Urukundo rugera ku ndunduro

Ku wa mbere 14 Nzeri 2020: UMUNSI MUKURU W’UMUSARABA MUTAGATIFU WUJE IKUZO

Amasomo: Ibar 21, 4b-9 cg. Fil 2, 6-11; Zab 78 (77), 3-4a.c, 34-35, 36-37, 38ab.39; Yh 3, 13-17.

Urukundo rugera ku ndunduro

Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege” (Yh 3, 16)

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe.

Imbere y’Umusaraba Mutagatifu wuje ikuzo wa Nyagasani Yezu Kristu duhimbaza uyu munsi, ndifuza ko dukora ibikorwa bitatu nyobokamana: gushimira, kurangamira no kuramya.

1.Dushimire Imana

Bavandimwe, uyu Munsi mukuru w’Umusaraba Mutagatifu wuje ikuzo uraduhamagarira kongera kuzirikana urukundo ruhebuje Imana idukunda muri Yezu Kristu. Ivanjili uko yanditswe na Yohani yongeye kubitwibutsa: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh 3, 16).

Bavandimwe, koko Imana iradukunda. Twongere tubisubiremo: Koko Imana iradukunda. Iradukunda byahebuje. Ntituzahwema kubivuga. Ntituzahwema kubisubiramo. Dushimire rero Imana. Tuyishimire urukundo idukunda. Tuyishimire Umwana wayo Yezu Kristu, yaduhaye. Yaramuduhaye kugera ku ndunduro. Yamuduhaye ku buntu, nta cyo iduciye. Yamuduhaye tutabikwiye, kuko yamuduhaye igihe twari abanyabyaha. Pawulo mutagatifu ni we ugira ati: “Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. Birakomeye ko hagira upfira intungane: sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha” (Rom 5, 6-8).

Niba Imana yaradukunze aka kageni, nta kintu na kimwe twayiburana. Umusaraba wa Kristu ni impuruza y’amizero duterwa n’urwo rukundo rugera ku ndunduro Imana idukunda. Ni byo Pawulo mutagatifu yongera kutwibutsa agira ati: “Ibi twabyongeraho iki? Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? … Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu?” (Rom 8, 31-32.35).

2.Turangamire

Twumvise mu Isomo ryo mu Gitabo cy’Ibarura ukuntu Abayisraheli bari mu butayu bari bamazwe n’ubumara bw’inzoka kubera kwivumbura ku Mana. Ariko ku bw’impuhwe zayo, baje gukizwa no kureba inzoka y’umuringa Musa yari yacurishije maze akayimanika ku giti.

Yezu Kristu, mu Ivanjili y’uyu munsi, yakomoje kuri ayo mateka y’Abayisraheli. Yagize ati: “Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka” (Yh 3, 14-15).

Bavandimwe, nk’Abayisraheli natwe kenshi twivumbura ku Mana. Sekibi ntahwema kutuvunderezamo ubumara bwayo ashaka kudutandukanya n’Imana. Icyaha kiducamo icyanzu, kikadukomeretsa. Dukeneye gutabarwa n’impuhwe z’Imana. Dukeneye gukizwa.

Nk’Abayisraheli mu butayu, natwe twubure amaso. Twubure amaso turangamire Yezu Kristu wererejwe ku musaraba, kuko igiti cyari icy’umuvumo Nyagasani yagihinduyemo igiti cy’umugisha; igiti cyari igikoresho cy’urupfu rw’agashinyaguro yagihinduyemo igiti cyera imbuto y’ubugingo bw’iteka. Ku musaraba, Yezu Kristu Umukiza wacu yatugoroye n’Imana, atwunga n’abavandimwe bacu. Ni We mahoro yacu (Ef 2, 14).

Twubure amaso turangamire Uwahinguranyijwe kugira ngo adukize. Umusaraba we wuje ikuzo ni wo soko y’agakiza kacu. Koko rero ni “We wajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha, tubeho mu butungane”. Ni We nyir’ibikomere byadukijije (1 Pet 2, 24-25).

Hahirwa umuntu wese urangamirana ukwemera Yezu Kristu wabambwe ku musaraba; ntazacibwa, ahubwo azinjirana na We mu ihirwe ry’iteka!

3.Turamye

Bavandimwe, nimucyo uyu munsi duce bugufi imbere y’Umusaraba w’ikuzo wa Nyagasani. Dupfukame. Tuwuramye. Twongere tubwire Nyagasani tuti: “Turagusenga Yezu turagushima, kuko wakirishije abantu Umusaraba wawe Mutagatifu”.

Turaramya Yezu Kristu Umwana w’Imana, twongera kumushimira urukundo yadukunze kugera ku ndunduro. Pawulo mutagatifu yatwibukije uko Yezu Kristu yicishije bugufi kugera aho adupfira apfiriye ku musaraba. Yongeyeho ati: “Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo” (Fil 2, 9-11).

Dupfukamire Nyagasani. Tumuhe icyubahiro kimukwiye. Tumusabe kugira mu mitima yacu no mu buzima bwacu amatwara ahuje n’aye ubwe (Fil 2, 5): tumenye natwe kwicisha bugufi, kumvira Imana, kwakira imisaraba duhura na yo mu buzima, kwitangira abandi no kwituraho “igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana” (Rm 12, 1). Ni bwo tuzaba twizeye ko amazina yacu yandikwa mu gitabo cy’ubugingo, nuko tukazasangira na We ikuzo rizahoraho iteka. Tubisabirane. Amen.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Diyosezi ya Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho