Urukundo nyarwo

Urugo Rutagatifu, C, 30/12/2018

Amasomo: 1º. Sir 3, 2-7.14-17; Zab 128 (127), 1-5; Kol 3, 12-21; Lk 2, 41-52

1.Ishuli ry’Urukundo

Urugo rutagatifu rw’i Nazareti, ni ishuli ry’urukundo. Urwo rukundo rwagaragaye kare cyane igihe Bikira Mariya asamye kandi yariteguraga kubana na Yozefu. Icyo gihe, urukundo nyarwo rwarigaragaje ubwo Yozefu yumviye inama yo kubana na Mariya atamusebeje. Yego birumvikana ko ari Roho Mutagatifu wababwirizaga bakumvira. Urukundo muri Mariya na Yozefu rwagaragaye kandi mu mibereho yabo bakiri bato. Bakuze bitoza imigenzo myiza mbonezamana na mbonezabupfura. Ntibigeze binubira isengesho. Ntibakuruwe n’urukundo rw’isi cyangwa rw’umubiri. Bumviye Imana muri byose.

2.Gukurikiza Amategeko

Mu gihe cya Yozefu na Mariya, ibyerekeranye n’umubano w’umugore n’umugabo, ntibyashingiraga ku marangamutima ya kimuntu. Abiteguraga kubana bakurikizaga Amategeko ya Musa ari na yo yagengaga ubuyoboke bw’Abayahudi. Umubano washingiraga ku cyubahiro umugabo n’umugore bafitiye Imana Ishoborabyose ya Isiraheli ari na yo mugenga w’ibintu byose.

Igihe Yozefu na Mariya batangiriye kubana, babifashijwemo na Roho Mutagatifu bishimiye kubana mu busugi n’ubusugire bwa roho irangamiye umugambi uhebuje w’Imana. Bikira Mariya wari warasamye ku bwa Roho Mutagatifu, amaze kubyara Yezu yafatanyije na Yozefu kumurera. Nta munabi, nta mwuso byigeze biivugwa kuri Yozefu. Nta kwirata kwagaragaye kuri Bikira Mariya. Babanye mu ituze n’amahoro bubahirije impumeko y’Amategeko y’Imana iyobokamana ya kiyahudi yabatoje. Mu rugo rwabo, ibyo mwene Siraki avuga byarujujwe: gutinya Uhoraho ari byo kumwubaha byuzuye ni yo matwara ya Yozefu, Bikira Mariya na Yezu. N’ibyo Pawulo intumwa abwira abanyakolosi byarakurikijwe: Yozefu, Bikira Mariya na Yezu baranzwe “n’umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya”.

  1. Gushinga imizi mu Rukundo

Turangamire Urugo Rutagatifu. Birakenewe cyane muri iki gihe. Ntitwakwibeshya ko twageze kuri rwa Rukundo nyarwo. Abasore n’inkumi bashaka kurwubakana, ntitwakwibeshya ko benshi muri bo barushinga bashinze imizi mu rukundo nyarwo. Bakeneye gufashwa cyane mu isengesho. Ni kenshi amarangamutima, kurebana akana ko mu jisho, amerwe n’amaraha abahungabanya akabahungeta ibyokumvira Imana bakabyizibukira. Urukundo rwera imbuto, ni rwo dukeneye kwitoza twese. Urwo rukundo nta handi rukomoka atari kuri Yezu Kirisitu. Gutoza abana n’urubyiruko urwo Rukundo, ni ko kubafasha kugira ishingiro mu gushinga ingo zibagumisha mu mugisha bashakiwe na Yezu Kirisitu wabapfiriye.

Umusore wakuze mu rukundo, iyo ahuye n’umukobwa wabuganijwemo urwo Rukundo, bahabwa umugisha bakaba abahamya b’urukundo rwera imbuto tubona i Nazareti. Kenshi na kenshi Bikira Mariya na Yozefu bajyaga i Yeruzalemu muri Pasika. Bajyanaga n’umwana Yezu. Yeruzalemu yacu, ni ahantu hose haturirwa igitambo gitagatifuza. Cyane cyane Yeruzalemu yacu, ni Kiliziya, ni taberinakulo. Yeruzalemu yo ku isi ni ishusho ya Yeruzalemu ibengerana yo mu ijuru. Ni uko rero, umugabo n’umugore bahamagara rwa Rukundo, batoza abana babo gusenga. Baberekeza i Yeruzaelmu kugira ngo bazagire umwanya muri Yeruzalemu nshya aho twifuza kuzatura tugasensenderezwa ikuzo rya Nyagasani.

  1. Twitoze urwo Rukundo

Twitoze urwo rugendo. Turutoze abacu bose. Yezu Mariya na Yozefu tubashinge imitima yacu, tubatuze mu ngo zacu. Nta cyuho Sekibi izaducamo. Nibasingizwe badusabire ubu n’iteka ryose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho