Ku wa 5 w’icya 5 cya Pasika, B. 04/05/2018
Amasomo: Intu 15,22-31 Zab 56 Yh 15,12-17
Yezu naganze iteka kandi aharirwe ikuzo n’ibisingizo. Aleluya. Aleluya. Mu muco wacu wa kinyarwanda umubyeyi wese ahora aha abana be impanuro, zizabafasha gutambuka neza muri iy’isi yacu, aho kenshi twabonye ko usanga habyina umuhanga n’uwabitojwe akibona izuba. Izo mpanuro tumenyereye ku izina ry’Umurage, kenshi zitangwa by’umwihariko n’umubyeyi wese ugeze mu zabukuru, cyane iyo abona iminsi igenda imucika, imusatiriza gufata inzira ya twese. Ndavuga urupfu rwegereje cyangwa se abona afite uburwayi bwananiye abaganga. Icyo gihe afata akanya akegeranya abana be, nyuma yo kureba uko babanye ni uko akabaha umurage ababwira ibyo abona bizabafasha kwibeshaho no kubana neza n’abandi. Kenshi ntatinya kuvuga irimuniga ari ryo gukebura no gushima buri wese, agasoza agira ati: “Nimubyubahiriza nzafata inzira ya twese nuzuye umunezero”.
Yezu twemera ko yemeye kuza muri iyi si yacu kugira ngo adukize icyaha n’urupfu rwari rwaratugize imbata yarwo, none akaba yararutsinze ruhenu yemera kudupfira ku giti cy’umusaraba ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye. Muri uwo mugambi wo kudukiza, yagize abo atoramo intumwa ngo bazakomeze umurimo we, ni uko agiye gusoza ubutumwa bwe arabakoranya abaha umurage na bo bagomba kuzaraga abazamwemera bose. Yabivuze neza muri aya magambo: “Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze (…) si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto kandi imbuto yanyu igumeho”. Uwo ukaba umurage ukomeye Yezu yahaye intumwa ze n’abazamwemera babikesha inyigisho zabo.
Bavandimwe, nta we utazi ukuntu amagambo tubwirwa n’abo tubana, tugendana, dukorana cyangwa duhura agira ingaruka nziza cyangwa mbi mu mibireho yacu. Iyo ubitekerejeho witonze, ubona ko mu mibereho ya muntu, hari amagambo tubwirwa akadukomeretsa, akadushavuza ndetse akaba yagira n’ingaruka ku buzima bw’uwayabwiwe. Na none hakaba andi tubwirwa akatwubaka, akadutera akanyamuneza, akadusakazamo amahoro ndetse akaturemamo icyizere cyo kubaho, akaduha ubutwari bwo kurwana urugamba rw’ubuzima nta mususu. Ayo magambo si ayandi ni Ijambo ryose ubwiwe n’ugukunda, ukubashye akakubonamo umuvandimwe n’inshuti ati: Ndagukunda. Twese tuzi neza abakuru batubwiye ko: “Ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana”. Kuko rihumuriza, riremamo uribwiwe icyanga cyo kubaho no gufasha abandi kubaho.
Twese ubwo duhuje kuba abasangirangendo kuri iyi si, aho dusabwa kurema umuryango umwe w’abana b’Imana, dukwiye gukora ibishoboka byose tukihata kandi tukihatira mu mubano wacu na bagenzi bacu kubwirana no kuganira amagambo aturemamo icyizere cyo kubaho, agatuma tuba abantu buje Ubuntu n’ubumuntu. Aha navuga cyane, abashakanye, Ababyeyi n’abana, Abihayimana n’abasaserodoti kugera muri remezo zacu, Yezu nta kindi adusaba uretse kubana mu bwubahane, mu rukundo tubwirana cyangwa dusangira amagambo aturemamo icyanga cyo kubaho, amagambo adutera akanyamuneza, aduha amahoro , aduhumuriza kandi adufasha kugaruka mu murongo ugororotse ntawe uhutajwe cyangwa ngo asuzugurwe cyangwa ngo acishwe bugufi, kuko niba hari icyo bene muntu twese dusangiye ni uko buri wese ashaka kubahwa ku rwego rwe. Erega burya n’ucitswe agakosa si uwo gucirwaho iteka. Ni uwo gutega amatwi tukamenya ikibitera, kuko hari ubwo muganira ugasanga na we atari we. Ariko tujya twibaza igihe twahemutse, twacumuye baramutse batunnyegeye ku karubanda? Si benshi babasha kubyakira. Nyamara kumuhana, kumukosora utamuteje abantu, bimusubizamo akanyabugabo. Nimucyo rero twige gufatira urugero kuri Yezu Kirisitu, we Muyobozi akaba n’Umwigisha wacu.
Yezu ati: “Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze”. Ese hari irindi jambo wabona ryaza ritwuzuzamo umunezero n’akanyamuneza, nko kumva umuntu akubwiye ngo “Mbikuye ku mutima ndagukunda”. Umuntu wese ubwiwe iryo jambo, yumva akeye ku mutima, akumva abaye mushya muri we. Ni uko dusigaye dukinisha ijambo gukunda, ariko niba ntibeshye umusore n’inkumi bashaka kubana mu rukundo rudashira, ndahamya ko umunsi uruta indi yose ni uwo umwe abwira undi ati “Ndagukunda kandi nifuza ko ari wowe tuzasangira akabisi n’agahiye kugeza ku rupfu”. Ni uko agahimbwazwa no kumva ashubijwe ngo: “Nanjye ni cyo cyifuzo cyanjye. Ndabikwemereye kandi ndagukunda”. Uretse abifuza kurushinga, buri wese uri ku isi yifuza gukundwa no gukunda, iyo rero abigezeho, bituma yiyumvamo ubumuntu, akishimira kubaho kandi akiyumvamo imbaraga zo kurwana ishyaka ngo isi irusheho kuba nziza. Kuko ayo mahirwe aba atifuza icyayamucisha mu myanya y’intoki. Ibi byose kubera iki? Kubera ko mu buzima bwa buri munsi duhura n’ibigeragezo, ibyago, ibibazo n’ingorane, ni uko uko twifuza ko ibintu bigenda ugasanga si ko bitugendekeye.
Yezu kandi yatubwiye ati: “Ni jye wabatoye”. Aya magambo buri mukirisitu wese, ariko by’umwihariko abasaserodoti n’abepesikopi by’agahebuzo , dukwiye kuyazirikana tubishyizeho umutima. Kuko ntabwo ari twe twahisemo Yezu, ahubwo we ubwe ni we wadutoye, atugira umwihariko we. Ibyo bitwibutsa ko atadutoye kuko turi ibitangaza, kuko tubikwiye, kubera ubwema, ubwiza, igihagararo, ubushongore n’ubwenge. Yezu yatwitoreye kuko yabyishakiye, kuko urwo adukunda ruzira gucuya. Twe dusabwa kumubera abana n’abagaragu baharanira kutamutenguha cyangwa se ngo yicuze impamvu yatwitoreye.
Bavandimwe nta kindi yadutoreye uretse kudushyiriraho kugira ngo tugende twere imbuto, kandi imbuto yacu igumeho kandi igere kuri bose. Aha twakwibaza tuti: Ese iyo mbuto Yezu adusaba kwera ni iyihe? Nta yindi ni Ugukunda nk’uko na we yadukunze. Niba rero yaratwigombye si uko ayobewe intege nke zacu dore ko usanga zikunze nako zabaye inteja cyangwa kimari yo mu itumba, ahubwo ashaka ko dukura kandi tugakuza urukundo hose no muri bose. Ng’uwo umurage n’umubavu YEZU ASHAKA KO DUHUMURA KANDI TUGAKWIZA MURI BOSE: KUKO URUKUNDO RURUTA BYOSE. Kandi yabitwibukije atubwira ko nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze. Ni ukuri iyo umuntu akunzwe kandi na we agakunda, aterwa ishema no kubaho kandi akishimira ko undi na we ajya mbere, yibonamo ko ashoboye, kandi akumva na we afite ubushobozi, icyubahiro n’akamaro mu bandi we atibonagamo. Muvandimwe nkunda niba wifuriza mugenzi wawe icyiza n’akanyamuneza, mukunde bitari mu magambo.
Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, Umubyeyi ugaba inema, tumutakambire ngo adusabire ku Mwana we Yezu Kirisitu, Umucunguzi wacu ingabire y’URUKUNDO ruzira uburyarya, gutesha agaciro mugenzi wacu, urukundo ruhumuriza kandi rukagarura impabe, rugasubiza icyanga abihebye, rugatera akanyamuneza abo tubana. Amina
Padiri Anselme MUSAFIRI