Urukundo rwinshi yadukunze

KU CYA 4 CY’IGISIBO, 14/03/2021.

Amasomo: 2 Matek 36, 14-16.19-23; Zab 137 (136); Ef 2, 4-10; Yh 3, 14-21.

Tugeze ku cyumweru cya kane cy’Igisibo. Ni icyumweru cyitwa “Laetare” cyangwa se Icyumweru cy’ibyishimo. Tuzirikane ibyishimo tuvana mu rukundo rwinshi Imana idukunda, ubuzima bube ishuli ryarwo, buri wese amenye uko ahagaze mu rukundo rwe na Yezu Kirisitu Soko y’Urukundo.

1.Nta cyadutandukanya n’urukundo rwinshi Imana yadukunze

Muri Kiliziya, iyo igisibo cyigeze hagati, kuri iki cyumweru cya kane nyine, abakirisitu bishimira ko Pasika iri hafi. Icyumweru gikurikira igitaha, kizaba ari Mashami maze icya nyuma ya Mashami kibe Pasika nyir’izina. Twishimiye kongera guhimbaza Pasika tubikuye ku mutima. Iyi myaka turimo 2020 na 2021, ni imyaka y’amage akomeye. Aka gakoko kadutse kitwa Covid 19 kahungabanyije isi yose. Kanagaragaje ariko kandi ukuntu bamwe bashobora guhonyora uburenganzira bwa muntu ntacyo bikanga. Ibihugu bikennye nk’u Rwanda, byo byarahubanganye rwose. Nyamara ariko, nta cyadutandukanya n’urukundo rwinshi Yezu yadukunze. Urwo rukundo ni rwo Pawulo intumwa yagarutseho mu isomo rya kabiri twumvise. Ni rwo kandi dusoma mu Ivanjili yanditswe na Yohani tumaze kumva.

Pawulo intumwa aratwibutsa ko Imana ari Nyir’impuhwe zihebuje. Ibyo abishingira ku buryo Imana yadusubije ubugingo mu gihe twari twarapfuye kubera ibyaha byacu. Imana yatwoherereje Umwana wayo Yezu Kirisitu maze araduhumuriza aratwitangira atugaragariza urukundo rwinshi rwatumye yemera kudupfira ku musaraba. Ariko se ibyo byaha byari byaraducupije mu rupfu ni ibihe?

Iyo umuntu ataramenya Imana y’ukuri, ari yo Data Ushoborabyose, nta yindi nzira aganamo uretse iy’icyaha. Icyo cyaha ni ukwimika imana zindi zitari Se wa Yezu Kirisitu. Nyamara izo ni za zindi zigira amaso ntizibone, ibiganza ntizifate, ibirenge ntizive aho ziri. Icyaha gikomeye, ni ukureka Imana y’ukuri ugapfukamira izo mana-mbumbano. Ugize amahirwe akamenya Inkuru Nziza akemera, akira atyo umuze yakura hirya iyo mu bigirwamana. Imana Data Ushoborabyose kubera urukundo rwinshi itwihera ku buntu, ihora ishaka ko bene muntu bayimenya. Ibikora ku buntu ntacyo iduca. Pawulo Intumwa ati: “ni Yo yaduhanze kandi twaremewe muri Kirisitu Yezu kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka”. Tuzi neza ko igikorwa cy’ibanze Imana ishaka ari uko twemera uwo yatumye Yezu Kirisitu. Kumwera bihamye bituma muri we turangwa n’ibikorwa by’ijuru bya bindi byuje urukundo ruzira icyaha.

2.Ishuli ry’urukundo

Yezu ubwe amaze kutubwira mu Ivanjili ya none ko umwemera wese agira ubugingo bw’iteka. Dufite ibyishimo bikomeye by’uko twemeye Yezu tukaba twizeye ubugingo bw’iteka. Mu gihe tugitegereje kubwinjiramo ubutarora inyuma, turi mu ishuli ry’urukundo. Ubuzima, ni ishuli ry’Urukundo. Kumenya gukunda nk’uko Yezu yakunze akamanikwa ku musaraba, ni yo nzira izatugeza mu bugingo bw’iteka. Ntiyaje kuducira urubanza. Ahari urukundo, nta manza, nta mahane, nta matiku. Yezu yazanywe no kudufata akaboko akatuganisha mu bwami bwa Se Data Udukunda. Yezu ntiyaje kuducira urubanza. Yaje kudukunda atuganisha ku byiza bya Se. Nta n’undi muntu waducira urubanza. Ni twe twarwicira igihe tutemeye Izina rye dukirizwamo.

Dusabire iyi si yacu ibyishimo. Nta handi izabivana. Ni muri Yezu Kirisitu we utuganisha mu byishimo bya Se akatubera Inzira, Ukuri n’Ubugingo. Nta wasobanura neza impamvu ituma abantu batitabira ku bwinshi umukiro uri muri Kirisitu. Nta wumva neza ukuntu abantu kuri iyi si dushaka ibidutungira umubiri nyamara ibitunga roho ntitubikozwe. Impamvu yabyo yoroshye buri wese yabona: ni ukubura urukundo rw’Imana n’abayo. Urukundo rw’Imana ruvuka iyo uyemeye ukayituza mu mibereho yawe yose.

Abantu ba kera mu Isezerano rya kera nyine, bakunze kuyobagurika bakavangitiranya iby’Imana n’ibigirwamana. Tugire icyo tuvana mu isomo rya mbere. Hari ku ngoma y’umwami Sedekiya watwaye Yudeya kuva kuri 598 kugeza muri 587. Yabaye umwami mubi kuko yimitse ibigirwamana akarindagira rwose akagusha ruhabo ingabo ze. Aho kumvira abahanuzi ngo agarukire Imana, icye cyari ugukubita intumwa z’Imana no guha urw’amenyo abahanuzi bayo. Nyuma yo gusuzugura Uhoraho, Sedekiya yikururiye amakara ubwo yishongoraga ku Mwami w’abami Nabukodonozoro wari waramushyize ku ngoma. Sedekiya uwo yabaye igihararumbu ashoza intambara. Nyamara yatumye mu mwaka wa 587 Yeruzalemu isenywa abayahudi bajyanwa bunyago i Babiloni. Na we ubwe yafashwe mpiri ageze i Yeriko, abahungu be bacirwa imitwe mu maso ye maze na we kandi bamukuramo amaso agirwa imbohe i Babiloni. Amateka dusoma nk’ayo, ashimangira ukuri k’uko kwigomeka ku Mana bitera muntu amakuba menshi.

Mu mateka yose kimwe n’ay’ubu, hari ibyo tubona bisa n’ibyo. Ntitwavuga ko abayoboye isi bamenye Urukundo rw’Imana ku buryo ari muri rwo bayiganisha. Reka da. Dufite umurimo wo kubisengera buri wese akora icyo ashoboye kugira ngo akangure abari mu mwijima w’ibibi, bagomera Imana n’abantu.

3.Uhagaze ute mu rukundo rwawe na Yezu?

Intambwe y’ibanze buri wese akwiye gutera ni iyo kwisuzuma akamenya uburyo ahagaze mu rukundo rwe na Yezu Kirisitu. Iyo umubano wacu na we ukomeye, nta kabuza tumenya gukunda n’abavandimwe bacu. Muri bo hari abo tuzacudika cyane, ku bipimo binyuranye, buri wese ku rwego rwe, ariko nta n’umwe tuzabuza amahoro. Tuzakwiza ineza hose no muri bose. Tuzanga icyaha twemere ibyo Yezu atubwira. Tuzanga inabi, akarengane n’ibindi bibuye biremereye muntu akorera abandi iyo ataramenya ibanga ry’uwadukunze rwinshi ku musaraba.

Yezu, nasigizwe ubu n’iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe n’abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho