Urumuri rw’abavandimwe

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya III gisanzwe/B  

Amasomo: Heb 10,19-25; Mk 4, 21-25.

“URI URUMURI RW’ABAVANDIMWE BAWE”

Yezu naganze iteka.

Mu buzima bwa muntu, igice cyose wabarizwamo: ukize, ukennye, uyobora, uyoborwa… dusangamo ibintu byinshi bitandukanye. Harimo ibidutera akanyamuneza, tukumva dutekanye, hakabamo n’ibindi biduhangayikisha, bikadutera ubwoba. Hano reka nifatiremo bibiri, ni umwijima n’urumuri.

Umwijima uko uri kose, utuma uwinjiyemo ahita atekereza ikintu: igishobora kumugirira nabi cyangwa icyatuma ubuzima bwe bugwa mu kangaratete. Uwinjiye ahatabona, kabone n’iyo ari aho amenyereye ntapfa kuhagenda uko yiboneye. Usanga yigengesereye ngo atagira icyo agwira, yirinda icyashyira mu kaga ubuzima bwe. Ufashe inzira mu mwijima, ntagenda uko yiboneye, abyitondamo kandi akitwaraho icyamurengera bibaye ngombwa.

Nyamara urumuri iyo rutangaje, kuva ku kibondo kugera ku kibando, hari byinshi tutibuka gutekereza, kuko biba bidakenewe cyane, urugendo urukora wumva utekanye ahantu hose kuhanyura wumva nta mpungenge biguteye, guhura n’abandi mu nzira bikakuremamo izindi mbaraga, haba mu rugendo no mu byo ukora.

Ni yo mpamvu aho uzi neza, uburyo uhanyura habona cyangwa hijimye, imyitwarire n’imitekerereze birahinduka. Kubera iki? Urumuri cyangwa umwijima. Urumuri rutanga amahoro n’ibyishimo. Umwijima ugatera ubwoba no guhangayika.

None rero uyu munsi amasomo tumaze kumva aragaruka ku ngingo y’urumuri n’umwijima. Yezu yabajije ikibazo ati: “Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho ikibo?: …Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo?”   Yezu, mu gihe cye, yigishaga abantu, ahereye ku buzima babamo. Ibyo byoroshyaga kubereka uko bakwiye kwitwara, byabafasha mu kunoza umubano hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’Imana.

Tudatinze, abemeye gukurikira inyigisho ze, kimwe n’undi muntu wese uberewe no kwitwa iryo zina, ahamagariwe kuba urumuri rw’abandi. Kuba urumuri si ikindi ni ukwemera kuba umubibyi w’urukundo. Urukundo rugufasha gutuma uwo mubana, mukorana, muhuye yishimira kubaho, kugira amizero, kubana kivandimwe, kuba inkunzi y’amahoro n’akanyamuneza, nk’uko abakurambere bacu, batatinyaga kuvuga bati: Kanaka ni Imana y’i Rwanda. Kandi ugasanga bivugwa na bose, kuko hari n’abarihabwa kubera amaco y’inda, ibyo bamwe bita kwihakirwa.

Nyamara iyo ushishoje usanga urwo rumuri rufite inkomoko. Ni ku Mana kandi na muntu akemera kuyakira. Iyo umuntu yisuzumye atihenze ubwenge usanga muri we habamo umwijima: w’uburyarya, ikinyoma, ubugome, ishyari, urwango, gusuzugura, kunena, n’ibindi. Ibyo byose iyo bihuye n’ urumuri dukomora ku Mana birayoyoka, ariko bigasaba kudahuga kuko iyo urangaye ntumenya aho bivumbutse.

Twibuke amagambo Yezu yivugiye ubwe: “Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo” (Yh 8,12). Ubu butumwa bwa Yezu butwibutsa ko uwemeye kumukurikira, uwahuye na we, adakomeza kubaho cyangwa kugenza uko yagenzaga. Amuhinduramo rwa rumuri rumurikira abo bahuye bose. Haba mu mvugo no mu ngiro. Ibyo turi byose n’ibyo twibitseho ni impano y’Imana kandi impano isumba zose ni amagara mazima. Impano yose iberaho gufasha abandi nk’uko natwe burya ibyo dufite tubikesha abandi. Uburere n’ubumenyi tubikesha ababyeyi n’abarezi mu ngeri zitandukanye z’abantu. Ikibazo ni uko twigiramo ubwikunde n’ubwirasi tugatangira kwishyira ejuru no kwivangura.

Ngira ngo mu bantu, ntawishimira akarengane, guhohoterwa, gusuzugurwa, kubuzwa amahoro kuko bitera agahinda, kubabara no kwiheba, ukumva wiyanze. Ni yo mpamvu Imana iduhamagarira kubera abandi ikiramiro, urumuri maze tukabasubizamo icyanga cyo kubaho.

Ibyo byose tuvuga umuntu yakorera undi bikamuremamo icyizere cyo kubaho, gukora no kutiheba, ni impano Imana igenera abayo bose, gusa kuzakira no kuzishyira mu ngiro bikanyurana, bitewe n’ubushake n’ubwigenge bwa buri wese, kuko Imana mu rukundo rwayo, ntabwo  ishaka ko twiyumvamo abacakara, ahubwo abana ikunda.

Uyu munsi Yezu mu nyigisho yaduhaye arashaka kutugarura mu nzira iboneye mu mibereho yacu. Yabitubwiye muri aya magambo: “Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo” Koko dukwiye kwitondera uburyo twakiramo bagenzi bacu, koko icyo uhinze ni cyo uzasarura. Ugasanga umuntu araho arifuza kubahwa, kwizerwa no gukundwa, nyamara hagira umwegera akenda kumukuramo iyo kotsa, nta n’impamvu ifatika. Kandi akumva nta kibazo kibirimo. Ariko byaba byamuhindukirira, ugasanga abogoza. Zirikana ko, undi na we ibyo wifuza gukorerwa na we abinyotewe, maze uharanire kutabimuvutsa.

Ntitwasoza tutagize icyo tuvuga kuri iyi mpanuro ya Yezu ati: “Ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa”. Hari bamwe usanga bayikoresha uko bishakiye, bityo ikumvikana uko bidakwiye. Aha Yezu ntashaka kuvuga, ibintu dushakira kubura hasi no hejuru, n’ubwo na byo utakwicara ngo bikwizanire. Hano Yezu, abo avuga ko bafite byinshi bazongererwa, ni abamwizera kandi bagakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, bikabafasha kwiteza imbere  no kugoboka  abandi. Abo usanga bafite umutima mugari, urangwa n’urukundo, ineza, ubuntu n’ubumuntu, byose bakabikora bamurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Abo ntibagamburuzwa n’ibihe byaba byiza cyangwa bibi, bahora bakeye ku mutima kandi bagenda, rubanda rwose rw’abemera n’abatemera bati: “Ni intwari, niyigendere mu mahoro asange Uwo yemeye, adusigiye urugero rwiza, utaceceka mu bandi”.

Naho rero ufite bikeya ni umwe wumva yihagije, akihugiraho. Yumva ibintu byose abikesha imbaraga n’ubwenge bwe. Ijambo ry’Imana usanga aryihunza, kuko yibwira ko gutanga, kugira neza ari ubupfayongo. Arunda ibintu yibwira ko bizamurasanaho byakomeye, agatinya urupfu no kubisiga, kandi azi ko bidashoboka, agahinda kakamurenga, akagenda yijimye ku mutima no ku mubiri.

Aha rero dukwiye kubera abandi urumuri, ari byo kuvuga kubera abandi ibyishimo, amahoro ni uko nk’uko umwana ubonye nyina asagwa n’ibyishimo, yewe n’ibyamubabaje akabyibagirwa kuko abonye umuhoza akumva agahinda ke, natwe nitwitoze kubera abandi isoko y’ibyishimo, amahoro, amizero, urukundo n’icyanga cyo kwishimira kubaho.  Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Udusabire. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho