“Uriya si umwana wa wa mubaji?”

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 17 Gisanzwe, igiharwe C

Ku ya 02 kanama 2019

AMASOMO: Lev 23,1.4-11.15-16.27.34b-37; Zab 81(80); Mt 13, 54-58

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Mu Ivanjili ya none turabwirwa Yezu ajya iwabo i Nazareti n’uko bamwakiriye. Burya akenshi abantu ibitworohera nibyo duha agaciro, maze aho kubona umuntu uko ari tukamurebera mu ndoredwamo y’uko twamubonye mu bihe byahise.  Nibyo byabaye kuri bariya banyanazareti, Yezu yasuye nk’umwana uje iwabo, akabigisha neza ndetse abenshi muri bo bagafashwa n’iyo nyigisho, maze aho kugirango batere intambwe bemere ngo bakire, bahitamo gutangira kumwibaza, bati buriya buhanga abukura he? Ese aho si ibyo yihangishijeho? Aho kugira ngo bamwumve mu butumwa bwiza yabamamazagamo bahishurirwe uwo ari we, bahereye mu gutangara no gupinga. Ni uko umukiro wabanyuze mu myanya y’intoki kandi wari wabizaniye.

Mu myumvire ya kiyahudi yo muri kiriya gihe cya Yezu, bibwiraga ko Mesiya/Umukiza wasezeranywe azakomoka mu muryango w’ibikomerezwa. Nta n’umwe watekerezaga ko i Nazareti hazakomoka Umukiza nk’uwo, nk’uko Natanayeli yabihamije agira ati hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti (Yh1,46). Ni muri urwo rwego, inyigisho za Yezu zabatunguye, batangira kuvugaguzwa, basakabaka ko bazi inkomoko ye ndetse n’abavandimwe be; aha bishaka kuvuga babyara be n’abandi bene wabo mu miryango ko babazi kandi nta butyoza babaziho, ibyo bibabera intandaro yo kutemera; bityo Yezu ntiyaba akibakoreye ibitangaza nk’ibyo yakoreye ahandi hose yagiye anyura.

Bavandimwe, natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni kenshi iby’Imana bidutungura. Ikingenzi rero si ugupinga nka bariya banyanazareti, ahubwo ni uguca bugufi tukakira ugushaka kw’Imana nka Mariya, tukemera gusanisha ugushaka kwacu n’ukw’Imana aho gushaka gusanisha ukw’Imana n’ukwacu. Si twe tugomba guharanira ko icyo dushaka gikorwa ahubwo tugomba guharanira ko icyo Imana ishaka gikorwa munsi nk’uko gikorwa mu ijuru, nk’uko dukunda kubisubiramo mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru.

Bariya banyanazareti, ntibashoboye kugera aho ngo bemere ko Imana yabikoze uko yabigennye kandi yabigennye uko ishaka ngo babyakire, baheze mu myumvire yabo maze ubujiji bwabo bubaheza mu bupinzi bushingiye ku ndakuzi, ngo Yezu ni  umwana wa wa mubaji. Ntibigeze batera intamwe nk’iya Petero ngo bamubonemo Kristu Umwana w’Imana ihoraho.

Kuri uyu munsi Nyagasani aduhaye umwanya wo kuzirikana kuri iri Jambo, natwe twikebuke turebe niba ntaho “ndakuzi” ijya itubuza kwakira ibyiza Imana yatugeneye kandi icisha mu bikoresho yishakiye uko yabigennye, abo ni abasaserdoti n’abandi bogezabutumwa idutumaho mu ntege nke zabo dusanzwe tubaziho byaba ari byo cyangwa ibyo tubakekaho.

Dusabe inema ya gufunguka amaso n’amatwi y’imitima yacu tubashe kwakira Imana uko ije idusanga, twoye kuyitiranya n’ibyo twamenye kera cyangwa dukeka ubu.

Abatagatifu duhimbaza uyu munsi: Euzebiyo, Yulitani Emari na Stefano, badusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel NSABANZIMA, GISAGARA/BUTARE/RWANDA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho