Inyigisho yo ku wa 29 Ukuboza 2012, Mu gihe cya Noheli:
AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 3-11; 2º. Lk 2,22-35
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA
Uri mu rumuri agakomeza kwanga umuvandimwe we
Kuri uyu munsi wa kane nyuma yo kwishimira ko Urumuri rutangaje, dukomeje kwizihirwa mu mutima kuko urwo Rumuri tururimo rwose. Ariko na none twitonde, hari igipimo cya ngombwa. Tureke guhubuka. Tubanze twibaze niba dukunda abavandimwe bacu.
Ikirangantego cy’Urumuri rutangaje, ni Urukundo. Utarangwa n’Urukundo, ni we wibwira ko ari mu Rumuri nyamara aba yibereye mu mwijima. Uwibwira ko ari mu Rumuri ariko akikundira abamukunda gusa, uwo na we ari mu mwijima. Twibuke ko YEZU yatubwiye ko umuvandimwe wacu ari umuntu wese waremwe mu ishusho ry’Imana. Yaba umunyamahanga, yaba uwo mu bundi bwoko cyangwa mu kandi karere, uwo ni umuvandimwe wanjye ngomba gukunda niba koko ndi mu Rumuri. Birumvikana ko hari abo nita inshuti kuko twegeranye mu bitekerezo kandi koko duharanira ibyiza by’ijuru nta kubusanya. Hagati yacu Urukundo ruriyongera, dukuza Imana maze tugakura mu Rukundo. Tugirana umusabano uhamye. Abandi kure bo, ntituzagirana umushyikirano uhamye, ariko icyo Urumuri rumfasha ni ukutigera mbabangamira ngo kuko tutaziranye cyane. Inzigo iri hagati y’abana b’Umubyeyi Mariya n’aba Sekibi. Iyo nzigo, na yo ituma haduka inzangano hagati y’abanyabyaha n’abashaka kuva mu byaha. Icyo Urumuri rumfasha, ni ugusabira abanzi banjye nkirinda kubagirira nazi. Ni uguhora mbabaranye na YEZU KRISTU ntegereje ko inabi yabo bayireka bagahinduka. Ahasigaye kandi nkaba maso kugira ngo batavaho bacumbekerezamo umunuko w’inabi bimitse. Urumuri twakiriye rutuma inabi duhura na yo itadusibira amayira aganisha ku MUKUNZI wacu YEZU KRISTU.
Mu gihe hose ku isi twumva ayo magambo y’Ukuri k’Urumuri, birababaje kubona abogezabutumwa mu bihugu bya kure bafatwa nabi n’abo basanze ngo kuko badahuje ibara ry’uruhu rw’umubiri. Abitwa ko bakiriye Ivanjili bagakomeza gutoteza abazungu bayibazaniye kubera nyine ivangura, abo baribehsya, umwijima urababundikiye. Birababaje kandi kubona i Bulayi bakiriye Ivanjili kuva kera, hari abakristu bahabonera ishyano ngo ni uko baturuka muri Afrika, Aziya cyangwa Amerika. Umukristu w’i Bulayi uwo ari we wese wigiramo uwo munabi w’ivangura, na we ari mu mwijima, ntiyakwirata ngo ari mu Rumuri! Twese tugomba kwisuzuma hose.
Igihe YEZU atuwe Imana mu Ngoro, inararibonye Simewoni yasobanuriye BIKIRA MARIYA ko YEZU uwo azaba ikimenyetso bazagiraho impaka akazabera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira. Ni uko bimeze kugeza igihe isi izashirira. Ubuzima bw’abakiriye Urumuri buzakomeza kwishushanya na YEZU KRISTU waje mu isi ntimwakire ahubwo ikamubamba ku musaraba itanazi ko ari na yo nzira yarokoreyemo benshi.
YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.