Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 24 gisanzwe A
Ku wa 17 Nzeri 2014
Amasomo: 1 Kor 12,31-13,13 // Luka 7, 31-35
Bavandimwe, urukundo ni imwe mu migenzo itatu mbonezamana. Ariko urukundo ni ingenzi kuko ari bwo buryo tugaragarizamo ibyo twemera, ibyo twizera n’uko dusenga. Urukundo ni ingingoremezo ivugisha benshi kandi abantu dukunda guhindanya bitewe n’impamvu n’inyungu zitandukanye. Kuko ni kenshi abantu tuvuga urukundo, abandi bakarwandikaho byinshi, abandi bakirirwa baririmba urukundo cyangwa se barata ko bakundana.
Nyamara n’ubwo ruvugwa kenshi, henshi na benshi, hari ubwo ureba hirya no hino ukabura imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye z’urwo rukundo. Wabyibazaho byinshi, bigateza urujijo kandi bikagorana. Ariko ubisuzumye neza wasanga igituma urukundo rucumbagira bishingiye kumva nabi isoko, igisobanuro n’ibimenyetso by’urwo rukundo. Nibyo amasomo adusaba kongera kuzirikanaho uyu munsi.
- Imana ni yo soko y’urukundo n’umurinzi warwo
Ibyanditswe bitagatifu bigaruka ku miterere n’isura y’Imana twemera, dukunda, twiringiye kandi dukomeyeho. Ni Imana itugaragariza iteka urukundo. Uretse kuturema neza mu ishusho n’imisusire yayo, urwo rukundo ruhebuje, Imana ifitiye inyokomuntu, rwabaye igisagirane itwoherereza Umwana wayo w’ikinege ngo aze aducungure kandi asane ibyari byarangijwe n’ubugomeramana bw’abantu. Ubuzima bwa Yezu, ubutumwa bwe, inyigisho n’ibitangaza yakoze bitugaragariza Imana y’urukundo iri mu bantu. Abantu twugarijwe no kunangira umutima, kwikuza no kuba ntibindeba
Ivanjili y’uyu munsi itwereka ko Kristu ari We usanga buri wese kandi akishushanya na buri wese ngo amurokore kandi amugirire neza: Yezu aradushimisha kandi akishimana n’abishimye; akegera ababaye n’abarira ngo abahoze; akiyegereza abanyabyaha ngo abasangize ubutungane n’ibyishimo byo kugarukira Imana. Iyi migirire ya Kristu itangaza imyumvire y’umuntu utarahura n’Imana: utaramenya cyangwa ngo yishimire kwishimana n’abishimye no kurirana n’abarira. Aracyari uw’isi. Ab’isi ngo ni ko bameze: bababara kubera ko wishimye; bakishimira ko ubabaye. Yohani intumwa, we, abivuga yeruye ati “Imana ni urukundo” kandi “umuntu udakunda ntabwo azi Imana.” Ibi ni ukuri rwose kandi kubica hirya ni ugutana.
Imana ni Urukundo, isoko, ishyingiro n’umurinzi w’urukundo mu bantu no ku isi. Uri kumwe n’Imana no mu nzira zayo ni we ukunda koko. Uri hirya y’Imana: arikunda kuruta uko akunda n’uko akundwa; yikundira muri mugenzi we kandi urukundo rusangirwa; akazana imibare, amashuri n’uburyara mu rukundo; yikunda nabi kuko aharanira inyungu ze akora n’ibyakora ku bantu ndetse n’ibyamukoraho. Ariko ukunda Imana byimazeyo, yitoza kandi yihatira gukunda nk’Imana: atavangura, atareba inyungu ze gusa, yibuka kandi yishyira mu mwanya wa mugenzi n’ibindi. Abantu rero tudohoka mu rukundo kuko twadohotse mu busabaniramana. Bityo abantu bakundana, badahujwe n’Imana no mu nzira zayo, boroherwa no gushihana, no kwangana, guhimana no kwicana kuko twataye uwaduhuzaga: twatwitse ipfundo ryacu maze duhinduka abadahamba. Ntabwo umuntu ashobora kwibwira ko ari mu nzira n’ishuri ry’urukundo mu gihe ajya kure y’Imana kandi atabona mu bandi ishusho n’abana b’Imana. Iyo wataye Imana, umuvandimwe ahinduka ikibazo, imbogamizi n’umwanzi ugucura ibyawe n’umwuka. Bikagorana kugaragaza ibimenyetso n’imbuto z’urukundo.
- Ukunda yera imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye
Bavandimwe, urukundo rwaratsinze kandi rusumba byose kuko ari kamere y’Imana ubwayo. Pawulo intumwa atubwira ko “icyo waba uri cyose, ucyo waba ufite cyose n’icyo wakora cyose, niba udafite urukundo, ntacyo waba uri cyo.” Urukundo ni ubuzima; gukunda ni ukubaho. Nk’uko kubaho bikomeye, niko bidukomerera kugaragaza urukundo n’imbuto zarwo. Biroroshye kuvuga mu masegonda abiri ko ukunda, ariko bisaba ubuzima bwose kugaragaza ko ukunda. Nicyo gituma hari n’abiyemeza cyangwa bemera ko bakunda, ko bakundana ariko ibimenyetso by’urukundo bikaba bike.
Uyu munsi Pawulo intumwa aratwereka ibimenyetso by’urukundo n’iby’umuntu ukunda: kwihangana, kwitangira abandi, kutagira ishyari, kutirarira, kutikuririza, kwirinda ikidakwiye, kutarondera akari akarwo, kutarakara, kutagira inzika, kutishimira akarengane. Pawulo akanzura ahamya ko urukundo ruhimbazwa n’ukuri. Rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose kandi rwihanganira byose. Ibi bimenyetso by’urukundo ni byiza ariko biratugora kubigira byose. Kuko ugira bimwe, ibindi bikakunanira cyangwa se ukarwana na byo. Niho urukundo rubera ikotaniro. Icyakora tugomba kubiharanira no gusaba Imana ngo ibidufashemo kugeza ubwo tuzayibona imbonankubone.
Bavandimwe, ndangije mbasaba gushimira Imana kuko idukunda kandi idutoza gukunda. Ariko ntabwo ushobora gukunda abantu kandi udakunda Imana ndetse utaranyuzwe n’urukundo rw’Imana. Gukunda birakomeye kuko bisaba kwiyibagirwa no kwitanga wigurana undi. Kuvuga ko ukunda biroroshye ariko kugaragaza ko ukunda birakomeye. Icyakora gukunda birashoboka ndetse ni itegeko n’inshingano. Imana irabidutegeka kandi ikabidutoza. Ibi bisobanuye ko ubwikunde, akarengane, urugomo, ubwicanyi, intambara duhanganye nabyo muri iki gihe, bigaragaza ko abantu duta Imana kandi tuyigomekaho kurushaho. Iyo umuntu ataye Imana, ata n’ubumuntu ndetse akarya n’abavandimwe. Umuvandimwe agahinduka ikibazo aho kuba ingirakamaro n’igisubizo. Urukundo rufite imbaraga kuko, nk’uko gukunda bisaba igihe n’ibitambo, niko binagora kwivanamo uwo ukunda n’ibyo ukunda koko. Ndetse n’iyo wibwira ko urukundo rugiye, ntiruhera ruhenu. Dusabe Imana guhora tuzirikana urukundo rwayo kandi turugaragarize abavandimwe bacu. Umubyeyi Bikira Mariya adusabire inema yo gukundana: twishimana n’abishimye, turirana n’abarira.
Padiri Alexis MANIRAGABA