Urumamfu n’ingano mu murima

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 16 GISANZWE, A

Ku ya 20 Nyakanga 2014

 

AMASOMO: 1º. Buh 12, 13.16-19

                       2º. Rom 8, 26-27

                     2º Mt 13, 24-43

  URUMAMFU N’INGANO MU MURIMA

 

1. Uko Ingoma y’ijuru iteye

 

Kuri iki cyumweru twongeye gusomerwa imwe mu migani YEZU KIRISITU yaciriye abamwumvaga n’abazamwumva mu bihe byose. Umugani w’urumamfu mu murima, uw’imbuto ya sinapisi n’uw’umusemburo ututumbya ifu, ni imwe mu yo YEZU yakoresheje ashaka gusobanura neza uko Ingoma y’ijuru iteye. Iyo migani yose ifite akamaro mu kudukebura itugarura mu nzira igana ubwami bw’Imana. Muri ibyo bihe bya mbere, hafi y’abayumvaga bose, ntibasobanukirwaga. Inshuti za YEZU, ni zo zagiraga amahirwe yo kuyisobanukirwaho kuko zahoranaga na we maze zikicara iruhnde rwe zikamusiganuza na We akazisobanurira.

 

Dutinde ku mugani w’urumamfu mu murima dore ko ari na wo YEZU yasobanuriye abigishwa bamubajije igihe rubanda bari bamaze kwitahira. Kugeza ubu, ibitabo byanditswe ni byinshi cyane; abize cyane iby’isobanuranyandiko rya Bibiliya bayisobanuranye ubwenge buhanitse. Ikigamijwe kuri iki cyumweru, ni ukwicengezamo ibisobanuro YEZU ubwe yatanze, kumva icyo yashatse kutugezaho no gufata umugambi wo kumwicara iruhande kugira ngo adusobanurire ibimwerekeye bidapfa gushyikirwa n’ubwenge bwa muntu bwonyine.

 

2. Imbuto nziza

 

Icyo YEZU KIRISITU agamije kutwumvisha muri uyu mugani, ni uko yazanywe no kubiba imbuto nziza mu isi: imbuto nziza ni abana b’Ingoma. Ashaka ko tuba imbuto nziza. Ingoma y’Imana (Ingoma y’ijuru, Ubwami bw’ijuru) ituwe n’abamwemeye nk’Umwana w’Imana wazaniye abo ku isi Ijambo ribahumuriza, ribagezaho UKURI kandi ribamenyesha ko baremewe kubaho iteka hamwe n’Imana Data Ushoborabyose. Abo bose ni imbuto nziza ziri mu isi zituma imererwa neza.

 

Duhinduka imbuto nziza mu isi iyo twemeye ibyo YEZU KIRISITU atwigisha. Umuntu wese ubyumva akabirwanya cyangwa akabihakana, aba yijugunye hanze y’ijuru. Ijuru ariko, ni ibanga rihanitse ku buryo tudashobora gupfa guca urubanza rwo kujyayo cyangwa kujya mu nyenga. Nta muntu n’umwe dushobora kurucira. Imana yonyine ni yo izi uko twakira umusemburo w’Ijmbo ryayo utugira imbuto nziza. Cyakora na none ntidutinya kwiyumvisha ko ijuru ririho n’umuriro ukaba uriho wuzuyemo urumamfu rwari rukwiye kurwanywa n’imbaraga zose.

 

3. Kurandura imbuto mbi

 

Ikindi Nyagasni ashaka kutubwira uyu munsi, ni uko dukwwiye kwifata igihe tubona urumamfu rugengaraye mu murima we (ku isi). Nta muntu n’umwe yigeze aheza ku meza ye y’Ijambo ry’Imana n’ay’umubiri we. Kuva igihe yigishaka n’igihe intumwa n’abazisimbuye batangazaga UKURI ku isi, nta muntu wahejwe. Ikibabaje ni uko haboneste abantu bigira ruvumwa mu kwivumbura ku Mana. No muri ibi bihe turimo, ni uko, mu bumva Ijambo ry’Imana, harimo abarikerensa abandi bakarisuzugura rwose ndetse bakigira ruvumwa barwanya inshuti z’Imana! Abo bose barenzaho ibikorwa bibi bitandukanye n’ugushaka kw’Imana, nta rindi zina bahabwa: ni urumamfu cyanngwa abana ba Nyakibi nk’uko YEZU ubwe yabivuze. Amatwara mabi bagaragaza, ni yo mizi y’urwo rumamfu rugaba amashami n’imizi mu nzego zose z’ubuzima.

 

Icyo Nyagasani adushakaho uyu munsi, ni uko twaca ukubiri n’imigirire y’urumamfu. Kwibaza ibibazo ku rumamfu ni ngombwa, no kumubaza icyo twakora birakwiye. Icy’ingenzi gikwiye Roho Mutagatifu arakitubwira niba tumwumvira kandi dusaba ibihuje n’ugushaka kw’Imana nk’uko isomo rya kabiri ryabivuze: ni ngomwa kwirwanyamo imbuto n’imizi biranga urumafu.

 

Ni kenshi twitegereza urumamfu mu murima wa Nyagasani tukababazwa n’uko rukunze no gupfukirana ingano yabibyemo! Guhora twimyoza cyangwa dushima mu mutwe umugengararo w’imamfu, biranga intege nke zacu. Ni ngombwa kureka urumamfu kuko tuzi amaherezo yarwo: urumamfu ruzahambirwamo imiba rujugunywe mu nyenga y’umuriro. Nitwikomezemo amizero.

 

4. Dusabe ingabire yo kwihangana

 

YEZU KIRISITU yatubereye urugero. Na we yihanganiye kubaho abona neza ibyo imamfu nka ba Herodi bakoraga; turibuka ukwiyoberanya kw’Abafarizayi n’Abigishamategeko bamunnyegaga kandi ngo bari baraminuje mu Byanditswe. Ibyo byose yarabyihanganiye arinda agera ku musaraba wagaragarije n’ababisha ko koko yari intungane (Lk 23, 47).

 

Ni ngombwa kwihangana no gutegereza kuko ubundi mu murima hari igihe ubona urumamfu rusa n’ingano cyane cyane iyo bigikura. Igihe kiragera bikagaragara umuntu akaba atakibehsya ku rumamfu! Icyo dukwiye kwirinda, twe twagize amahirwe yo kwemera YEZU KIRISITU, ni ukwishushanya n’urumamfu cyangwa kurangwa n’imigirire ituma tutagaragaza niba turi imbuto nziza cyangwa mbi. Indi kabutindi tugomba kwirinda, ni ukugusha abandi mu cyaha: “Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo”.

 

YEZU KIRISITU asingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu twibuka none, Eliyasi, Marina (Marigarita) na Awureli badusabire mu gihe dutegereje kuzabengerana nk’izuba hamwe na bo mu Ngoma ya Data uri mu ijuru.

 

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho