“Urukundo: Itegeko riruta ayandi”

NYIGISHO YO KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA IX GISANZWE

AMASOMO : Tobi 6,10-11a; 7,1.9-17; 8,4-10 / Zaburi 127,1-2.3.4-5 /     Mariko 12, 28b-34.

Bavandimwe, nimugire amahoro, urukundo n’ineza biva ku Mana Data umubyeyi wacu. Ku cyumweru gishize twahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekositi, umunsi mukuru wa Roho Mutagatifu, Yezu yoherereje intumwa ze n’abamwemera bose, akabohereza mu isi hose ngo bageze Inkuru Nziza kuri bose. Kandi ukaba umunsi duhimbazaho ivuka rya Kiriziya umuryango w’abana b’Imana.

Iyo Nkuru Nziza y’umukiro Yezu adusaba gutangariza abandi, izakirwa kandi yishimirwe n’abatwumva igihe tuzaba tugerageza, kugaragaza ko turi undi Yezu, ni ukuvuga abamwigana ingiro n’ingendo bahora bazirikana aya magambo: “Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose (…), kuko Imana yari kumwe na we” (Intu 10,38)

Bavandimwe, inyigisho tuzageza kubo tubana n’abo twoherejweho, izakirwa neza nishingira ku rukundo rwimitse mbere ya byose Imana mu mitima yacu kandi bikagaragarira mu rukundo dufitanye n’abavandimwe bacu nk’ uko Yohani intumwa abitwibutsa ati: “ Niba umuntu avuze ati: ‘Nkunda Imana’, ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona” (1Yh 4,20)

Ijambo rya Kristu tumaze kumva kandi dusabwe kuzirikana uyu munsi, riratwereka umwigishamategeko watugiriye neza mu kumenya uko dukwiye kwitwara mu butumwa bwacu, dore ko hari aho bigera inzira zikatubana urusobe tukayoberwa iboneye yatugeza ku Mana.

Uwo mugabo nyuma yo kubona amategeko ari menshi aka wa mugani ngo “Abahigi benshi bayobya imbwa uburari”, burya n’ inzira iyo zibaye nyinshi ziyobya abagenzi kuko babura amahitamo. Muri icyo gihe uwo mugabo yari yifitiye ikibazo kimukomereye, yumvaga muri we habamo umutuzo agakora ibyo asabwa byose akabihuza n’ubuzima bwe. Ariko byamubereye ihurizo kuko amategeko n’amabwiriza yo gushyira mu ngiro yari menshi cyane, dore ko yageraga kuri 613. Ni uko akibaza uko yabyifatamo ngo agere ku butungane yifuzaga. Ni uko igihe agize amahirwe akibonera Yezu yafashe icyemezo, cyo kumwegera amwibariza itegeko ryaba riruta ayandi, bikamufasha kuva mu rujijo, dore ko yari amaze kunyurwa n’inyigisho Yezu yatangaga. Ngira ngo natwe bitubaho, ukibaza: harya ubu koko igikwiye gukorwa no kwitabwaho ni iki?  Ko mbona nsabwa kubahiriza amategeko anyuranye, mbese bikamucanga aka ya mvugo yo muri iyi minsi. Buri wese aba yibaza icyaba cyiza kurusha ikindi, igikwiye kwitabwaho kurusha ibindi. Ntitukajye kure ni URUKUNDO. Kuko  ibindi byose ari rwo bishingiyeho. Pawulo intumwa akabihamya atubwira ko ari na yo ngabire iruta izindi zose (1Kor 13,13).

Yezu igisubizo yahaye uyu mugabo kirasobanutse neza, abivuga neza muri aya magambo: “Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe” kuba yongeraho ati: “n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose” ni ukutwereka uburyo urwo rukundo rugomba kwigaragaza mu mpande zose.

Biratwibutsa ko tugomba gukunda Imana igihe cyose n’ahantu hose: haba mu bihe by’amahoro n’umucyo, iby’amajye n’umwijima, mu burwayi, nakumva ijwi ryayo cyangwa nta ryumva, aribyo kuvuga ko cya gihe utakambira Imana ariko ukabona irasa n’aho itumva ugutakamba kwawe, yewe n’igihe uhiriwe no kubaho utunze utunganiwe cyangwa se byanakuyobeye; nta kigomba rero kugutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu wadupfiriye akazukira kudukiza. Yo yadukunze mbere kandi ikadukunda ntacyo iduciye, yewe niyo twahemutse, cyangwa twayiteye umugongo, yo ikomeza kudukunda no kudutegereza irambuye amaboko ngo iduhunde impuhwe, urukundo, umugisha n’ibindi byiza.

Kubera iyo mpamvu igisubizo cyanjye igisubizo cyawe kigomba guhora ari urukundo, waba usinziriye, waba udasinziriye, kuva mu bwana kugera mu busaza. Muri make igihe cyose n’ahantu hose. Ubwo Imana yahize kutazadukuraho impuhwe n’urukundo byayo natwe dushikame tuyemerere kuyihambiraho, na yo izaduhambura kubiduhambiriye bitubuza kuyikunda kuruta byose.

Itegeko rya kabiri rikuru riza rishimangira cyangwa ryuzuza irya mbere ari ryo: Urajye ukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe”. N’ubwo uyu mugabo yari yibarije itegeko riruta ayandi, Yezu mu kumusubiza yamweretse n’irindi ryuzuza iryo rya mbere, bigahamya urukundo rudacagase ahubwo rwuzuye kandi rusesekaye: “Gukunda Imana n’abavandimwe bacu”. Ntabwo atandukanywa mbese twabigereranya no gukenyera ukarenzaho umwitero. Cyangwa  ikibo n’umutemeri iyo biri kumwe byitwa “AGASEKE” wabitandukanya buri kimwe kikagira izina. Kimwe kikaba icyibo, ikindi kikaba umutemeri. Urukundo rwa mugenzi wacu ni cyo kimenyetso kidashidikanywaho cy’urukundo dufitiye Imana. Bityo rero nta kindi kigomba kuranga abigishwa ba Yezu uretse urukundo. Abitubwira muri aya magambo: “Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 13,35)

Amasomo ya none araduhamagarira twe abayoboke ba Kristu, ko nta yindi ndango igomba kuturanga aho turi hose uretse URUKUNDO. Umuntu wese ukunda aba yaramenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Muvandimwe ujye uhora uzirikana ko, iyo uranzwe n’urukundo ukaruhunda abandi bibatera akanyamuneza ko kumva ko Yezu ari muzima yatsinze urupfu akazuka. Ongera uzirikane igisingizo cyarwo, wisunze ubuhamya bwa Pawulo intumwa: “Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira”. (1Kor 13,4-8a)

Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro, adusabire guhorana urukundo, ineza n’ubuntu, kandi tumwigireho kwemera ko gahunda cyangwa umugambi Imana idufiteho bijye bitambuka mbere, aho kwigundira duhihibikanira ko byose byagenda uko tubyifuza, tukibuka Imana twageze mu bihe by’amahina.

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho