“Uri muri Kristu Yezu, ntateze guhungabana n’aho ibikomeye byo mu ijuru no ku isi byarindimuka”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 34 gisanzwe, B, 2015

Ku wa 24 ugushyingo 2015: Umunsi wibukwa w’abatagatifu Andreya Dung-Lac, Yohani-Teofane, na bagenzi babo bahowe Imana muri Viyetinamu.

AMASOMO: 1º. Dan2,31-45; Zb/Dan3,57-58,59-61 2º. Lk 21,5-11

Umuntu wese uri muri Kristu Yezu, ntateze guhungabana n’aho ibikomeye byo mu ijuru no ku isi byarindimuka”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku wa kabiri w’icyumweru cya 34 gisanzwe, ni nyuma y’iminsi ibiri twijihije umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Nkuko twabiririmbaga Kristu ni Umwami nyabami, asumba abami bose kuko ingoma ye itazashira nk’izindi za hano ku isi.

Mu isomo rya mbere rya none turumva umuhanuzi Daniyeli, arotora inzozi z’umwami Nabukadinetsari. Aragira ati: Ni wowe ubwirwa shobuja, mwami w’abami; Imana Nyir’ijuru yaguhaye ingoma n’ubutegetsi, ububasha n’icyubahiro; ishyira mu biganza byawe abantu, inyamaswa zo mu gasozi n’inyoni zo mu kirere aho ziba hose, kandi ikugira umugenga wa byose: umutwe wa zahabu rero ni wowe.”

Nkuko ejo twabizirikanye, Daniyeli yari umwe mu basore b’abayisraheli bafashwe mu bajyanywe bunyago i Babiloni, ngo bigishwe inyandiko n’ururimi by’Abakalideya, bakorere umwami w’aho ibyo abategetse byose. Bwari uburetwa.

Muri ibyo byose nta kintu kigeze kibahungabana kuko bari biringiye Uhoraho Imana yabo kandi bakamukomeraho ntibayoboke ibigirwamana by’abanyamahanga. Niyo mpamvu Uhoraho yabakomeyeho abaha ubuhanga, ubushishozi n’ubumenyi birenzi iby’abandi bose, bashobora gutwaza mu kaga barimo. Ni koko uwiringiye Uhoraho, amubera ikiramiro; kandi nk’uko yagobotse aba kera niko natwe atugirira igihe tumwiyambaje turi mu majye maze akatugoboka bisumbye uko tubyifuza.

Yezu ati “ Muramenye ntihazagire ubayobya”

Mu gihe yari mu Ngoro, yitegereza uko baturaga n’uburyo abigishwa batangariraga uburanga bw’iyo Ngoro itatse amabuye meza n’ibintu byagaciro gakomeye; turumva Yezu ahuriza hamwe ibintu bitatu bikomeye, aribyo: Umunsi wa Nyagasani, isenyuka rya Yeruzalemu n’ihindukira rya Kristu. Yezu arahamagarira abigishwa be guhora bari maso kandi biteguye. Kudahuhungabanywa n’ibihe kandi bakagira amizero muri Nyagasani, aho gutwarwa n’ibihita byo ku isi.

Natwe muri ibi bihe byacu hari benshi usanga bahagaritse umutima, bahangayikishijwe n’ibihita badashobora guhagarika. Uyu munsi Nyagasani ari kuduha amizero, aratubwira ko tugomba kwirinda guhangayikishwa n’ibyo, ahubwo tukubura amaso, tukamenya gusoma ibimenyetso by’ibihe mu ndoro nyayo y’Imana. Turaburirwa ko hari benshi na byinshi muri iy’isi, bishobora kuduhuma amaso, bikishyira mu mwanya w’Imana, maze bikadushora mu icura burindi . Ni aho Yezu ahera atuburira agira ati “ muramenye ntimuzageyo”, ntimuzabakurikire kuko aho kubayobora bazabayobya.

Muri ibi bihe byacu, hari abantu bahuragura amagambo bakwiza inyigisho z’impimbano zivuga ko isi igiye gushira, yemwe bagatanga n’umunsi n’italiki!

Iyo izo nyigisho zadutse abantu benshi basa n’abava mu byabo bagatangira kubunza imitima. Kuki babunza imitima? Bibwira se ko ubundi ibyo babona bizahoraho cyangwa bazahora babireba? Ibiriho ubu si ko bizahoraho, kuko nta kigira intangiriro kitagira iherezo. Ibyo rero ntibikwiye kudukura umutima, twasanze ari uko biri kandi ntiduteze kubihindura. Byose birashira uretse Imana. Nituyiringire igihe cyose, bizadufasha kutarohama mu mivumba y’iy’isi. Abahowe Imana muri Viyetinamu, badusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel Nsabanzima, ukorera ubutumwa muri paruwasi Higiro, diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho