Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 cy’Igisibo, ku wa 29 Werurwe 2020.
Amasomo: Ez37, 12-14, Zab129, 1-2.3-4.5-7a.7bc-8; Rom 8,8-11; Yh 11,1-45
Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.
Dukomeje urugendo rw’igisibo, tugeze ku cyumweru cya gatanu tugana kuri Pasika ya Nyagasani. Ni urugendo twakoze mu bihe bidasanzwe kubera icyago cya Covid-19 cyugarije isi yose. Amajwi yacu nakomeze yungikanye ubutaretsa, dutakambire Nyagasani tumwizeye, nta kabuza azadutabara. Icyago cyagwiririye isi twabonye cyiza, ariko iby’igihe kizamara n’uko kizadusiga, ni ibanga ritambutse ubwenge bwacu, rizwi na Nyagasani utegeka byose, umugenga w’abazima n’abapfuye ari na we uduhumuriza kuri icyi cyumweru adusaba kuzirikana ku rupfu n’ubuzima. Abamwemera bariho kandi bazabaho iteka ryose.
- No mu byago bikomeye twibuke ko Nyagasani ari kumwe natwe
Igihe umuryango w’Imana ujyanywe bunyago i Babiloni wari ubayeho nabi mu maganya, imiborogo n’ukwiheba. Uhoraho yawukubise akanyafu kubera kumutera umugongo. Muri ibyo byago bitari biworoheye, wari waracitse intege kugeza n’aho wibwiraga uti : ‘‘Twarapfuye koko, ibyacu ntibikigira igaruriro, nta cyizere tugifite, turashize’’(Ez 37,11). Nyamara no mu byago barimo Imana yarabarebaga, kandi yari yiteguye kubakiza. Uhoraho ubwe abihera ihumure abizeza ko agiye kubakura muri ako kaga kagereranywaga n’imva maze akabasubiza mu gihugu cyabo, mu buzima buzira agahinda n’ishavu. Mu bihe nk’ibi by’icyorezo ku isi yose, benshi dufite ubwoba bw’urupfu, kandi twugarijwe na zimwe mu ngaruka nk’inzara, ihungabana ry’ubukungu, n’ibindi. Ni umwanya wo kwegera Umusumbabyose ari na we ufite ijambo riduhumuriza, rikaba ijambo ry’ububasha. Nyirubutungane Papa Fransisko muri iyi minsi aradushishikariza gukomera ku isengesho tuvuga twunze ubumwe, kandi Imana ntiyakwirengagiza abana bayo bayitakambira amanywa n’ijoro. Yadusabye kuvuga kenshi isengesho rya Dawe uri mu ijuru, niturivugane umutima utarangaye. Risoza rigira, riti : ‘‘Ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago’’. Tuzirikane ko mu gihe bamwe baba batakambira Imana kubera ibyago turimo, hari n’ababa bashishikajwe no gucura imigambi mibi nyamara wari umwanya wo kuzirikana ko muntu aho ava akagera asangiye na mugenzi we kuba abanyantegenke bakeneye ubuvunyi bw’ Imana. Niduhumure turi imbaga y’Imana, Umurengezi wacu aratwumva kandi aturi hafi, ntazadutererana kandi yiteguye kudukiza icyago. Muri ibi bihe, nka Pawulo Mutagatifu dutinyuke tuvuge tuti : « Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ubukene se, … » (Rm 8,35).
- Uduhumuriza ni uwatsinze icyaha n’urupfu
Kamere muntu ikangaranywa na byinshi, igahungabana kandi ubabaye wese ntabura gutakira uwo akekaho ubuvunyi n’ubutabazi. Twe rero nk’abakristu, mu guhanga amaso abo Imana yaduhaye ngo batuyobore haba mu by’iyobokamana na politike, mu kugana bamwe bafite umurimo utoroshye wo kutuvura, n’abandi bose bagira uruhare mu gufasha muntu kumva atekanye ; ntitukirengagize ko umukiro wacu uri mu Mana. Tutari kumwe n’Imana ibyo twita gutekana no gutuza ngo kuko nta ndwara z’ibyorezo, nta nzara, ntawe utubuza amahoro n’amahwemo, ibyo byose bihinduka nk’agahenge muntu agira, kakamwibagiza ibimutegereje ejo hazaza nyamara atagira aho ahungira. Twemere Imana, tuyizere, izadufasha kubaho mu bigeragezo by’amoko yose maze iduhe gutsinda ak’intwari ku rugamba. Mu bihe nk’ibi n’ubwo tutaterura ngo twemeze ko ibiri kutubaho ari ingaruka z’ibyaha byacu, ariko nta n’igikuyeho ko dukwiye gutakambira Imana ari na ko twanga icyaha, twicuza by’ukuri, duharanira kugendera mu nzira y’ubutungane. Nk’uko tubizi isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi (Yk 5,16). Mu gisibo by’umwihariko, Kiliziya iduhamagarira kwicuza ibyaha byacu. Ibihe by’amage ntibikwiye kutwibagiza iyo mpuruza, ngo umwanya munini tuwumare duhererekanya amakuru ya byacitse kubera imfu n’ibindi bigeragezo hirya no hino ku isi. Ibi bihe turimo bidufashe kubona ko muntu atishoboye maze agarukire Ushobora byose. Buri wese niyange icyaha, ahitemo inzira y’ubutungane, abeho mu kuri. Ntidusohoka mu mazu yacu nk’uko byari bisanzwe, koko wabaye umwanya mwiza wo kwiyumvisha ko Imana ishobora gusingirizwa mu rugo iwacu, aho abashakanye bicarana n’abo bibarutse maze Nyagasani agasingirizwa muri iyo ‘‘Kiliziya nto’’. Nitugire umwanya wo kwiyibutsa ko tudakwiye kugengwa n’umubiri ahubwo tugengwe na roho kuko Roho atuye muri twe (Rm 8,8). Bavandimwe, Nyagasani aturi bugufi, ‘‘Koko rero igihe cy’amage, ampa aho nikinga mu nzu ye, akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye, akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare’’ (Zab 27, 5). Uduhumuriza ari kumwe natwe, naduhe gutsinda ibitubangamiye, aduhe amahoro y’ukuri twifuza.
- Muri Kristu turonka ubuzima buzira umupaka
Gukunda ubuzima, bwaba ubwacu cyangwa ubw’abandi, kuburinda no kuburengera dukora ibishoboka byose ngo budahungabana ni byiza ntako bisa. Ndetse bijyanye n’umugambi w’Umuremyi kuko yabuduhayeho impano y’ikirenga. Nyamara abenshi bagarukira ku buzima bwa hano ku isi ku buryo mu maso ya benshi, uwashyikiriye ari wa wundi wakemuye bimwe isi itubeshya ko bibumbatiye amahirwe ya muntu. Kuri twe abakristu si uko bikwiye kumvikana. Mu gihe Marita abwiye Yezu, ati : ‘‘Mwigisha iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye’’ (Yh 11,21) Yezu yamuhishuriye ko igituma ubuzima bugira igisobanuro cy’ukuri haba hano ku isi ndetse na nyuma y’urupfu, ari ukumwemera, We wapfuye akazuka, We usubiza ubuzima abapfuye nk’uko yabikoreye Lazaro, We kandi uzatuzura niba dukomeje kumwemera. Yezu aributsa Marita ko umwemera wese n’aho yaba yarapfuye azabaho (Yh 11,25). Ubwo nta jambo na rimwe risohoka mu kanwa ke ritari ukuri, ibyo biradukomeza, ni na byo biduha kwiyumvisha ibyishimo ba bakuru bacu bo mu ijuru binjiyemo ari abo mu bihe byo hambere ndetse n’ibya bugufi. Mu isengesho ryacu tugire umwanya wo gusabira abayoboke b’Imana batuvanywemo bazize covid 19. Barahirwa abapfuye bemera Imana kuko bazabaho iteka ryose. Yezu kandi iyo ahamya ko uriho wese akamwemera adateze gupfa, akomeza gushimangira agaciro k’ukwemera kuri twe abakiri ku isi. Ushaka kubaho ubutazapfa ibanga nta rindi ni ukwemera Umwana w’Imana. Ukwemera kubeshaho. Uwemera Kristu by’ukuri abaho atekanye, ndetse no mu bikuramutima binyuranye akomeza abandi abikomoye ku wo yemeye utuye mu buzima bwe. Nyamara, kenshi turahuzagurika, tugacogora mu kwemera. Nk’intumwa za Yezu, tumusabe atwongerere uko kwemera dore ko ari rwo rufunguzo rutwinjiza mu buzima bufite igisobanuro haba hano ku isi ndetse na nyuma y’urupfu. Ukwemera kudufasha kubaho mu ibanga rya Pasika tukiri muri ubu buzima, kukaduherekeza tugana muri Pasika izahoraho iteka yo mu ijuru. Ikindi kandi tudakwiye kwirengagiza ni uko ukwemera nyako guherekezwa n’ibikorwa. Mu gihe cy’igisibo gihuye n’ibibazo by’ubukene n’imihangayiko kuri benshi muri twe, bishingiye ku cyorezo kitwugarije, turangwe n’umutima w’urukundo, umwe uzirikana abari mu kaga, ukabangukirwa no gusangira na bo. Tunyurwe kandi duterwe ishema no kubatabaza iby’Imana yaduhaye. Icyo dufashishije abavandimwe bacu uko cyaba kingana kose ariko kituvuye ku mutima, ni ituro ryiza rinyura Imana Umuremyi wa byose, dore ko ituye muri buri wese, by’umwihariko mu bakene n’abaciye bugufi.
Bikiramariya, Nyina wa Jambo w’i Kibeho nakomeze adutoze gusenga kandi nta buryarya. Nagumye atubere urugero mu kwemera no mu rukundo. Nitumwigireho kubaho mu bihe bigoye ariko dufite amizero mu Mwana we Yezu Kristu, we Nyirimpuhwe ugenzura isi n’ikirere, watsinze icyaha n’urupfu akaronkera isi ubuzima.
Padiri Fraterne NAHIMANA