Urukundo n’amahoro

UBUTATU BUTAGATIFU 04/06/2023

Iyim. 34, 4b-6.8-9;  2 Kor 13, 11-13; Yh 3, 16-18.

Imana y’Urukundo n’amahoro

Bavandimwe muri Yezu Kirisitu, Ubutatu Butagatifu ni ibanga rikomeye cyane. Kuryumvisha ubwenge bwa muntu ni ibidashoboka. Cyakora reka tugire urufunguzo rumwe dutanga muri nyinshi zishobora kudufungurira imiryango y’amabanga y’Imana.

Urwo rufunguzo ni URUKUNDO rw’Imana n’ibyayo byose. Umuntu wese wiyumvamo urukundo rw’Imana, agashishikazwa n’ubuziam bwa Yezu Kirisitu, agaharanira guhabwa ibyiza Yezu ahunda Kiliziya, nta gushidikanya, ni we ugemda atera agatambwe mu by’ubumenyi bw’iby’Imana. Bene uwo muntu acengerwa n’Ijambo ry’Imana akunda kumvana umutima utarangaye.

Ibyo kwiha ibitekerezo byo gushaka kumenya Imana muri kamenre yayo, muri yo nyir’izina, byo si ngombwa kuko tuzi ko ubwenge bwa muntu budashobora gufutukirwa nk’uko Imana imeze. Ubwenge bw’Imana buraturenze bihebuje. Tumenye ibyayo nka yo ubwayo twaba duhindutse imana buri wese mu ruhande rwe. Tuzi neza ko ibyo bidashoboka. Guta igihe mu bitekerezo n’ubucukumbuzi ushaka kumenya Imana nyir’izina, ni ugukora ubusa. Isi yagize amahirwe Imana yihishurira mu buryo ariko buhishe Aburahamu maze Musa we iramwiyereka rwose inamuha utubaho twanditseho amagambo yayo icumi abantu bagomba kwiyemeza gushyira mu bikorwa. Igihe cyarageze amahirwe ya mwene muntu arasendera: igihe Yezu yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya.

Yezu yaje kutubwira ko ari Mwene Se wo mu ijuru, ko ashaka ko tuzabana na we ubuziraherezo. Muri we, Imana yakunze isi cyane bigeza n’aho itanga umwana wayo. Nitwishime tunezerwe kuko ubuzima-mana twabuhawe.

Pawulo ati: “muhorane ibyishimo”. Ibyishimo by’uko twatowe na we bitugera ku mutima tukamererwa neza tukabisangiza abavandimwe n’abo duhura bose muri iyi si. Ariko se twibaze: Twahorana ibyishimo dute kandi hari abavandimwe bacu bamerewe nabi? Ese ibyishimo bizava he, hariho abantu bakorera shitani bakaberaho kududunganya amahoro y’abandi! Pawulo adushishikariza kandi guterana inkuga. Ni byo. Umukirisitu wese aho ari hose, arebe neza imibereho y’abavandimwe be. Niba ari myiza, shimira Imana. Niba ri mibi, menya impamvu maze uhangane n’aho ikibi gituruka maze ukirwanye uhumurize abahungabanye.

Imana y’urukundo n’amahoro isingizwe ubu n’iteka ryose. Yezu aduhe umugisha tubane mu RUKUNDO rwe ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Bikira Mariya aduhakirwe. Amina.

Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho