Urubingo rwarabiranye n’ifumba igicumbeka

Inyigisho yo ku  wa mbere mutagatifu/B/26/03/2018

Amasomo: Iz 42,1-7; Yoh 12,1-11

Bakristu bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe iteka!

Kuri uyu wa mbere mutagatifu udushyira iminsi twibukaho ububabare, urupfu ndetse n’Izuka bya Yezu Kristu, Umucunguzi wacu, amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana ku mpuhwe n’urukundo Imana ifitiye muntu. Ibi biragaragarira mu butumwa bw’Umugaragu w’Imana twumva mu isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Mu byo ategerejweho ni ukurokora umuryango we no kumurikira amahanga y’isi yose abigiranye ubwiyoroshye, urukundo, impuhwe n’ubutabera. Ngo „ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka“.

Bavandimwe iki kigereranyo cy’urubingo rwarabiranye ndetse n’ifumba igicumbeka dushobora kugihuza n’imibereho y’umuntu uri kure y’Imana rwose ndetse akagera ku rwego rwo kumva ko nta gaciro yakongera kugira mu maso yayo. Ububi bw’ibyaha ni uko bidutandukanya n’Imana, bikadutera kwihisha Imana, nk’uko Adamu na Eva babigenje igihe bamaze gucumura (Reba Intangiriro 3,8-9). Ni koko ibyaha birazingamisha umuntu akamera nk’urubingo rwarabiranye rutagira ikindi rumara uretse gucanwa rukibagirana. Ibyaha tugwamo kenshi bishyira ku kuzimya muri twe ifumba y’urukundo Imana yadukunze kandi ikomeza kudukunda, ndetse n’iyo twacumuye. Umugaragu w’Imana rero, Isezerano rishya ryabonyemo Yezu Kristu, yazanywe no gusubiza ubugingo urwo rubingo rwarabiranye ndetse  no kubyaza ikibatsi cy’umuriro ifumba yari isigaye icumbeka gusa. Urwo rubingo n’iyo fumba ni wowe nanjye b’abanyantege nke dukeneye kugirirwa Impuhwe na Kristu wemeye guhara ndetse ubuzima bwe kugira ngo dukire. Icyo dusabwa gusa ni ukumukingurira umutima wacu akawutaha.

Nta gaciro wabona kaguze Urukundo Yezu agufitiye, nta n’ikigereranyo wabinganya. Ibi kandi Yezu arabitwereka mu Ivanjiri y’uyu munsi abihereye ku gikorwa Mariya umuvandimwe wa Lazaro yari akoze cyo gusiga „amavuta y’umubavu w’ukuri“ ibirenge bya Yezu. Bamwe mu bari aho, babibonyemo isesagura nyamara Yezu we ati „ nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva“. Ni uko yungamo ati: „abakene muzabahorana, ariko njye ntimuzamporana igihe cyose“.

Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu twatangiye ejo, mbifurije kuzirikana by’umwihariko ku rukundo rurenze imivugire Yezu adukunda no kurwakira. Muze tumwemere adukunde, muze tumwemerere adukize. Nta kindi kiguzi adusaba kitari kumusanga no kumukingurira umutima wacu akawusubiza ubugingo. Umubyeyi Bikiramariya adusabire muri uru rugendo.

Padiri Joseph Uwitonze.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho