Urumuri n’agakiza

Ku wa 5 w’icya mbere cy’Adiventi, B, 4/12/2020

Amasomo: Iz 29, 17-24; Zab 27 (26), 1, 4abcd, 13-14; Mt 9, 27-31

Uhoraho ni urumuri rwange n’agakiza kange.

Bavandimwe iri jambo ry’Imana rivuye muri zaburi ya 27(26) riradufasha tuzirikana ku ngingo ivuga ko Yezu ari urumuri igaragara mu masomo y’uyu munsi. Mu gihe cy’Adiventi tuba twitegura kwakira umukiza wacu Yezu ubu waje muri twe, uhora aza kandi dutegereje ukuza kwe ku munsi w’Imperuka aho azatwereka uko byose biteye.

Umukiza dutegereje ni urumuri. Iyo turebye muri Kiriziya zimwe na zimwe dusangamo amatara ane bategura agaragaza ibyumweru bine by’Adiventi. Uko agenda acanwa bikatwereka ko ukuza k’umukiza urumuri ruba rwiyongeye. Yezu wavutse yaje kutwereka ukuri akaduhishurira ubuzima bwuzuye. Ni we rumuri nyarwo dukeneye mu mwijima uba mu buzima tubamo. Mu isomo rya mbere turumva ko aje guhumura abatabona no gukiza ubumuga bwibasira bene muntu. Aje kuduha ubuzima bushya. Atuma tumenya ugushaka kw’Imana umuremyi wacu.

Ivanjili na yo irashimangira ko Yezu akiza ubuhumyi. Ariko kugira ngo adukiza dukwiye kumwemera tukamenya ko ari we wenyine ushobora kudukiza ku buryo bwuzuye. Aratubaza natwe niba twemera ko ari umukiza. Twakiriye Yezu nk’umukiza byatuma tudata igihe dushakira mu nzira zidakwiye.Yezu aduhumure cyane muri ibi bihe bibamo ubuyobe buhuma abantu bakaba bakwitiranya cyangwa bagashidikanya hagati y’icyiza n’ikibi bajya impaka ku bitari bikwiye gutindwaho. Adufashe kumenya ukuri no kugukomeraho. Adutsindire ubwoba n’impungenge. Atubere urumuri mu bibazo byugarije isi, atwongerere ukwemera n’imbaraga tubere bagenzi bacu urumuri. Tumukoreho mu masakaramentu ye kandi tumwakire mu ijambo rye. Nyina wa Jambo aduhakirwe.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho