko uriya muntu yari intungane” (Lk 23, 47).

Koko rero ntagushikanya, ubuzima bwa Yezu usanga bwarakoze ku mutima imbaga itabarika, bigatuma umubonye adasigara uko yari asanzwe, ndetse n’abamubambishije ni uko  babonaga, ko ubutungane bwe bubacira urubanza. Ariko igikomeye gutambutsa ibindi, ni uko abishi be igihe bibwiraga ko umugambi wabo bawunogeje, ibye bikaba birangiye, yakoze igikomeye yizura mu bapfuye, bityo yerekana ko ari umugenga wa byose. Yezu rero ni muzima, gusa twirinde kumushakira aho atari.

Dukwiye rero kwibaza muri iyi minsi dusigaranye: Ese koko turashaka kubona Yezu? Dufite igihe cyo kumutega amatwi mu Ijambo atugezaho buri munsi? Nta kindi we adusaba uretse kwemera kugumana na we, tugasabana akatubwira icyo atwifuzaho.

Icyifuzo cye rero nta kindi ni ukugirana natwe Isezerano rishya, ari ryo: kwigiramo urukundo ruzira uburyarya. Nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabitubwiye agira ati: “Amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango”.

Bavandimwe iryo sezerano ry’urukundo ruzira uburyarya, hari ikintu gikomeye ryibyutsa umuntu wese ushaka kubaho binyuze Imana kandi na we bikamubyarira umugisha n’amahoro. Icyo kintu si ikindi, ni uko burya iyo utifitemo urukundo uba warapfuye uhagaze.

Tuzi neza ko iyo umuntu amaze imyaka myinshi ku isi tuvuga ko ashaje, ndetse ko iminsi ye yo kuyivaho asa nuyibara uko rirenze cyangwa rirashe. Nyamara burya kwiburamo urukundo bishajisha umuntu kuruta imyaka amaze, nuko yanava ku isi ntagire icyo bamwibukiraho, ubuzima bwe bukamera nk’igiti cyaremewe kwera imbuto, ariko cyo kikarangwa n’amababi gusa, kuzageza gitemwe kuko ari nta mumaro gifite.

Mu gihe uwifitemo ingabire y’urukundo we, yaba ari muzima cyangwa yarapfuye, ibikorwa byiza yakoze bibera abe n’abamumenye ndetse n’abataramumenye impamvu yo kwera imbuto zihoraho. Nk’uko igiti cyiza cyera imbuto nziza kandi na zo zikazarumbuka izindi nziza. Mu buzima bwacu rero turasabwa guharanira kwiranduramo umutima mubi, kwihugiraho no kwigira ntibindeba, kuko ntacyo byungura ubikoze maze tukarangwa no guhorana ingabire yo gukunda Imana n’abayo.

Mutagatifu Yohani w’Umusaraba, ni we wateruye yibutsa abo mu gihe cye, ndetse n’abazaza nyuma ye ati: “Igihe tuzahingukira imbere y’ubutabera n’ubwiza bw’Imana, nta kindi tuzabazwa uretse urukundo rwaranze imibereho yacu”.

Mu gutegura Pasika ya Kristu, itwibutsa kuva mu mwijima tukerekeza mu rumuri, tukava mu rwango tukarangwa n’urukundo, buri wese akwiye kwisuzuma akareba uko abayeho hamwe n’abo bari kumwe. Dore ko aho dutuye, tunyura cyangwa dukora, tuhasanga abarushye n’abaremerewe: barimo abarwayi n’abamugaye b’ingeri zose, imfubyi n’abapfakazi, imfungwa n’abarengana, abicwa n’ababurirwa irengero, tutibagiwe n’abagira nabi. Ese imbere yaba bantu nk’uwamenye Yezu akansaba kwigiramo urukundo, mbereka nte ko Imana ibakunda?

Ese amagambo mvuga, ibikorwa nkora n’uko nitwara mu buzima, bibafasha kubona Yezu ko ari muzima? Ese bibafasha mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, kabone n’ubwo isi yuzuyemo ibiturushya n’ibitubabaza? Ese  bibafasha kumenya ko Imana  ari urukundo kandi ikaba ari yo ifite ijambo rya nyuma, ku buzima bwa muntu?

Ubwo rero dufite amahirwe yo guhura na Yezu buri cyumweru, igihe twumva kandi tukazirikana Ijambo rye, kandi tugasangira isakaramentu ry’urukundo rwe, duhabwa umubiri n’amaraso bye ngo bitubere ifunguro ritunga roho zacu, kandi rikaduha kuronka imbaraga, urumuri, ukuri n’ishyaka bidufasha kwigiramo urukundo rurenga isano y’amaraso, ururimi, igihugu n’ubwoko. Ni ngombwa kubisaba nk’uko Zaburi yabitwibukije: “Mana yanjye ndemamo umutima usukuye, maze umvugururemo ibitekerezo biboneye” (Zab, 50,12).

Iryo sengesho rya Zaburi rikwiye kuba irya buri wese, tugatabaza Imana kugira ngo, uwo mutima usukuye dusaba guhabwa, ube udutoza gufasha abo tubana, abo dusanze n’abadusanga kubasha kwegera no kubona Yezu.

None rero Nyagasani turagutakambiye, ngo uhumure amaso yacu y’umutima n’ay’umubiri, tubashe kumenya buri gihe icyo dukorera abavandimwe bacu bakeneye, nuko twese hamwe tubashe kukubona no kukurangamira wowe, Inzira Ukuri n’Ubugingo. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho