URUKUNDO RWA KRISTU RURAGUHIHIBIKANYA?
Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Mtgf Mariya Madalena
Amasomo: 1Kor 5, 14-17; Yh 20, 1-2.11-18.
Yezu Kristu naganze iteka.
Bavandimwe, none kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Nyakanga, Umubyeyi wacu Kiriziya idusaba guhimbaza umunsi mukuru w’umwe mu bakurikiye Yezu mu bambere kandi akamubera intumwa ari we Mariya Madalena.
Iyo usomye Ivanjiri, usanga uyu mugore kuva aho Yezu amugiriye ubuntu akamukiza, nawe yaramukomeyeho kurenza abandi bose. Yagendanye na we, by’umwihariko yari kumwe na we mu nzira y’umusaraba, akaba ari umuhamya w’urupfu n’izuka bye. Koko urukundo yari afitiye Yezu rwaramuhihibikanyaga. Bigaragazwa n’ishyaka ryamuranze ubwo yizinduraga butaracya hamwe na bagenzi be, ngo bajye gusiga umubiri wa Yezu, ibyo batashoboye gukora mu ihambwa rye kubera Sabato yari yatangiye, ariko uwo muhango akazirikana ko agomba kuwukora kubera urukundo yari amufitiye. Ikindi ni uko asanze imva irangaye atatinye kubwira uwo yari abonye akamubwira ati: “Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane”. Nyamara ba cumi n’umwe Yezu yari yarihitiyemo, bakagendana, bo bari bifitiye ubwoba ko nabo bashobora kwicwa n’abayahudi. Mariya Madalena natubere urugero mu gukunda, gukurikira no kwamamaza Yezu, umucunguzi wacu.
Bavandimwe, Mariya Madalina igihe Yezu amwibarije ati: “Mugore urarizwa ni iki? Yarashubije ati: “Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize?”. Iki gisubizo cye kiratwereka, urukundo yakundaga Yezu, yaje kumureba none aramubuze. Nibyo byamuteye guturika ararira kubera agahinda ko kumubura. Ibi bikwiye kutubera akabarore, tukababazwa no kubona twisanze turi kure cyangwa dukora ibidahesha ikuzo izina rya Yezu Kristu. Maze tugahimbazwa no kumugarukira tugenza nka Mariya Madalina twiha iyi ntego: “Yezu, ndagushakashaka amanywa n’ijoro nzaruhuka nkubonye”. Nidushakashaka Yezu nka Madalina, natwe azatwiyereka, nk’uko we yashakashakaga Yezu wapfuye, we akamwiyereka ari Muzima, yuje ubuzima butazima.
Nka Madalina, dukwiye kwibuka ko uhuye na Yezu, atagenda ameze nka mbere, kuko we ubwe amwihera ibyishimo n’ishyaka byo gushyira abandi Inkuru Nziza y’umukiro.
Mu guhimbaza uyu munsi wa Mariya Madalina hari ikintu dukwiye kuzirikana: dushobora guhura na Yezu ariko ntitubashe kumumenya nkuko na we byamugendekeye: “Arahindukira areba inyuma, maze abona Yezu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yezu”. Natwe bishobora kutubaho, twahura cyangwa twabona Yezu ntitumenye ko ari we, cyane mu gihe cy’ingorane n’akababaro, ntitubashe kumenya ko Yezu ari kumwe natwe. Madalina na we yashoboye kumumenya, ariko amuhamagaye mu izina rye: Mariya. Dore ko byamuremyemo akanyamuneza.
Natwe dukwiye kutibagirwa ko Yezu, buri wese amuhamagara mu izina rye, nk’uko umushumba mwiza amenya izina rya buri tungo rye. Natwe Yezu atuzi neza, twaba twishimye cyangwa turi mu bihe bikomeye by’ubuzima. Aduhora hafi, maze twamusanga akaduhanagura amarira maze akatwuzuzamo ibyishimo, bituma tumubera abahamya muri bagenzi bacu. Ari nabyo Yezu yakoreye Madalina ati: “Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari nayo Mana yanyu”.
Mariya Madalina, ntiyatengushye Yezu, yihutiye gushyira intumwa ze Inkuru Nziza y’uko Yezu yizuye mu bapfuye none akaba ari muzima. Natwe ababatijwe kandi tugakomezwa birakwiye ko mu buzima bwacu dukwiye no kurangwa no kuba abahamya b’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.
Nibyo twumvise kandi mu isomo rya mbere aho Pawulo intumwa yatwibukije ikintu gikomeye ku bakunzi ba Kristu agira ati: “Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose.(…) kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza. (…) Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya”.
Bavandimwe, twebwe ababatijwe, dukwiye kumva ko turi ibiremwa bishya maze tukabera Yezu intumwa nyakuri. Ibyo ni ukuvuga ko dusabwe gukurikira no gukirikiza Yezu, mu buzima bwacu bwa buri munsi, tukarangwa no kugenza nka we kandi tukabitoza abacu.
Mariya Madalena, natubere urugero mu gukunda Yezu no kumubera intumwa nyakuri, maze nkuko yiziritse kuri Yezu kuva amukijije akagendana na we, agatsinda ubwoba akarangwa n’ubutwari bwo gukomera kuri Yezu, yanapfa ntaterwe ipfunwe n’urwo yapfuye, ahubwo agakomeza kumukomeraho, kugera naho yifuza gutwara umubiri (Umurambo) we, maze Yezu aramwiyereka, ibyari agahinda abihinduramo ibyishimo. Natwe rero, ni ngombwa guhihibikanywa n’urukundo rwa Kristu maze tugaharanira kurwamamaza muri bagenzi bacu, kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu bose. Amina
Padiri Anselimi Musafiri.