Uri Umusaseridoti ku buryo bwa Malekisedeki

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 2 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 23 Mutarama 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Heb 7, 1-3.15b-17; 2º.Mk 3, 1-6

Uri Umusaseridoti ku buryo bwa Malekisedeki

Amasomo ya none yongeye kutuzamuramo ubwuzu duterwa n’ingabire ihanitse YEZU yahaye Kiliziya ye: ingabire ihambaye y’UBUSASERIDOTI. KRISTU Umusaseridoti Mukuru yashatse kudusangiza iyo ngabire twese abamwemera. Twese abalayiki n’abiyeguriyimana dusangiye ubusaseridoti bwa YEZU KRISTU, ubusaseridoti bwa cyami kuko kuva tubatijwe twabaye abana b’Imana bigenga ku mutima no ku mubiri. Twasezereye ubucakara bwose bwa Sekibi. Twabaye abana b’Imana koko. Ni nde udashimishwa no kumva ko ari umwana w’Imana Data Ushoborabyose? Ufite ubusaseridoti bwa cyami wese aheshwa na Batisimu agenda yemye nta kimugondetse ijosi cyane cyane iyo yiyumvamo iryo shema ryo kuba inkoramutima ya YEZU KRISTU. Ibyishimo by’ubusaseridoti bwa gihereza (bwa gipadiri) byo ntitubasha kubyisobanurira. Umusaseridoti utura igitambo cy’Ukarisitiya hamwe n’ikoraniro ry’abayoboke ba KRISTU bafite ubwuzu bwo guhabwa Umwiza uruta byose YEZU KRISTU, ni bo bitegereza maze bakanyungutirana ibyishimo ayo mabanga matagatifu. Uwabihiwe n’ubuzima kandi agashyira imbere iby’isi gusa, uwo arinda apfa ataricengezamo amayobera atera ubwuzu burenze imivugire.

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, ni imwe mu nyandiko ntagatifu zisobanura ku buryo bw’umwihariko ibanga rya gisaseridoti rishingiye ku Busaseridoti bwa YEZU KRISTU. Iyo igeze kuri Malekisedeki washushanyije kuva kera YEZU KRISTU ubwe, ibyo itubwira ku busaseridoti biba agahebuzo. Turushaho kwinjira muri ayo mabanga ya gisaseridoti twishimiye kwinjizwa n’Umwami w’amahoro mu Murwa w’ubutabera. Koko rero, KRISTU (Malekisedeki w’ukuri) ni we Butabera bwacu (Malekisedeki=Umwami w’ubutabera), ni We Mahoro yacu (Umwami w’i Salemu=Umwami w’amahoro).

Mu gihe dukomeje gusabira ubumwe bw’abemera KRISTU bose, dusabe dukomeje gucengera iryo banga rihanitse rya gisaseridoti, nta kintu na kimwe kizadutandukanya na ryo. Nitwinjira mu Kuri k’Ubusaseridoti YEZU yagize ishingiro ry’umukiro w’abe bose, tuzahora twifuza kubana na We iteka turi imbaga nsaseridoti. Nta we uzatuvanamo kuko twemera ko nta wundi wundi twasanga atari YEZU KRISTU ufite ijambo rikiza indwara z’amoko yose rikanadukiza urupfu rw’iteka. Abafarizayi n’abigishamategeko bamurebaga ayingwe bari batarasobanukirwa n’uwo ari we. Ni yo mpamvu batemeye kugendana na We. Twebwe abemera dusabirane kugendera hamwe mu KURI kwa YEZU KRISTU, nta kizadutandukanya.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE ITEKA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho