Urumva Imana yaguha iki?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 C, gisanzwe, ku ya 06 Gashyantare 2016

AMASOMO: -1 Bami 3, 4-13 -Zab: 118,9-14 -Mk 6, 30-34

Amasengesho yacu menshi arangwa no gusaba. Birumvikana, “Udashinga ntabyina”, ni yo mpamvu mu isengesho ibikunze kutuba hafi ari amagambo yuzuyemo ukwinginga no gusaba. Birashoboka ko na mbere yo gusaba haba habanje ukwifuza gushobora no gukabya. Ni byo koko, tubona vuba ibyo dushaka kandi rimwe na rimwe dukeneye cyane. Ariko se tuzirikanye ubuhanga bwa Salomoni, twasaba iki Imana muri ibi bihe turimo?

Icyo twigira cyane kuri Salomoni, ni uko atirebye ngo yisabire ibimufitiye akamaro ku giti cye nk’umuntu kandi w’igihangange. Ni we wari ufite uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’abaturage be. Abantu b’icyo gihe bagize amahirwe kuko umutegetsi wabo yabatekerezaga aho kwireba ubwe.

 Nawe rero kimwe mu byakubwira ko isengesho ryawe riyunguruye, ni uko ugusaba kwawe kudashingiye ku nyungu zawe gusa. Niwitegereza ukazirikana neza mu mutima wawe, uzabona ko na mbere y’uko wowe umererwa neza ari ngombwa ko mu isi utuyemo habamo ibyangombwa byose bituma abantu bagubwa neza. Urugero naguha, ni uko udashobora gutekana ngo ugire inyungu zawe kandi isi utuyemo irimo intambara n’intagunda. Ibyo bibi kandi bibangamira abantu bose cyane cyane abatishoboye. Ubwo rero, nusenga mu murongo wa Salomoni, uzareba hirya hino ubanze uzirikane ibintu byose biteza izo ntagunda. Hari ubwo uzasanga biterwa n’akarengane no guhunga ukuri. Icya mbere uzakora, ni ukwirwanyamo ayo mabi ugafata neza abo ushinzwe kandi ukagirira buri wese Urukundo ruzima. Igihe cyose wakumva imibabaro y’abandi ntacyo ikubwiye, igihe cyose uzabona ko mu isi harangwa ikinyoma, akarengane n’andi matwara mabi ukumva ntacyo bikubwiye, uzamenye ko isengesho ryawe ari igicagate cyangwa ryuzuye ukwikunda.

 Twese dukwiye gusenga nka Salomoni tuti: “Ha umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza”. Ngicyo icya mbere dukwiye gusaba: ubushishozi no kumenya ikibi n’icyiza. Icyiza kirashyigikirwa na ho ikibi kikamaganwa, kikarwanywa rwose. Isi ntihindanywa gusa n’inkozi z´ibibi ahubwo ivangirwa n’abeza batarwanya ikibi. Ubushishozi Nyagasani atanga ni bwo butuma dutandukanya icyiza n’ikibi. Iyo ubushishozi buva ku Mana bubuze, habaho kwitiranya ibintu, ikibi kigashimwa kikimikwa nyamara icyiza kigasigwa icyasha.

 Turangamire Yezu Kirisitu aduhe ubwitange nk’ubwo yagaragaje hamwe n’intumwa ze. Ntidutangazwe cyane n’uko Yezu n’abigishwa be bagiraga akazi kenshi ko kwigisha no kwita ku barwayi n’abahanzweho na roho mbi bigatuma bamara n’igihe batarya…Ubwo bwitange ni bwo dusabira abo Kirisitu yatoye ngo bamumenyekanishe mu mahanga yose.

Nahabwe ikuzo n’ibisingizo. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Pawulo Miki, Amandi, Aviti, Doroteya,Vedasiti na Mateo Koreya (Correa), badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho