Urugo rukwiye amahoro, azarutahamo

Ku wa kane w’icyumweru cya 14 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 11 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 44, 18-21.23b-29;45,1-5; 2º. Mt 10,7-15

Abari mu Ngoma y’ijuru barangwa n’ububasha YEZU abaha bagatsinda za roho mbi. Barangwa kandi n’impuhwe n’ukubabarira. Ubuzima bwa Yozefu mu Misiri n’abavandimwe bamusanzeyo, bugaragaza iyo ngingo y’ingenzi y’umutima w’impuhwe.

Kuri uyu munsi, YEZU KRISTU aduhaye kumva ko Ingoma ye irangwa n’amahoro. Aho intumwa zigera hose zibatangariza Ingoma y’ijuru zinabifuriza amahoro yayo. Ingoma y’ijuru ari yo ya YEZU KRISTU, ni ingoma y’amahoro. Uwa KRISTU wese arangwa n’amahoro. Ayo mahoro ari mu mutima we, ni yo atuma amatwara ye abera abavandimwe impumuro nziza. Ubwigenge bw’umutima, ubwisanzure n’ubusabane bushingiye ku busabaniramana, ngibyo ibiranga umuntu ushaka kwinjira mu Ngoma y’ijuru. Gutangaza ko YEZU KRISTU ari Umwana w’Imana wapfuye akazuka, ni ko kubuganiza amahoro mu mitima y’abakirana ukwiyoroshya iyo Nkuru Nziza. Abafite umutima unangiye bivutsa ibyiza by’Ingoma y’ijuru. Ababwirwa Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU na Kiliziya ye, abakayamagana, abo ngabo ni ba bandi badakwiye Amahoro. Bazahora mu nduru. Nta cyo bazageraho. Nta cyo bazatugezaho kandi bazapfa nabi. Dukomeza kwamamaza Ingoma y’Imana kugira ngo nibemera bazarusimbuke bakire Umukiro.

Kuvuga ibyiza by’Ingoma y’ijuru muri iki gihe turimo, ni ukubwira isi yose ko yemeye kwakira Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, yatsinda intambara zigaragara n’izitagarara zikomeje kuyiyogoza. Birakomeye kwamamaza Inkuru Nziza y’Amahoro mu gihe ikinyoma, ubuhendanyi, ubugome n’ubugomeramana buri mu mitima ya bamwe mu bakagombye kuyobora abatuye isi. Babuze uburere mu babyeyi babo none mu koyoba bagiye kugusha isi mu manga. Amahoro y’Imana azasakara ku isi, ababyeyi nibemera kwakira Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU bakayonsa abana babo bakivuka. Hari abana badafite amahoro, hari urubyiruko rwiyononnye maze rurabihirwa rugwa ruhabo, hari ingo zikomeje gusenyuka, hari ibihugu bikomeje gucumbekamo inabi, urwango n’ubugome, hari ibikomeje gusenyuka rwose.

YEZU WE, TUBABARIRE. Tubabarire ibyaha byacu tukugarukire tugire amahoro. Komeza ukwemera kwa Kiliziya n’abashumba bayo. Komeza abihayimana babe umusemburo w’ubuzima butunganye mu bababona bose cyane cyane abana n’urubyiruko. Tabara imiryango iri mu cyunamo kuko yibuzemo amahoro. Hindura imitima yacu twese ihore ikereye kumva neza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU itwinjiza mu Ngoma y’ijuru ari yo y’AMAHORO nyakuri.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU KILIZIYA IHIMBAZA KU WA 11 NYAKANGA

Benedigito, Olga, Sigisiberti, Piyo wa 1, Marisiyana na Abundiyo

Mutagatifu Benedigito

Mutagatifu Benedigito yabayeho hagati y’imyaka 480 na 543. Yavukiye i Nurusiya mu karere ka Umbriya mu Butaliyani. Ni musaza wa Mutagatifu Sikolastika. Akigimbuka, yagiye i Roma kwiga ibyerekeranye n’amategeko. Muri ibyo bihe, Ingoma y’icyatwa y’Abaromani yari igeze aharindimuka. Muri yo yari imaze kugenda ibora. Imico myiza yagendaga itakara ari ko himikwa ingeso mbi nyinshi z’urukozasoni n’ukudohoka mu kwemera. Abantu baturutse mu majyaruguru n’i Burasirazuba bayiciye mu rihumye maze barayigarurira irasenyuka rwose. Kilizya yakomeje kugerageza ubutumwa ariko ntibyari byoroshye kuko uburorongotane bw’abantu bwari ku gipimo gihanitse.

Benedigito yitegereje ubwo buzahare bw’uburayi maze afata inzira y’ubutayu. Yinjiye mu buvumo bw’ahitwa Subiyako maze yiberayo wenyine asenga kugira ngo atsinde uburangare. Haciyeho igihe gito abona ko gutsinda Sekibi bitagombera kwigobeka ahantu ha wenyine kuko nta ho itagera. Yagarukiye ubuzima bwo kubana n’abandi muri kominote. Yimukiye ahitwa Montecasino.

Mutagatifu Benedigito yasanze ubuzima bubereye atari ukuba wenyine cyangwa kubana n’abandi nta murongo ugarara w’ubuzima. Yanditse agatabo yakubiyemo umurongo w’ubuzima uwihayimana akwiye kugenderaho. Ako gatabo kazwi ku nyito “Itegeko rya MutagatifuBenedigito” (la Règle se Saint Benoît). Yararebye asanga abihayimana bakwiye kubana ariko bakubahiriza umurongo bagenderaho bagamije kwitagatifuza. Abihayimana ntibashobora kubaho bitaruye ubuzima bw’abaturage. Ni yo mpamvu bagomba gusenga ariko kandi bakanihatira umurimo wo gufasha abantu gutera imbere mu by’ubwenge n’ubuzima busanzwe. Ni yo mpamvu amashuri ya mbere y’Uburayi tuyakesha Abamonaki. Ni bo rwose bubatse umuco w’uburayi Abaromani bari baratambitse maze n’abiswe Abanyamusozi barawucupiza. Za monasiteri Mutagatifu Benedigito yashinze, ni zo zagaruye umuco mwiza mu Burayi maze iterambere rijyana n’umuco muzima wubaka umuntu ukamugeza ku mahoro.

Umurongo w’ubuzima bwa Mutagatifu Benedigito ni wo wamurikiye abapapa 16 Kiliziya yagize bamwitiriwe. Uheruka ni Papa BENEDIGITO XVI. Twemera kandi dukunda umuganda yatanze mu kubaka ubukristu no gufasha abanyaburayi mu gutekereza ku gicumbi cy’umuco wabo bamwe bahagurukiye guhindanya. Twifatanye by’umwihariko na Papa Benedigito XVI ubu wibereye ahantu hiherereye adusabira. Tumusabire gukomera.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho