Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 3 cy’igisibo/B, ku wa 09 Werurwe 2018
Amasomo : Hozeya 14, 2-10 Zaburi 80, 6b-11b.14.17 Mk 12, 28-34
Bavandimwe dusangiye ukwemera, “Nimugire ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese” (2Kor 13,13). Iyi ntashyo ya Pawulo intumwa natwe irahore ari iyacu, abacunguwe na Kristu, Rukundo ruzira icyasha. Yezu ubwe, “Urukundo” akaba ari ryo tegeko yasigiye abe n’abazamwemera bose: “Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. (…) Icyo mbategetse ni uko mukundana” (Yh 1512.17)
Amasomo ya none yose arahuriza ku kintu kimwe cy’ingenzi aricyo: Kugarukira Imana turangwa no kuyikunda yonyine, ariko tunakunda abavandimwe bacu.
Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Hozeya, araduhamagarira kugarukira Imana, kubera ko ibyaha byacu byatuyobeje. Abitubwira neza muri aya magambo: “Duhanagureho ibicumuro byose, maze wakire ikiri icyiza. Aho kugutura ibimasa ho ibitambo, tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu (…), ntituzasubira kandi kubwira “igikorwa cy’ibiganza byacu tuti: ‘Uri Imana yacu’, kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe”.
Burya abakundana bagirana igihango kandi bakirinda icyatuma bagitatira, nk’umuryango wa Isiraheli natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi twagombye guhora tunagura amasezerano twagiriye Imana, haba mu masakaramentu duhabwa, haba mu buzima busanzwe, dore ko kenshi iyo dutitirije Imana ngo idutabare mu ngorane zinyuranye tuyisezeranya ibyo tuzakora ariko kenshi ugasanga byarabaye amasigara cyicaro. Uhoraho Mana yacu duhanagureho ibicumuro n’ingeso bituma tujya kure yawe, aho ku gukunda no ku kwizera, tukiringira ibikorwa by’amaboko yacu cyangwa se by’ubwenge bwacu, nyamara twibagiwe ko byose ari wowe tubikesha. Cyane impano isumba izindi ari yo ubuzima. Nitugarukira Imana tukarangwa no gukora ugushaka kwayo, na yo Izadukiza ubugambanyi bwacu bwose aribyo kuvuga ibyaha byacu kandi idukunde ibikuye ku mutima.
Bavandimwe, mu buzima bwa muntu mu mico itandukanye usanga buri gahugu gafite umuco wako, ibyo kubaha n’ibindi byo kwitonderwa twita kirazira. Intego y’amategeko na za kirazira dusanga mu muco wa buri gihugu bihuriza ku kintu kimwe, ari cyo kugerageza kubanisha abantu neza. Natwe nk’uyu mwigishamategeko, warebye kandi akumva yitonze inyigisho n’ibisubizo Yezu yatangaga, yatubera urugero mu kumenya igikwiye. Nta kindi kitari ukumenya Itegeko ryaba riruta ayandi, dore ko natwe yatubanye menshi. Nta rindi rero ni iri: “Nyagasani Imana yacu ni we Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” kandi “urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”
Uyu mwigishamategeko abaza Yezu itegeko risumba ayandi, ni uko yari afite inyota y’aho akwiye kwerekeza ubuzima bwe mu gusabana n’Imana. Kimwe mu bintu bisigaye bitubuza gusabana n’Imana ndetse no gusabana hagati yacu ni uko usanga tujugunyanze, dusandaye, muri makeya usanga dukomatanya ibintu agahiryi kandi bigasozwa no kwihugiraho. Ibyo biratwibutsa ko usanga umuntu abazwa ibintu byinshi kandi bivuguruzanya. Tuzi ko muntu yifitemo imbaraga zo gukora icyiza n’ikibi. Ni yo mpamvu Imana yaduhaye ubwenge ngo tujye tubasha guhitamo icyiza maze ikibi tukigendere kure, dore ko tugikora twizeye kukironkeramo ibyo twifuza bikarangira kidukururiye umuvumo cyangwa ibyago n’ibibazo tutakekaga.
Igisubizo Yezu yahaye umwigishamategeko, ni yo nzira igeza uyigize iye ku byishimo, ku mahoro isi idashobora gutanga. Gukunda Imana no gukunda umuvandimwe wacu, nta kintu na kimwe kibisumba. Biha ubikoze kubanira abe no gusabana n’Imana. Urukundo nkuko twigeze kubivuga mu ntango ni ryo tegeko risumba ayandi kandi duhamagariwe gukurikiza. Umuntu uri ku isi wese ahamagariwe :Gukunda. Dore ko igihe kigeze tugahinguka imbere y’ubwiza bw’Imana nta kindi tuzabazwa uretse urukundo rwaturanze ubwo twari kuri iyi si. Udakunda, uwo navuga ko yatakaje umuhamagaro we.
None se bavandimwe, kuri twe byaba bishatse kuvuga iki gukunda Imana n’umutima wacu wose n’imbaraga zacu zose? Mu gusubiza iki kibazo twahera ku rugero rworoheye buri wese kumva no gukora. Aha twavuga kumenya GUSHIMIRA IMANA. Buri wese yakagombye kudahuga gushimira Imana kubera impano iruta izindi y’ubuzima, kuba yaratanze umwana wayo ngo aducungure, adutsindira icyaha n’urupfu byo bituma tuba kure y’Iyaturemye, no kuba urukundo rwayo rwihanganira amafuti n’ibyaha byacu.
Gukunda Imana kuruta byose ni ukuyizera no kuyiringira muri byose, ko idashobora kudutererana mu ngorane n’ibibazo duhura nabyo. Kuko iyo tuyiringiye imurikira ubwenge bwacu tukabasha kubona ibisubizo bijyane n’ingorane dufite kandi ikaduhunda imbaraga zikwiye muri buri kigeragezo duhuye nacyo, aho gutsindwa tugasohoka turirimba urukundo n’ubuvunyi bw’Imana yo itabara abari mu kaga bose. Gukunda Imana ni ukwemera ko ihorana natwe iteka, kabone nubwo hari igihe twisanga mu mwijima uzira akamuri ndetse hakaba nubwo duhura n’ibibazo by’insobe tudafitiye ibisobanuro, nta kigomba kudutandukanya n’Imana. Ni ukubaho tugerageza kwigana Yezu ingiro n’ingendo kandi ntidushidikanye ku rukundo n’impuhwe adahwema kutugirira.
Uko duhamagariwe gukunda Imana ni nako tugomba gukunda umuvandimwe wacu. Umuvandimwe wanjye ni nde? Umuvandimwe ni umuntu wese waremwe mu ishusho y’Imana, twaba dufitanye isano y’amaraso, y’ukwemera cyangwa se tutayifitanye kuko twese uko turi kose turi abana b’Imana ikunda cyane. Nta mwera nta mwirabura twese turi ab’Imana. Tugomba gukundana, gufashanya, gutabarana, kubahana no gufatana urunana tugana inzira igana iwacu h’ukuri mu ijuru kuko kuri iyi si twese turi abagenzi. Kuba Yezu atubwira gukunda umuvandimwe nkatwe ubwacu, ni ukutwibutsa ko iyo umuntu wese ageze mu byishimo cyangwa mu gahinda akenera abamuba iruhande, bagafatanya ibyishimo cyangwa agahinda. Koko ibyo byuzuza ahavugwa ngo icyo utifuza ko abandi bagukorera nawe uzirinde ku kibakorera.
Twisunze umubyeyi Bikira Mariya dusabe Imana inema yo gukundana no kubahana hagati yacu kandi ibyo byuzuzwe dukunda Imana yaturemye igahora itugabira ibyiza yirengagije ubuhemu bwacu. Amina
Padiri Anselimi MUSAFIRI