Urukundo ruruta byose

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 9 gisanzwe, B, ku wa 04 Kamena 2015

 AMASOMO: 1º. Tobi 6, 10-11ª;7, 1.9-17;8,4-10; Zab 128(127); 2º. Mk 12,28-34

Uragasingizwa Mana y’abasokuruza, n’izina ryawe riragahora risingizwa ubu n’iteka ryose! Habwa impundu mu ijuru kandi n’ibyaremwe byose nibigusingize iteka!

Burya uwiringira Uhoraho amusubiriza mu kwiheba, maze ibyari ibyago Kuri we bigahinduka imigisha gusa gusa.

Ibi birumvikana neza iyo usomye iki gitabo cya Tobi turi gukuramo isomo rya mbere tuzirikana muri iyi minsi guhera ku wa mbere w’icyi cyumweru. Twatangiye tubwirwa inkuru y’Umugabo Tobiti, uko yabayeho ari umuntu w’inyangamugayo mbese ari Imana y’i Rwanda nkuko tubivuga. Abaho mu butungane yirinda ikibi agaharanira ikiza mu buzima, akarwanya akarengane iyo kava kakagera, ntagire na rimwe yituriza igihe abona ikibi kiri gukorerwa abandi ndetse ntagamburuzwe gukora icyiza naho nyuma yaho byamugiraho ingaruka zitari nziza.

Gusa muri ubwo butungane bwe hari byinshi yahuriyemo nabyo bitamworoheye; kuko ibyiza yakoreraga abavandimwe be byatumaga hari ababimuhora n’ibindi bizazane bitabuze kugeza naho abereye impumyi ubwo amatotora y’ibishwi yamugwaga mu maso, igihe yari arambaraye hasi iruhande rw’urukuta yaguye agacuho kubera guhamba abapfu benshi bari bararitswe ku gasozi n’abagiranabi (Tobi2,10), nkuko twabizirikanye ku wa kabiri w’icyi cyumweru. Ibyo byababaje benshi, abandi bakamunnyega, bitewe nuko batiyumvisha ukuntu umuntu w’intungane agwirirwa n’ibyago. Nyamara mu bigeragezo niho intungane zivoma gukomera.

Ibyo turabisobanukirwa neza mu gice twasomye none, atari ku ruhande rwa Tobiti gusa, kuko baratubwiramo n’undi; Sara umukobwa wa Raguweli wari warageragejwe bihagije nkuko iri somo rishyigikiwe n’igice kikibanziririza tubibwirwa, aho umwanditsi agira ati: “ koko kandi, Sara uwo yari yarashatse abagabo barindwi, ariko Asimodi, ya roho mbi isumbya izindi ubugome, ibica bose batararyamana na we (Tobi3,8). Nyuma y’ibyo byago yahuraga nabyo abenshi baramuryaniraga inzara nuko bamwe bakamunnyega barimo umuja batubwira wagira ati: “ Ntubona ko ari wowe ukenya abagabo bawe! Dore umaze kugira barindwi, ariko nta n’umwe muri kumwe…(Tobi3,8-9).

Muri ibyo bihe bikomeye byose Tobiti na Sara bahuye nabyo bakomeje kwizera Imana, barayitakambira ubudatuza maze igihe gikwiye Imana irabasubiza; yohereza umumarayika wayo Rafayeli kubakiza bombi: Tobiti yongera kubona urumuri rw’Imana, naho Sara yirukanwamo roho mbi, ashyingiranwa na Tobi umuhungu wa Tobiti.

Ibi biratwereka mu by’ukuri ko nta wiringira Uhoraho ngo akorwe n’ikimwaro, igihe Uhoraho yishakiye aramusubiza maze bikamuhira agatunganirwa kuko yiziritse ku itegeko ry’Uhoraho, akamugirira igitinyiro kandi agakurikiza inzira ze nkuko zaburi tuzirikana ibitubwira.

Uko kubaha itegeko ry’Imana biraduha kuzirikana Ivanjili ya none aho Yezu asubiza ikibazo cy’umwe mu bigishamategeko wamubaza itegeko riruta ayandi.

Urukundo ruruta byose

Abayisraheli bari bafite amategeko n’amabwiriza menshi bakurikizaga k’uburyo benshi byabasabaga ubushobozi batifitemo ngo bayamenye yose. Niyo mpamvu begendaga bashaka uko bayahina mu magambo make, ngo bashobore kubona uko bayakurikiza batagize na rimwe baca ku ruhande. Besnhi bagerageje kubikora ariko ugasanga hari ababona ko hari ikirengagijwe. Iyo usomye Zaburi ya 15(14), usangamo uko uwayanditse yabigerageje muri aya magambo:

Uhoraho ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe, ngo ature ku musozi wawe mutagatifu?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

Ni umuntu utabunza akarimi,

ntagirire abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho;

icyo yarahiriye, n’aho cyamugwa nabi,

nta bwo yivuguruza.

Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.

Abandi nabo bakabivuga muri make kurushaho bati: “Icyo utifuza ko abandi bakugirira nawe wirinda kukibakorera”.

Yezu we twumvise ko abivuga mu ijambo rimwe: “URUKUNDO”,’ urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbara zawe zose….urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’ (Mk12,30-31). Ibi bikatwumvisha ubukuru bw’Urukundo mu buzima bwa muntu.

Mutagatifu Agusitini akagaragaza ubwo bukuru bw’Urukundo agira ati: “ Kunda Imana, ukore icyo ushaka.”

Muri iri tegeko rishya Yezu aratwumvisha ko Kuri we, iyobokamana ry’ukuri ari ugukunda Imana na mugenzi wawe mbere, wowe n’ibindi bikaza nyuma, kandi inzira nyayo yo gukunda Imana bikaba kubigaragariza mu bavandimwe bawe.

Muri make turasabwa gufata umwanya wa gatatu mu buzima bwacu. Imana igomba gufata umwanya wa mbere mu buzima bwacu, tukayubaha, tukayumvira tukayikunda muri byose. Abavandimwe bacu cyo kimwe n’indi mbaga ya muntu, bagafata umwanya wa kabiri mu kubakunda no kubafasha muri byose; hanyuma nanjye, njye njyewe nkabona gufata umwanya ukurikiyeho wa gatatu, n’ibindi bikaboneraho. Igihe atari uko bimeze tuba twacuramye, nuko ibintu bikabanza, ngakurikira, abandi bamfasha kubona ibintu bagataho, Imana igafata umwanya wa nyuma rimwe na rimwe ntigire n’umwanya ibona. Si uko byagombye kugenda rwose, nubwo usanga abenshi ari aho tugana.

Mu gufata umugambi kuri iyi mpamba y’ijambo ry’Imana duhawe none, dusabirane ngo Imana ibone umwanya w’ibanze mu buzima bwacu, tuyizere kandi tuyikomereho mu byiza no mu kaga kuko itajya itererana uwayizigiye, maze urukundo tuyikunda rube intandaro yo gukunda abandi nkuko twikunda, maze nkuko mutagatifu Pawulo abitubwira mu gisingizo cy’Urukundo, tujye duhora tubyamamaza ahari Urukundo uhasimbuze izina ryawe tugira tuti : “ Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose” (1Kor13,4-7).

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho