Urubori rwawe ruri he wa rupfu we ?

Inyigisho yo ku ya 02 Ugushyingo 2017: 

Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo. Rupfu we ! Ugutsinda kwawe kuri he ? Urubori rwawe ruri he wa rupfu we ?     

Isomo rya mbere: 2 Mak 12,43-4; Isomo rya kabiri: 1 Kor 15,51-57; Ivanjili: Yh 6, 51-5

Bavandimwe muri Kristu, nimugire amahoro n’umugisha bikomoka ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Kristu Nyagasani.

Uyu munsi tariki ya kabiri z’ukwezi k’ugushyingo ni umunsi Kiliziya yahariye kuzirikana no gusabira ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abo twamenye n’abo tutamenye batakiri muri ubu buzima ariko kandi dukeka ko batararangiza urugendo rwabo. Tubaherekesha amasengesho yacu ngo Nyagasani abagirire Ubuntu ababohore ku ngoyi y’ibyaha bakoze abiyereke iteka baruhukire mu mahoro.

Uyu munsi wongera kuduha uburyo bwo kuzirikana ko turemye umuryango umwe, Kiliziya imwe y’inyabutatu: Kiliziya iri ku rugamba ari yo turemye twe abakiri kuri iyi si; Kiliziya ibabara (yo mu isukuriro: purigatori) na Kiliziya yatsinze ari yo iy’abarangije urugendo, iyabibereye mu ikuzo ry’Imana ari na bo duhimbaza ku munsi mukuru w’abatagatifu bose.

Bavandimwe, gusabira abacu bapfuye nk’uko tubibona mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya kabiri cy’abamakabe ni igikorwa cyiza kandi cya gipfura, ibyo tukabikora kuko twizera ko abacu bapfuye bazazuka.

Nyagasani Yezu mu Ivanjili yanditswe na Yohani aratwizeza ko tuzigamiwe ubuzima buzahoraho iteka, ubuzima tuzakesha kumwakira we mugati muzima utanga ubugingo.

Yezu yabivuze mu magambo akomeye cyane ku buryo yateye intugunda mu bamwumvaga ndetse bamwe mu bari bamukurikiye bakuramo akabo karenge. Ntiyashatse koroshya iyo mvugo ahubwo yarushijeho kuyitsindagira ati: “ndababwiza ukuri koko nimutarya umubiri w’umwana w’umuntu ngo munywe n’amaraso ye ntimuzagira ubugingo muri mwe. Na ho urya umubiri wanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka.

Bavandimwe, dusangirira ku meza matagatifu, tukarya umubiri wa Nyagasani kandi tukanywa amaraso ye.

Tuvuge se ko bihagije tuba dukingiye urupfu?

Nta shiti mu Ukarisitiya hari ukiza abantu, ari we Kristu Umwana w’Imana, nta shiti ko muri We turonka umuti n’urukingo by’urupfu ariko kandi tuzirikane na rya jambo ngo umuhababwa atabikwiriye abagira nabi rwose, mucyo twitegure twoye kuba nkaYuda wamugambaniye.

Twazirikana kandi ya magambo ya Mutagatifu Tomasi wa Akwino aho agira ati: “ahabwa ababi n’abeza ariko biranyuranye ni urupfu n’ubugingo. Ubugingo n’ubw’abeza, ababi bahabwa urupfu”.

Bavandimwe, nitwakira Kristu mu buzima bwacu tukemera kugengwa na we, tuzamuhabwa duse na we maze kimwe na Pawulo tugire tuti : “ntabwo ari twe turiho ni Kristu uriho muri twe”, ntagushidikanya ko icyo gihe tuzakwena urupfu tugira tuti: “URUPFU RWABURIJWEMO N’UMUTSINDO. RUPFU WE! UGUTSINDA KWAWE KURI HE? URUBORI RWAWE RURIHE WA RUPFU WE?”.

Bavandimwe dusabire abacu bose tutakiri kumwe tuzikana isezerano rya Kristu ko abamwera badateze guheranwa n’urupfu. Abacu nta shiti bazazukira kubaho mu buzima buzira iherezo.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho