Urugero rw’abakozi

KU WA 1 GICURASI 2021: YOZEFU MTAGATIFU

Amasomo:  Intg 1, 26-2,3; Zab 89, 2-4.12-14.16; Mt 13, 54-58.

Yozefu Mutagtifu ni urugero rw’abakozi. Ubundi icyo azwiho cy’ibanze, ni ukuba yarabaye umurinzi w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti. N’ubwo nta byinshi cyane bizwi ku buzima bwe cyane cyane nyuma ya cya gihe Yezu asigara i Yeruzalemu, mu mateka ya Kiliziya, abakirisitu mu buyoboke bwabo bakunze kumwiyambaza. Mu bihe by’ikubitiro basingizaga ubutwari n’ubwitonzi bwe kuva igihe abonekewe akabwirwa ko Bikira Mariya atwite ku bwa Roho Mutagatifu kugeza ahungishirije umwana na nyina mu Misiri. Uyu munsi tuzirikane ubuzima bwe tumwiyambaze tunarebera hamwe kimwe mu byatumye yiyambazwa cyane kuva mu kinyejana cya 19 dufatiye no ku masomo twumvise.

Isomo rya mbere ryatwibukije uko Imana yaremye ibiriho igasozereza ku mugabo n’umugore. Twibande ku nshingano yabahaye. Imana yarababwiye iti: “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose cyikurura ku butaka!”. Muri make, icyo tuvanyermo, ni uko Imana yahaye umuntu inshingano yo gukora. Agomba kororoka agakora agakwira hose agategeka ibiremwa byose biri ku isi. Umuntu ni umukozi ugomba gukomeza ibyo Imana yaremye. Akora aharanira kubaho uko Imana ibishaka. Yihatira kugira isi nziza no gufatanya n’abandi gutera imbere. Imana imuha iyo nshingano yo kubaho atunganya isi, yamuhaye ubwenge bwo kuvumbura uburyo bwo gukora n’ibyo akoresha.

Mu mikorere ye, ubwenge bwo kuvumbura byinshi bumufasha gushyira hamwe kugira ngo ibiremwa bimurusha imbaraga na byo abitegeke. Imbere y’intare, imbogo n’ibindi bikoko, muntu nta gatege yagira. Byamumira bunguri. Cyakora ubwenge yahawe butuma ibyo byose abitegeka. Nk’uko tubizi, kubera icyaha cyageze aho kikamuhurutura muri Paradizo yabagamo agendera mu murongo Imana yamweretse, yageze aho yadukana ubugome. Ubwenge yahawe bwo gukora ibyiza mu isi yaje kubukoresha avumbura ubugome yagirira bene wabo. Kuva igihe Gahini ahinaze Abeli, inyoko muntu yakomeje kugomerana. Ibikorwa byayo byagize icyuho gikomeye yihombya ibyiza yahoranye. Igihe Yezu aje, ni we wagerageje kunagura muntu ariko inkovu z’icyaha cy’inkomoko ziracyagaragara. Uwayobye kubera icyaha cy’inkomoko, anagurwa na Batisimu mu Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Abona impuhwe za Yezu agahumurizwa. Ibyaha bye biramubabaza agahora atakamba ati: “Nyagasani umbabarire”. Iyo ataragera aho, ibyo akora byose ntacyo bimumarira agana amarira atazashira. Iyo agize ya mahirwe akigobotora umwijima abona urumuri agatangira kuba umukozi nyawe.

Abantu kuva kera bashatse gukora ibibateza imbere. Batangiye bakoresha uburyo budahagije bafite gusa ibikoresho bya rupigapiga! Ntihashize igihe kirekire bavumbuye imashini zituma bakora byinshi mu gihe gito. Uretse ko na zo mu ntangiriro zabasizemo imvune. Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 19, abantu bari bamaze kugira iterambere ku buryo bagira byinshi byongera umusaruro. Bari barashoboye kandi kwishyira hamwe hakaba ariko ab’inkwakuzi bacunga inganda n’imashini. Abo bakoreshaga abakozi benshi bagomba guhemba. Ibibazo byariho byari byerekeranye n’uburenganzira bw’abakozi. Hari abakoraga ariko bagahembwa duke banagotse cyane. Abatware bake cyane bo bariho badamaraye mu gihe abo bakoreshaga bari nk’abacakara.

Kiliziya mu buhanga n’ubushishozi bwayo, yitaye cyane ku bibazo by’abakozi. Ni Papa Lewoni wa 13 watangije impinduka ubwo ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 1891 asohoye ibaruwa ya gishumba yitwa Rerum Novarum (Ibintu Bishya). Muri iyo baruwa yashyigikiraga impinduka zari zikenewe mu bya politiki kugira ngo ibintu bihinduke. Yashyigikiye cyane uburenganzira bw’abakozi bishyira hamwe bagasaba ibyo bagombwa. Papa kandi yashyigikiye ko umutungo w’umuntu ku giti cye witabwaho. Ibaruwa ya Lewo wa 13 yatanze umurongo kugira ngo ibintu bitangire guhinduka. Byageze muri 1955, Papa Pio wa 12 ashyiraho ku mugaragaro uburyo bwo kwiyambaza Yozefu Mutagatifu ngo abe urugero rw’abakozi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, ku isi yose, birazwi ko iya mbere Gicurasi ari umunsi wa Yozefu Mutagatifu urugero rw’abakozi. Dore noneho uyu mwaka Papa Fransisiko yawugize uwa Yozefu Mutagatifu. Kiliziya ishaka ko Yozefu Umurizi w’Urugo Rutagatifu aherekeza abantu bose mu byo bakora baharanira gutera imbere ku mutima no ku mubiri.

Uwo murimo wa Kiliziya wabaye ingenzi. Ni byo koko, Kiliziya ntishobora kurebera ibibazo by’uruhuri sosiyete irimo. Igomba gusenga igatekereza ikamurikira abantu. Isi yose yashyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’umurimo. Ni uyu munsi. Tuzirikane ko Kiliziya yagize uruhare runini mu gutekereza ku murimo. Ni na yo yatumye uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa. Ntishobora kuba Ntibindeba igihe cyose. Ibibazo abakozi bagiraga kera hari n’ubwo n’uyu munsi tubibona. Ibyabangamiraga abantu n’uyu munsi birigaragaza. Mu gihe cya Rerum Novarum, ibibazo byo gutwara imitungo y’abantu amasambu akubakwamo inganda kandi bene yo ntibagire icyo bahabwa kigaragara, n’ubu bishobora kwigaragaza. Kiliziya ibivugaho iki? Iricecekera? Ni akazi k’abayobozi bayo. Bagomba gukanguka. Papa Lewoni wa 13 n’abamusimbuye babahaye urugero. Ni ngombwa guharanira ko abantu batarenganywa mu mitungo n’imibereho yabo. Abantu ntibashobora gutera imbere igihe batihatitira kuba abakozi nyabo.

Umukozi nyawe ni uwubaha Itegeko ry’Imana. Kuyubaha agakora byose mu bufatanye na bagenzi be nta kugira uwo aryamira. Umukozi nyawe ni wa wundi wigira ku Mukozi w’i Nazareti witwa Yozefu Mutagatifu. Ivanjili yatubwiye ko yari umubaji. Umukozi nyawe ni wa wundi wumva icyo Umwana w’Umubaji yigishije kuva iwabo i Nazareti, mu Galileya n’i Yeruzalemu. Umukozi mwiza ni umunyamurava wirinda kunyanganya abandi agasarura ibyo yakoreye. Umukozi mwiza ni ukorana umutima mwiza akarebana impuhwe abagize ibyago byo gukena no gukeneshwa muri iyi si. Umukozi mwiza ashimishwa no gufasha abakene azi uko ashoboye. Burya ku isi yose, buri wese aramutse yitaye ku bo arusha ubushobozi bamuri i ruhande, nta nzara nta maganya menshi twakumvana abana b’abantu. Nta wavukiye gukena no gukeneshwa. Twavukiye kubaho neza dusingiza Imana dushimishwa n’ibyo yaturemeye kugeza umunsi tuzayisanga mu ijuru.

Dusabire abantu bose bafite ijambo mu mikorere yo kuri iyi si. Tubasabire kumurikirwa na Roho w’Imana baharanire uburenganzira bw’abakozi kandi bite ku bo iby’isi bitahiriye. Dusabire Kiliziya mu bayobozi bayo. Barebere kuri Lewoni wa 13 bajye bitegereza ibibazo biri mu bantu maze baserure kandi bamurikire inzira zo kubikemura.

Yezu Kirisitu ahabwe ikuzo n’icyubahiro mu bamukorera. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Yozefu Mutagatifu adufashe kuba abakozi b’inyangamugayo nka we. Abandi batagatifu duhimbaza ari bo Yeremiya umuhanuzi, Sigisimundi, Rishari Pampuri, Segundo n’Umuhire Mafalda badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.   

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho