Urukundo rwanyu ruzire uburyarya

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumeru cya 31 gisanzwe, umwaka w’igiharwe – 3 Ugushyingo 2015

Tugize umubiri umwe (Rom 12, 5-16b)

Bavandimwe,

Pawulo arakoresha ikigereranyo cy’umubiri kugira ngo adusobanurire ku buryo bunogeye kandi bwumvikana neza ubumwe n’ubuvandimwe buranga abakristu. Ku bwa batisimu, twavutse bundi bushya. Pawulo avuga ko nta muyahudi nta mugereki, nta mugabo nta mugore, ahubwo ko twese twabaye umwe muri Kristu. Aha tuhumve neza. Ubukristu ntibukuraho amoko cyangwe se ibyiciro by’abantu. Umugereki ntahinduka umuyahudi, umugabo akomeza kuba umugabo nk’uko umugore akomeza kuba umugore. Ubukristu buvugurura buhereye mu mizi imebereho yacu. Bityo isano dufitanye muri Kristu niyo ifata umwanya w’ibanze kuko izaduherekeza kugera mu bugingo bw’iteka.

  1. « Si ndi umuhutu… »

Muri za 1959, igihe ibibazo by’u Rwanda bitangiye kuba insobe, hari umukristu wari umukateshiste i Kanyanza muri Diyosezi ya Kabgayi. Icyo gihe abakateshiste bahabwaga ubutumwa mu maparuwasi anyuranye mbese nk’uko bimeze ku bapadiri muri iki gihe. Uwo mukristu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru yatuye i Kanyanza n’umuryango we, ariko mu by’ukuri atari ho akomoka. Ibibazo by’amoko bitangiye, bayoberwa ubwoko bwe. Bajya kumubaza bati « Ariko se wowe, uri umuhutu, cyangwe se uri umututsi ?  Arabasubiza ati « Si ndi umututsi ». Bati « Noneho rero uri umuhutu ». Ati « Oya. Si ndi umuhutu ». « None se uri ki ? ». « Njye ndi umukristu ».

Uyu mukristu Yohani yashakaga kuvuga ko kuri we ubukristu ari bwo yubatseho ubuzima bwe, atubatse ku moko. Icyakora tutabyumvise neza twagira ngo ubukristu ni ubwoko bwa gatatu cyangwa ubwa kane. Oya. Ubukristu ntibukuraho amoko. Nta n’ubwo ari igiteranyo cyayo kuko bitari mu rwego rumwe. Amoko ashingiye ku isano y’amaraso. Naho ubukristu bushyingiye ku isano y’ukwemera iduha kugira uruhare mu buzima bw’Imana ku bwa batisimu. Ubwo buzima tubusangiye n’abandi bakristu, nibwo shingiro ry’ubumwe n’ubuvandimwe abakristu dusangiye muri Yezu Kristu.

Ubwo buzima bw’Imana muri twe tugomba kubwitaho nk’uko twita ku mibereho yacu isanzwe. Nk’uko umubiri tuwutungisha ibyo kurya n’ibyo kunywa, ubuzima bw’Imana muri twe tubutungisha isakramentu ry’Ukaristiya ridukomeza mu bumwe n’Imana n’ubumwe hagati yacu. Nk’uko umubiri tuwuhagira, tukawusiga warwara tukawuvuza, Isakramentu rya penetensiya riradusukura, rikaduha kurushaho kunga ubumwe n’Imana no kunga ubumwe hagati yacu. Ritwunga n’Imana rikatwunga n’abavandimwe. Koko rero icyaha ni « gica ». Icyaha kidutandukanya n’Imana, kikaduteranya n’abantu. Umuntu yagereranya icyaha no guca iteme riduhuza n’Imana. Twakigereranya kandi no gutema uruhombo rurtugezaho amazi meza, ni ukuvuga ubuzima bw’Imana. Abacana amashanyarazi icyaha twakigereranya no guca urusinga rutugezaho amashanyarazi . iyo hari uciye urwo rusinga, n’ubwo waba ufute amatara mashya ate, nta muriro uzabona. Uzaguma mu mwijima. Bizasaba ku umutekinisiye yongera agateranya urwo rusinga, bityo amashanyarazi akakugeraho, ukabona urumuri. Nguko uko Isakramentu ry’Imababzi ari ryo twita kandi Penetensiya ridufitite akamaro cyane. Rituma tubaho, tukigiramo ubuzima bw’Imana natwe tukabugeza ku bandi, bya bindi ngo akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Niyo mpamvu Kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza kurihabwa nibura rimwe mu kwezi. Nicyo kizadufasha gutera intambwe tuva mu bukristu bw’izina gusa tukaba abakristu bunze ubumwe na Kristu bakera imbuto z’amahoro n’urukundo aho bari hose.

  1. Umubiri umwe, ingingo nyinshi zuzuzanya

Pawulo arakomeza atubwira ko abakristu ni ubwo turi benshi bwose, tugize umubiri umwe, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. Ubwo umwe tamugereranya n’ijisho, undi ugutwi, undi ikirenge, bityo bityo. Buri rugingo iyo rukora neza, umuntu aba umeze neza. Ariko iyo urugingo rumwe rurwaye, umubiri wose urahangirikira.

Nk’uko ingingo zinyuranye, ni nako twahawe ingabire zinyuranye kugira ngo tuzikoreshe mu kubaka Kiliziya Umubiri wa Kristu, ugizwe n’abakristu twese.  Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera. Uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe; uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe.

  1. Byose bishingire ku rukundo

Pawulo arakomeza atwibitsa ko ibyo dukora byose bigoma gushingira ku rukundo. Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani.Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi.

Dusabirane kugira ngo ubumwe dufitanye muri Kristu burusheho gushinga imizi, budufashe kubohoka ku bindi tugenda twihambiraho mu rugendo racu hano ku isi. Izi nama Pawulo atigira tugerageze kuzishyira mu bikorwa. Nibyo bizaduha amahoro, ibyishimo n’umunezero kuri iyi si ndetse no mu bugingo bw’iteka.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho