Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 3, IGISIBO
Ku ya 09 Werurwe 2013
Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Hoz 6, 1-6; 2º. Lk 18, 9-14
Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo
Uwashaka guhinira Inkuru Nziza mu ijambo rimwe yabikora. Isi n’ijuru n’ibikorwa byose Imana yahanze ni URUKUNDO mu ncamake. Birumvikana ko URUKUNDO ari wo mutima wa byose. Udakunda asa n’udafite umutima. Udakunda nta buzima yifitemo. Ariko na none ukunda ku buryo bubusanye n’Imana ubwayo, aririwe ntaraye! URUKUNDO rushyitse ruhoraho, ntirucibwa intege, ntiruyoyoka nk’igihu, ntirutera kugenda twubitse umutwe, ruduha kugenda twemye muri KRISTU NYAGASANI.
Amasomo ya none aradufasha kugaruka kuri iryo banga ryerekeye URUKUNDO ari na ryo ritubeshejeho. Umuhanuzi Hozeya adufashije kwibonera ukuntu Abayisraheli bahoraga bashishikajwe no kugaruka mu RUKUNDO. Iyo babaga batandukanye na rwo barakomerekaga bigatinda bakototerwa n’amage y’amoko yose. Iyo bazanzamukaga bakiyemeza kumenya Uhoraho, basubiranaga ubuzima kuko yabagobokaga nk’imvura yuhira ubutaka. Gushishikarira kumenya Imana Data Ushoborabyose, ni ko kumenya kubeshwaho n’URUKUNDO. Hirya ye, nta RUKUNDO ruhamenyekana. Habaho guhuzagurika. Ni yo mpamvu yagombye kwiyizira ubwe muri YEZU KRISTU.
URUKUNDO YEZU KRISTU yagaragaje, ni rwo rudutera imbaraga. Ubwiyoroshye bwe n’impuhwe ze biratumurikira. Kamere yacu yazahaye, YEZU yaje kutwereka ko dushobora kuyuhira twakira Roho Mutagatifu we. Uwo Roho Mutagatifu, ni we utuma dutaguza twiyoroheje kandi twicuza ibyaha byacu. Nta muntu uyoborwa na Roho Mutagatifu ngo yigire umusongareri w’agasuzuguro n’ukwishongora nk’umufarizayi twumvishe mu Ivanjili. Amagambo ye agaragaza ko yakemuye ibibazo byose atameze nk’abandi, ni yo Sekibi yigaragarizamo. Akenshi abirata bene kariya kageni baba bari hafi kurindimuka.
Harya ngo ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo! Ubusambo yabyirukanye bungana iki? Ese yiyibagije ko umuntu wese abyirukana kamere y’ukwikunda n’ukwikururira byose ashyira mu kanwa cyangwa yigwizaho! Iyo umuntu azirikanye ibyaha yakoze kuva akiri munto ntiyishongora bigeze hariya kuko atavutse ari umumalayika. Ngo ntameze nk’abandi bantu b’abahemu da! Ubuhemu se busobanura iki? Ese yisuzumye yasanga ari indakemwa mu bitekerezo, mu magambo, mu bikorwa, mu byo yavuze cyangwa yirengagije gutunganya! Keretse ari umumalayika, na ho ubundi ibyo avuga ni ukwigerezaho! Ngo ntameze nk’abandi bantu b’abasambanyi ra! Ariko ishyano riragwira: ni nde se umugenza aho aba ari hose? Ni nde umureba aho aba yiherereye haba ku manywa haba ninjoro? Ese ujya gusambana ahamagara itangazamakuru? Yamenye ko ari cyo cyaha gikorwa kenshi ku buryo bwinshi? Ese azi ko ari na cyo cyaha kiruhije gutsinda? Icyitwa irari ry’umubiri, irari ry’ubusambanyi, si icyo gukinishwa! Ngo nyamara n’ukomeye aririnde atagwa! None se igihe YEZU avuze ati: “Ureba umugore akamwifuza mu mutima we aba yamusambanyije…” (Mt 5, 28) yarivugiraga se?. Nta muntu n’umwe ukwiye kwirata ngo arakeye imbere n’inyuma kuko nta muzindutsi wa cyane watashye ku mutima w’undi. Ikindi kandi mu mutima iyo, ni ho hacurirwa imigambi mibi nta muntu wundi urabutswe usibye Imana yonyine. YEZU KRISTU yabisbanuye muria ya magambo: “Koko rero, mu mutima ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi n’ubutukanyi” (Mt 15, 19). Nta muntu n’umwe, uko yaba ameze kose ushobora kwihandagaza ngo avuge ngo yatsinze ubusambanyi, ngo icyo yaragikemuye. Igishoboka cyakora, ni ukumenya ibishuko bimwugarije agahagurukira kubirwanya mu izina rya YEZU kandi yisunze ISUGI BIKIRA MARIYA. Ikindi, ni ukuburira abibereye mu ruzi barwita ikiziba ko bakwiye kuba maso ingona zitarabaguguna. Kurwanya icyo cyaha no kuvura abo cyakomerekeje, ni intambara ikomeye kuko gifite abakunzi benshi bitiranya URUKUNDO RW’IMANA n’urukundo rw’amarangamutima y’umubiri. Dusenge cyane.
Dukomeze urugendo rugana PASIKA turangamiye YEZU KRISTU kandi twisunze Umubyeyi BIKIRA MARIYA. Tubahungireho bazadutabara nta kabuza.
Nibubahwe ubu n’iteka ryose.