Urukundo rw’Imana rudutsindira ubwoba n’ukwiheba gukabije

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 20 Gisanzwe, Umwaka A

Kuwa 22 Kanama 2014Bikira Mariya, Umwamikazi

Amasomo: Ezk 37,1-14 // Mt 22,34-40

Bavandimwe, nyuma yo guhimbaza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri 15 kanama, nyuma y’iminsi irindwi turahimbaza Bikira Mariya, Umwamikazi. Ageze mu ijuru, Bikira Mariya yambitswe ikamba ry’Umugabekazi. Ni Umwamikazi w’isi n’ijuru n’umugabekazi w’inema zose. Mu masomo y’uyu munsi, turakomeza kuzirikina igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli. Twabonye uko yatowe n’icyo yatorewe: kujya kwibutsa umuryango wa Israheli urukundo Imana ibakunda, kubaburira ko ubugomeramana bwabo buzabakururira akaga bidatinze, gukomeza umuryango wayo wugarijwe n’ukwiheba kubera ubuzima bubi bwo mu bunyago no kubereka ko ibihe bizaba bishya. Urwo rukundo rw’Imana ruradukurikirana kandi turi abagome, abanyabyaha n’abanyabyago kubera guhitamo ibindi uretse Imana. Icyakora, Imana ikaza kudukomeza no kuduhishurira urukundo rwayo rudukiza kandi bikatubera isomo n’irango ry’urukundo tugomba gukunda bagenzi bacu. Nicyo gituma Imana idutegeka gukunda mbere yo gukundwa no kuyikunda by’umwihariko. Bikanatwibutsa amagambo ya Mutagatifu Agusitini utubwira ati “ kunda maze ukore icyo ushaka” kuko ntiwagira nabi ukunda kandi ntiwagirira nabi uwo ukunda cyangwa ngo umurage ibyago.

  • Urukundo ni ryo tegeko riruta ayandi

Muribuka neza ko Abayisiraheli bari bafite amategeko menshi agaragaza uburyo bagomba kuyoboka no kubana n’Imana, uburyo bagomba kubanira abo bafitanye isano n’abanyamahanga, uburyo bagomba kubanira abafite ibibazo n’ingorane z’ubuzima ndetse n’uburyo bagomba kubanira inyamaswa n’ibidukikije. Ibyo byose byari bikoze urusobe rw’amategeko ndetse ibisobanuro byayo byinshi byashoboraga kujijisha abatabihugukiwe. Ni muri urwo rwego umwe mu bafarizayi yabajije Yezu iby’itegeko riruta ayandi. Icyakora, we ntabwo yamubajije ashaka kumenya ahubwo ashaka kwinja Yezu no kumugushamo kuko Abafarizayi bari bazi amategeko, bayatoza abandi kandi bayakurikiza uko yanditswe. N’iki gihe, aba bantu bariho kandi bagambiriye gutesha abandi umutwe, umurongo n’agaciro. Babaza, bavuga cyangwa bakora ibintu bahimana, bacengana, bigiza nkana, bahinyura, bashaka kugushamo umuntu no kumubambisha.

Nyamara Yezu azi byose kandi yujuje ibyavuzwe mu Bitabo by’amategeko n’abahanuzi. Yahise abagarura ku isoko abibutsa amagambo bavugaga inshuro nyinshi: batangiye isengesho, bagiye gukora imirimo, bari mu rugendo ndetse n’igihe baryamye cyangwa babyutse: Mbese igihe cyose. Batangiraga bati “Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. Uzayatoze abana bawe, uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe” (Ivug 6,4-8). Bityo rero umuyisiraheli wese utagira uburyarya yari azi ko nta tegeko riruta iryo gukunda Imana yo yadukunze mbere kandi ikomeza kudukunda ubuziraherezo: kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. Urukundo rw’Imana rugombera inyiturano: urukundo rugomba kwiturwa urundindetse n’ahari urwango n’inabi dusabwa kuhageza urukundo n’ineza. Nubwo abantu bamwe bakinisha urukundo, abandi bakaruhindanya, abandi bakaruzanamo imibare n’ubucabiranya, nyamara urukundo rw’Imana ni ubutumwa bukomeye ku bantu b’ibihe byose.

  • Urukundo rw’Imana ruraduharanya

Iyo uzirikanye neza urukundo rw’Imana usanga rurenze kure imyumvire ya muntu. Uhereye uko Imana yaturemye, uko itubeshaho, uko itubungabunga, uko itubabarira, uko yadusangije ubumana bwayo muri Yezu Kristu waducunguye, uko ituzigamiye ubugingo bw’iteka: ibi byose biraturenze kuko ari agahebuzo n’ibitangaza gusa! Bituma umuntu ahora yibaza ati “Imana ni nde kugira ngo ikunde mwenemuntu bene ako kageni no kuba imwitaho!”

Uru rukundo ruhebuje rw’Imana ni rwo tubona mu isomo rya mbere aho Imana yigaragaza nka nyirubuzima. Ni Yo ibutanga, ni Yo ibubeshaho ndetse ni Yo ibusubiza ababutaye. Mu kimenyetso cyo gusubiza ubuzima amagufwa yatatanye, twibonera ko ntakinanira Imana. Imana ishobora kutuvana ahantu habi twaba turi, mu bibi byatugize imbata ikatugeza ahantu heza kugeza mu buzima bw’ukuri: ubugingo bw’iteka. Imana tuyikunde kandi tuyikomereho. Niyo iduhumuriza, ikaturema bundi bushya no mu bihe tubona ko kwiremamo agatima no kwizera bitadushobokeye. Iradutabara, ikadukiza kandi ikatubohora kuko isezerano ryayo riruzuzwa. Ni ko byagenze kuko igihe cyageze maze Abayisiraheli bagasubira iwabo, bakongera kubaho no kwishimira ko bafite Imana ibakunda, Nyirububasha n’Umutabazi. Uwumvise urwo rukundo ni we urugaragariza aho ari no mu bo ari kumwe na bo.

  • Urukundo rw’Imana ni rwo shingiro y’urukundo mu bantu

Bavandimwe, urukundo rw’ukuri n’imbaraga zarwo ni ibimenyetso by’ububasha bw’Imana kuko Imana ari Urukundo. Urukundo ni Imana n’impano y’Imana. Ntawe ushobora kurugura no kurugurisha (Ind 8,7), nta n’ushobora kurwiba; icyakora rushobora gucumbagira. Ariko aho ruri, aho rwigeze ntirushobora gushira.Ukunda Imana, yoroherwa no gukunda abantu no gukundana nabo. Ukunda Imana ategetswe gukunda abantu kuko umuntu ari ishusho y’Imana n’umwana wayo. Itegeko ry’urukundo rero ribumbye ayandi yose kandi nta rindi tegeko ritugeza ku rukundo ahubwo urukundo ni rwo tegeko. Ibi kandi birumvikana kuko andi mategeko ashyirwaho igihe abantu tubangamiye urukundo n’imibereho y’abandi: twugarijwe n’ubwikunde bukabije, urugomo n’ibisazi, icyubahiro kirenze, guhimana no kuba ntibindeba. Nicyo gituma Yezu atwibutsa ko tugomba gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Aya magambo ya Yezu atwereka ko tubangukirwa no kwikunda, gukunda ibyacu, kwirwanaho no gusama amagara yacu mbere y’abandi. Buri wese arebye mugenzi we, yishize mu mwanya we, aharaniye ibimwubaka ku mutima no ku mubiri: iyi si yacu yagira amahoro, yaba nziza kandi buri wese yishimira kuyibaho. Kubaho twitandukanije n’urukundo rw’Imana n’inzira zayo ni byo bituma abantu bamwe barya abandi cyangwa se baryana hagati yabo. Kubera iyo mpamvu, ntabwo dutumwe gukunda abandi nk’uko twikunda gusa ahubwo nk’uko Imana idukunda n’uko Imana ibakunda.

Ngira ngo birababaza kubona abantu babaho nk’abadahambana; abandi baribagiwe ubuntu n’ubumuntu. Bigashengura umutima kurushaho igihe ugomba kukurengera cyangwa uwagusezeraniye urukundo ari we ukubamba cyangwa akakubambisha, akubereye umutwaro uremereye, agutera kwifuza gupfa no gupfa nabi. Ibi turabibona muri iki gihe aho umugore adatinya kwica umugabo; umugabo ntazuyaze kurya no guta umugore ndetse n’abana ntibajijinganye kwigira imfubyi cyangwa se ngo ababyeyi bihekure. Umubano mu baturanyi na babandi bahujwe n’amaraso n’ibindi ugasanga warangiritse. Nyamara aho hose hari hakwiye kuba igicumbi cy’urukundo rw’Imana mu bantu. Ibi kandi bishobora no kuba ku bantu bafite inshingano zo gutoza abandi gukunda Imana no gukundana; nyamara bo ari inturo y’urwango, kunena no kubanira nabi abavandimwe. Ariko muri ibi byose, impamvu ntabwo ishyingiye ku rukundo ruke dufitiye abantu ahubwo ni urukundo ruke dufitiye Imana n’ubwikunde bukabije. Uwataye Imana ata n’ubuntu n’ubumuntu. Uwari umuntu agakora nk’igikoko. Agapfa nabi kandi akica nabi.

Uyu munsi, dusabe Nyagasani ingabire yo kumukunda muri byose no kumukunda kuruta byose. Kuko azi ko urukundo rwacu ari ruke, akomeze adufate ukuboko kandi aturengere. Nibwo tuzoroherwa no kumukundira maze tugakundana. Ukunda ni we uzi Imana kandi ni we mwana w’Imana kuko Imana ari Urukundo. Twemerere Nyagasani atuvane mu mva yacu y’urwango, ubwikunde, kwiheba no gutesha abandi ubuzima n’ibyiza byo kubaho. Twigire kuri Bikira Mariya gukundana no gukunda Imana kugeza ku ndunduro. Biragoye ariko birashoboka kuko bidasaba amashuri, amafaranga kandi ntibisuzuguza umuntu ubifite. Bidusaba gusa umutima ukunda. Nawe “kunda maze ukore icyo ushaka!”

Bikira Mariya, Mwamikazi w’isi n’ijuru, udusabire kuko uru Rwanda, na rwo, ni urwawe; na twe kandi waraturagijwe!

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho