Urupfu n’ibibi byose twabitsindira he?

INYIGISHO YO KU WA GATATU MUTAGATIFU KU WA 8 MATA 2020

Amasomo: Iz 50,4-9a; Z68,8-10.21-22.31.33-34; Mt 26,14-25

Muri Yezu Kristu dutsinda ibibi byose kugeza no ku rupfu

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Mbere gato yo kwinjira mu minsi nyabutatu ya Pasika ikubiyemo amabango akomeye y’ukwemera kwacu, ijambo rya Nyagasani rikomeje kuturarikira kuba beza nka Yezu Kristu, umugaragu w’indahemuka w’Imana, wabayeho mu buryo butajorwa, agasoza ubutumwa bwe yemye, akaba aganje mu ikuzo.

  1. Mu buzima bwacu twigire kuri Yezu Kristu, Umugaragu w’Uhoraho

Ibivugwa ku mugaragu w’Uhoraho mu ndirimbo ya gatatu byuzuza ibyazirikanywe mu ndirimbo ebyiri zibanza, kandi byujurijwe muri Yezu Kristu ubwe. Mu mibereho ye yose, Yezu yaranzwe n’ijambo riramira abarushye’’ (Iz 50,4), yabayeho atega amatwi Imana Se, kandi ntiyigeze atezuka. Yezu Kristu yarababaye cyane, mu rupfu rwe yigaragaje nk’umunyantege nke ubwo yicwaga  urw’agashinyaguro. Nyamara muri ibyo byago bikomeye, Yezu yakomeje kwiringira Imana kandi koko yaramutabaye, ntiyaheranywe n’urupfu yarazutse, mu minsi micye tuzahimbaza umutsindo we turirimba Alleluya kuri Pasika.

  1. Abashavuye bose Yezu nababere ikiramiro

Ibiremereye abantu ni byinshi, ibibabuza gutuza no gutekana ntibigira ingano kuri iyi si yacu. Tutagiye kure tugaruke ku cyorezo cyibasiye isi yose cya Covid 19, na n’uyu munsi ingamba zifatwa ni nyinshi ngo twirinde ariko ntituzi igihe bizarangirira, n’uko bizadusiga. Twe abanyarwanda mu gihe tukiri mu bibazo dutewe n’icyo cyago, tugeze mu kwezi kwa kane gufite kashe mbi mu mateka yacu kuko twabuze ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abaturanyi, muri jenoside yakorewe abatutsi. Nituzirikane imitima myinshi yashegeshwe n’ubwo bubisha burenze imivugire ndetse na n’uyu munsi turacyarwana n’ingaruka z’iyo nabi, ariko byose tubikore turangamiye Yezu Kristu. Ni we twagira kuko bamwe muri twe batagenje nka we ngo babeho mu rukundo rutuma umuntu akunda ubuzima bwe n’ubw’abandi, akabwubaha, akaburinda icyabucubanganya iyo kiva kikagera. Ni we twagira ngo akomeze adutoza guhoza abashavuye bose kandi tubigirane umutima wuje impuhwe nk’uwe, tuzirikana ijambo yabwiye umupfakazi wari wapfushije umwana we w’ikinege mu mugi w’i Nayini aho yagiraga, ati: ‘‘wirira’’ (Lk 7,13). Aba Kristu bayobowe n’itegeko ry’urukundo bafite inshingano zo kwishimana n’abishimye no kurirana n’abarira (Rm 12,15). Hari abantu benshi bakeneye kumva ijambo rivuganywe impuhwe n’urukundo ribahumuriza, riturutse mu kanwa kawe rigira, riti: ‘‘wirira’’. Abacu bababaye, tubegere, tubakomeze, tubafashe guhura na Yezu ukorera muri twe dore ko turi n’ingingo z’umubiri we ari wo Kiliziya. Dukwiye guhoza abababaye tubibutsa ko ku bw’ izuka rya Yezu Kristu, abapfuye bamwizeye bazabaho ubuziraherezo aho batazongera guhura n’inabi nk’iyo bagiriwe.

  1. Yezu yatwigishije ko ikibi kidashobora gutsinda

Mu isangira rya nyuma Yezu Kristu ari kumwe n’intumwa ze, yagambaniwe n’umwe mu nkoramutima ze, ariko nka wa mugaragu w’Uhoraho udacibwa intege n’ibitutsi (Iz 50,7) n’ibibi, Yezu yakomeje kurangwa n’ineza kugeza ku ndunduro. Mu kuzirikana ku cyaha cya Yuda twiyumvisha ishavu n’agahinda byashenguye Yezu wari waramutoye muri rubanda, akamugira umwe mu nkoramutima ze. Yezu yakunze abe ariko abe bose si ko bamukunze. Na nyuma y’ubugambanyi, Yezu ntiyaciriye iteka kuri Yuda. Ineza ye ntiyigeze igamburuzwa n’inabi ndetse nk’uko muri iyi minsi tuzabizirikana, no ku musaraba Yezu yasabiye abishi be. Muri iyi si yacu hari abo tubona barasabiswe n’inabi, ariko si ngombwa kureba abandi tutabanje kwisuzuma ngo tumenye aho dushakira uwatuvura mu gihe twakwisangana indwara mbi y’inabi n’urwango bimunga umutima wa muntu, maze bikamwica ahagaze. Yezu ni we mwigisha wacu, mu gutsinda ikibi. Twibuke ko iyo tuvuga urupfu n’izuka bya Nyagasani, tuba duhamya ku buryo bukomeye ko muri Yezu Kristu urupfu n’ubugingo byarwanye ariko ubugingo bugatsinda. Ni ubuzima nyuma y’urupfu, kandi aho ubuzima nyabwo buri, urupfu nta mwanya n’ijambo ruhagira. Niba urupfu Yezu yararutsinze kandi ari cyo gasongero k’ibibi byose tuzi, nitwige kumureberaho maze dutsinde inabi n’urwango biba mu mutima wa muntu, dore ko ari na byo bikura bikazatugeza kure, abantu bakabaho mu muco w’urupfu batabizi, wakumva ngo umuntu arapfuye (icyo yaba azize cyose) ukabifata nk’ibyoroshye n’ibisanzwe. Mu mitima yacu harimo iki? Niba twarimitse urukundo n’ineza, impuhwe zikaba zidushishikaje, muntu aho ava akagera tukamubona nk’ukeneye kubaho ndetse  tukumva ko dufite n’inshingano zo kumufasha muri iyo nzira, ntabwo turi kure y’ingoma y’Imana. Ariko niba tukirangwa n’urwango, ishyari, kumvisha abandi, kubishimiraho, kubashinyagurira, kutumva amarira yabo mu byago byabo, ubugambanyi, … dutuye mu mwijima w’urupfu. Twibuke ko ibibi byose dukoreye abavandimwe bacu ari Imana ubwayo tuba tubikoreye. Ni Yezu twagira ngo adutsindire dore ko hano ku isi yasangiye natwe ibishegura muntu byose, arangije atwereka uburyo bwo kubicamo yemye, ineza ikomeza gutsinda inabi.

Muri iyi minsi nyabutatu ya Pasika tugiye kwinjiramo, aho turi iwacu mu mazu, dukomeze kurangamira Yezu soko y’ineza, adutoze kubaho tumwigana, maze tubeho turi mu mubare w’abahire bashishikajwe n’ineza y’abandi imwe izira ubugambanyi, imwe irengera ubuzima aho kumera nka Yuda wagambaniye Umwana w’Imana. Mu masengesho yacu dukomeze gusabira u Rwanda n’abanyarwanda, ngo  kwimika Imana nta buryarya bitubere umusemburo wo gukomeza inzira twatangiye yo kwiyunga no kubana mu mahoro.

Abayoboke b’Imana bose bapfuye by’umwihariko abazize inabi ya muntu, Imana nibababarire baruhukire mu mahoro, Amina.

Padiri Fraterne NAHIMANA

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho