Urumuri ruratangaje

Inyigisho yo ku wa 25 Ukuboza 2012: Umunsi w’Ivuka rya Nyagasani

MISA YO KU MANYWA 

AMASOMO: 1º. Iz 52, 7-10; 2º. Heb 1, 1-6; 3º. Yh 1, 1-18

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA 

URUMURI RURATANGAJE 

1. Ibisingizo mu ijuru 

Igihe YEZU KRISTU avutse, mu ijuru haturutse ibisingizo by’abamalayika baririmbaga urwunge bati: “Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro”. Mu gihe abantu bari batarasobanukirwa, mu ijuru impundu zari nyinshi. Icyo kimenyetso cy’umumalayika wahagobotse agasobanurira abashumba bari biraririye amatungo, ntikigeze gisibangana. Icyo gisingizo turagihorana muri Kiliziya. Cyumvikana ku buryo buhanitse kandi bw’ibirori kuri Noheli. 

Noheli ni umunsi w’ibyishimo bikomoka mu ijuru. Nta muntu n’umwe wari kuvumbura ibyo byiza iyo ab’ijuru batabidusangiza. Uko abantu bagenda basobanukirwa, ni ko barushaho kurema umuryango w’abayoboke basingiza Imana by’ukuri. Nta muntu n’umwe ukwiye gutangwa muri ibyo birori. Twese dushyire hamwe dusingize Imana: 

Noheli ibisingizo mu ijuru

Noheli urumuri ruratangaje

Noheli ibisingizo mu ijuru

No ku isi yose 

2. Amahoro ku isi 

Noheli nisakaze amahoro mu miryango y’isi yose. Icyo YEZU KRISTU yavukiye, ni ugushinga Ingoma y’Amahoro izahoraho iteka. Ivuka rye ryateye ibisingizo byinshi mu ijuru kuko ab’ijuru babonaga ko noneho habonetse uburyo bwo gusabana n’abo ku isi. Imana yari yarabwiye abasokuruza bacu ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, ariko kumenyekana kwayo mu isi byari bikiri kure kugeza ubwo mu minsi y’imperuka yagombye kohereza Umwana wayo w’ikinege nk’uko isomo rya kabiri ryabitubwiye. Nta mahoro yarangwaga mu bantu, ni YEZU KRISTU waje kuyadusakazamo. 

Iyo Ngoma ye y’Amahoro yinjirwamo n’abantu Imana ikunda. Mu gitabo Papa Benedigito XVI aherutse gusohora ku Buzima bwa YEZU akiri umwana, yatekereje kuri iyo ngingo. Muri YEZU KRISTU, abantu Imana ikunda bahorana amahoro. Ariko se hari abo Imana ikunda n’abo yanga? Ntibishoboka. Igisobanuro cy’indirimbo y’abamalayika cyakomeje kwigwa n’impuguke mu bya Bibiliya na Tewolojiya ariko bamwe baketse ko ayo mahoro asakara ku bantu b’umutima mwiza! Icyo Papa adufasha kumva, ni uko igisobanuro cyiza kandi cyizewe cy’igisingizo cy’abamalayika mu ijoro YEZU yavutsemo, ari uko abantu Imana yishimira bigiramo byanze bikunze amahoro. Ni bande Imana yishimira? Papa adufasha kubona urufunguzo rw’icyo kibazo mu ijwi ryaturutse mu ijuru igihe YEZU yabatizwaga rigahogera riti: “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” (Mt 3, 17). Aho ni ho tumenyera uwo Imana ikunda cyane ari na we uyizihira. Ni YEZU KRISTU Umwana w’ikinege w’Imana. Ni We wizihira Imana. Papa asobanura ko impamvu yizihira Imana Se ari uko yuzuza neza ugushaka kwe. Uko kuzuza ugushaka kw’Imana, ni byo bidusabagizamo amahoro. 

Isi ntifite amahoro kubera ko yirengagije ugushaka kw’Imana. Yitandukanyije n’Umwana w’Imana wavukiye kudukiza. Ni yo mpamvu hirya no hino hari abantu bari mu kaga n’akangaratete. Nta mahoro bafite. Ababadurumbanya na bo, nta mahoro bafite. Muri abo badurumbanywa, harimo abagize amahirwe yo kumenya YEZU KRISTU. Abo barikomeje kandi ubugingo buhoraho burabateganyirijwe. Bari kumwe na YEZU ku musaraba. Nibakomere muri We. Umuntu wese witandukanyije na We, hari n’igihe kigera akagwa ku gasi. Ni ukuvuga ko nta migendekere myiza y’ubuzima twamutegerezaho. Si iyo yitwa ko aserukiye abandi ku buryo ubu n’ubu! Utifitemo amahoro, ntashobora kuyasakaza mu bandi. Duhora dusabira isi amahoro. Ariko burya icyo tuba twimirije imbere ni uko isi yamenya YEZU KRISTU UMWAMI W’AMAHORO. 

3. Urumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si 

Mu ngingo zose twazirikanamo Noheli, ntihabura iyerekeranye n’ihirwe isi yagize YEZU ayivukiyemo. Isi idafite YEZU, ni umwijima musa. Umuntu udafite YEZU, abundikiwe n’umwijima. JAMBO wigize umuntu ni We wenyine waje kumurikira isi. Barahirwa abamubwirwa bakamumenya bakamukurikira. Umuhanuzi Izayi yatugaragarije ibyishimo byo kurabukwa intumwa y’Inkuru Nziza mu mpinga y’umusozi. Iyo Ntumwa y’Inkuru Nziza iza ivuga amahoro igatangaza amahirwe. Kuyima amatwi, ni ukwivutsa amahoro n’amahirwe. Ni ukwikururira gupfana agahiri n’agahinda. 

Ivanjili dusoma kuri Noheli (mu misa yo ku manywa) yibanda cyane ku gusobanura ko JAMBO wigize umuntu yaje ari We Rumuri ruboneshereza umuntu wese uza kuri iyi si. Yaje mu isi ari Urumuri nyamara ngo ab’isi bihitiyemo umwijima. Umwijima wanze kwakira urwo rumuri. Dutangazwa kandi tubabazwa n’ ukuntu umuntu yifitemo n’imbuto y’indurwe yigizayo Urumuri rutangaje. Uko biri kose, iyo ndurwe si ubuzima. 

4.Ni ubugingo 

JAMBO yifitemo ubugingo kuko ari We ibintu byose bikesha kubaho kandi nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Ubwo bugingo yari asanzwe abwifitemo kuko yabanaga n’Imana akaba Imana, ni bwo bwari urumuri rw’abantu. 

Koko rero, urufunguzo rwo kwinjira mu Rumuri YEZU KRISTU atuzanira, ni ukurembuzwa n’ubugingo busendereye muri We. Ni ukwifuza kubaho muri ubwo bugingo. Ubwo bugingo kandi, si ubuzima bwo ku isi. Ubwo bugingo, ni indunduro y’imibereho yacu mu mubiri. Kubana na JAMBO WIGIZE UMUNTU, ni ukugenda tuvumbura gahoro gahoro inzira igana IJURU. Iyo nzira ntirangwa no kwikundira ibyo ku isi kuva ku mubiri wacu kugera ku byo dutunze. 

Uyu munsi nahuye n’abantu bariraga kandi bahangayitse ngo kuko Noheli bagiye kuyizihiza batari kumwe n’ababo ngo bitabye Imana muri uyu mwaka urimo urangira! Mu bihugu by’i Burayi cyane cyane muri Espagne (ni ho nzi neza), Noheli ishyira imbere amafunguro ahuza umuryango wose cyangwa inshuti. Kuyizihiza uri wenyine cyangwa habura bamwe mu bawe, ni agahinda gakomeye. Ariko se koko ni iki gikwiye kuduhangayikisha? 

5. Ubugingo duhabwa n’ukwemera 

Icyatumye YEZU amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Yamanutse mu ijuru kugira ngo natwe tuzazamuke tugana ijuru. Ukwemera ni ko kudufasha kumva neza icyamuzanye. Kugira ukwemera, ni ko kuzamuka tugana ubugingo nyakuri yaturonkeye. Iyo ubuzima bwacu bushingiye ku mubiri, ku bintu no ku bantu, guhimbaza Noheli bisa n’aho nta cyo bidusigira. 

Miryango y’isi yose, nimugire Noheli nziza;

Umuremyi w’isi yose yatashye iwacu mu bantu.

Dore umunezero uturutse ku mahoro

Imana ihaye ibiremwa. 

Mu nyigisho Umushumba wa Kabgayi yaraye agejeje ku bakristu, yibanze ku ngingo yo gusaba Nyagasani ngo atwongerere ukwemera. Yabigenje neza dore ko turi no mu mwaka w’ukwemera. Muri ibi bihe, Papa yarashishoje asanga ukwemera kugenda kuba guke mu isi. Yifuza ko muri uyu mwaka twagaruka ku Ndangakwemera yacu kugira ngo twivugurure mu bukristu. Kwivugurura mu kwemera, ni ko kugarukana ubuzima bwuzuye bukomeza kononwa n’ugutandukana n’Imana mu mateka yacu. 

Ese ubugingo YEZU KRISTU atuzaniye twabugeraho dute mu gihe mu miryango y’isi yose harangwamo ibimenyetso bya Sekibi ibuza amahoro? Ese ubwo bugingo bwatugeramo bute mu gihe tutabasha kurera neza abana bacu mu kwemera? Aho gusuzugura Imana n’ibyayo ntibizatubyarira amazi nk’ibisusa? Aho amatwara urubyiruko rwihaye kandi rwatojwe n’abarureze nabi mu ngeri zose ntazatugeza aharenga? Kubaka isi tutubaha uwayiremye, ni ukubaka umunara Babeli. Bamwe barihebye kuko babona rwose badashobora gukurikiza ibyo Roho w’Imana abategeka! 

6. Jambo yigize umuntu abana natwe 

Ntidukwiye gukuka umutima. YEZU KRISTU yaje kubana natwe mu by’iyi si biruhije kandi bihita kugira ngo bitaduhitana ahubwo tubibemo tubiba amahoro, ubugingo n’ubutungane. Koko rero uwamwegereye akamwemera, ntashobora gutsindwa. Ni cyo dukwiye gutoza abana bakiri ku ibere. Uko umuntu akura atabwirizwa YEZU KRISTU, ni ko n’ingeso mbi zo gukora nabi zimushoramo imizi. Hari aho agera akaba nta garuriro. Hari n’abagira amahirwe ibitangaza byo guhinduka bikabakorerwamo ariko kenshi tubona binaturuka ku murimo utarambirwa w’abiyemeje gukwiza Urumuri rwa KRISTU aho bari hose. 

URUMURI RURATANGAJE, ntiruteze kuzima. Ntitwihebe. Dukore ibishoboka tuvuge ibyarwo igihe n’imbura gihe. Niturugenderamo kandi tukarutangariza bose, roho nyinshi zizashiduka mu bitotsi zimurikirwe. Umuziro ni ukuvuga iby’Urumuri duhagaze mu mwijima. IMANA YIGIZE UMUNTU iturinde umwijima wose maze URUMURI RUTANGAZE HOSE. 

YEZU KRISTU WATUVUKIYE, NAKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA WATUBYARIYE UMUKIZA ADUHAKIRWE.

NOHELI NZIZA MU MITIMA, MU BAVANDIMWE NO MU NGO ZACU.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho