Umunsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, 07 Mutarama 2018
Amasomo: Isomo rya 1: Iz 60, 1-6: Zab 28 (29), 1-4.9-10: Isomo rya 2: Ef 3, 2-3a.5-6: Ivanjili: Mt 2, 1-12
Umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ni umunsi w’urumuri. Ni umunsi Imana yiyeretse isi inyuze mu Mwana wayo Yezu Kristu, Rumuri nyarumuri rumurikira isi kugira ngo bose bamenye ko baronse umukiro muri We.
Mu buhanuzi bwe, Izayi abona ikimenyetso cy’ukwigaragaza kw’Imana: Imana yohereje i Yeruzalemu Umukiza Rumuri rutsinda umwijima w’ubwoba n’icyaha, no kumurikira Israheli ndetse n’ibihugu by’amahanga yose: “Yeruzalemu iyambike urumuri kuko urumuri rwawe ruje, ikuzo ry’Imana rirakubengeranaho”. Mbere y’uko Imana yigaragaza isi yari itwikiriwe n’umwijima. Umuhanuzi Izayi arabitubwira muri aya magambo: “Dore umwijima utwikiriye Isi, n’icuraburindi ritwikiriye amahanga”. Ni uko isi yacu iba imeze iyo itari kumwe n’Imana. Iba iri mu mwijima. Akenshi kamere yacu yikundira ibikorwa by’umwijima.
Pawulo Intumwa, mu Ibaruwa yandikiye abanyefezi, ayobowe n’urwo rumuri rumurikira amahanga yose yumvise kurusha abandi akamaro k’uru Rumuri: impuhwe z’Imana zaje kubwira abantu bose ko bahamagariwe kugendera mu rumuri no gusangira umurage ndetse no kuba umubiri umwe babikesheje Ivanjili.
Matayo, Umwanditsi w’Ivanjili, aratwereka abami baturutse iyo bigwa baje kuramya Umwana Yezu. Ariko kandi Matayo aranatwereka urwango rwa Herodi. Nyamara amaherezo Umwami w’amahoro azatsinda, maze ubwoba busimburwe n’ibyishimo. Ijoro rizatamurura ribikesheje inyenyeri iyobora abari mu mwijima w’icyaha.
Isi y’umwijima tuyibona kwa Herodi. Uyu mwami arumva yihagije.Arica uwo ashaka, agakiza uwo ashaka. Arateranyiriza hamwe abatware b’umuryango n’abaherezabitambo uko abyifuza n’igihe abishakiye. Ubwirasi, ubugome no kunangira umutima byamuhumye amaso ku buryo adashobora kubona Imana. Gusa igitangaje ni uko na Yeruzalemu yose imeze nka we. Yeruzalemu yasaritswe n’ubwirasi ku buryo urumuri rw’Imana rubura aho rumenera. Aha rero buri wese muri twe na we yisuzume: Ese jyewe nta ngeso yambayeho akarande ku buryo imbuza kubona Imana uko bikwiye? Ku buryo ibuza urumuri rw’Imana kungeraho? Icyo Imana idushakaho ni uguhindura imigenzereze n’imigirire yacu mibi. Uyu munsi Nyagasni aratubwira ati: “Haguruka uyobowe na Rumuri rutazima”.
Abanyabwenge barahagurutse baza kuramya Yezu bayobowe n’Inyenyeri. Iyo nyenyeri barayibuze igihe baganaga kwa Herodi maze bongera kuyibona bavuyeyo. Ibi rero biratwereka ko igihe turi mu nzira nziza Yezu aba ari kumwe natwe atumurikira. Ariko iyo duhisemo inzira mbi tukamutera umugongo tugengwa n’umwijima w’ikibi. Nimucyo duhitemo rero Yezu abe ari we utumurikira.
Mu mibereho yacu, iyo nyenyeri twayigereranya n’ijwi ry’umutimanama wacu ritubwiriza gukora icyiza tukareka ikibi. Iyo nyenyeri kandi ni Ijambo ry’Imana. Iryo jambo rigomba kuyobora ubuzima bwacu. Rigomba kutuyobora nk’uko inyenyeri yayoboye Abanyabwenge ikabageza kuri Yezu. Natwe iryo jambo ry’Imana rigomba kutuyobora rikatugeza ku kirugu i Betelehemu.
Amateka y’ubuzima bwacu agizwe n’urugendo ruhoraho, urugendo dukora buri munsi dushaka guhura n’Imana, ndetse n’urugendo Imana ubwayo ikora igihe cyose, mu bwihangane no mu bwiyoroshye kugira ngo iramire abayishakashaka. Ni byo. Imana iza isanga abantu ngo ibamurikire bave mu mwijima. Umukristu nyawe ahora ashakashaka Imana, ahora mu rugendo ashaka kugera aho urumuri ruganje, aho Imana iganje. Ntitugatezuke mu gukora urwo rugendo, ntirugacike intege kuko Nyagasani ari kumwe natwe adufashe akaboko.
Ugushakashaka Imana ubudahwema kwa bariya bami b’abanyabwenge ni ikimenyetso gikomeye cy’uko roho zacu zidahwema kunyotera Imana, ibyo bikaba biba uko amasekuruza agenda asimburana. Abantu benshi bagiye bashakira Imana muri Yezu Kristu maze bakayibonera mu bantu benshi bamenye uwo mukiza kandi bakiyemeza gutanga ubuhamya bw’ibimwerekeye bakoresheje ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ni abakristu n’abandi bose bagenza nka Kristu bemera kwereka isi ko ubuzima bugira icyanga iyo bwiyunze na Kristu.
Nk’uko bariya banyabwenge batongeye kunyura inzira yo kwa Herodi, inzira ishushanya umwijima, natwe nitwemere duhinduke duce ukubiri n’ibikorwa byose by’umwijima. Kimwe na bariya banyabwenge, niduce indi nzira, ari yo y’urumuri. Nitureke burundu inzira y’umwijima maze duhate ibirenge inzira y’urumuri igana Imana. Kandi urwo rumuri ni Yezu. Yezu ni we Rumuri nyarumuri, ni we utumurikira. Urumuri rwe rwaturasiyeho.
Kuri uyu munsi Mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani nimucyo duhaguruke dufate urugendo dushakashake Rumuri. Niduhaguruke, dukataze, dukurikire inyenyeri imurikira umutimanama wacu, tubaze Ibyanditswe bitagatifu, twisunge imibereho y’abakurambere bacu batubanjirije, abatagatifu, abagabo n’abagore baduhaye ingero nziza kandi bagikomeza kutubera icyitegererezo, … maze tuzaruhuke tugeze aho Umwami wacu aganje.
Mugire umunsi mwiza w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani! Kristu atubere urumuri, akomeze intambwe zanyu munzira imugana. Amen.
Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI