Urupfu rwa Yezu: gukoranya abana b’Imana batatanye no kubabumbira hamwe

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icyumweru cya 5 cy’Igisibo

Ku ya 12 Mata 2014

Amasomo : Ez 37,21-28 ; Zab : Yer 31, 10, 11-13 ; Yoh 11,45-57

Ijambo ry’Imana rya none riradufasha kuzirikana ku mugambi wa Nyagasani wo kuduhuriza mu bumwe. Tukava mu bidutanya, tukubaka umuryango umwe w’abana b’Imana.

Uku gucura imigambi mibisha kw’abatware b’abaherezabitambo n’abafarizayi twumvise mu Ivanjili ; ni urugero twaheraho tukazirikana ku ishyari, ubugome, inabi n’amacakubiri bidutuyemo bituma tudahuriza hamwe ngo twubake ubuvandimwe. Aba bantu bemera kandi bazi neza ko Yezu « akora ibitangaza byinshi », kandi ibyo bimenyetso agaragaza, birivugira ku buryo bituma habaho benshi bahinduka: « nitumureka agakomeza kuriya, bose bazamwemera ». Aho kugira ngo bibande kugusobanurira rubanda ibyo bikorwa byiza bya Yezu bifashishije ibyanditswe bitagatifu- dore ko ari wo wari umurimo w’ibanze w’inama nkuru- ikibahangayikishije mbere ya byose, ndetse twavuga ko ari nacyo cyonyine, ni ukumenya niba inyungu zabo, cyane cyane iza politiki bazakomeza kuzigeraho ntawe ubakomye mu nkokora! Muri uko gucura umugambi wo kwikiza intungane kugira ngo bigumire ku butegetsi bwabo, Kayifa wari umuherezabitambo mukuru, Umushumba w’imbaga y’Imana, niwe ugira abandi inama ko guhitana umuntu ntacyo bitwaye ariko ingoma yabo igakunda igasugira, ntiveho irimburwa n’abaromani!

Yezu yabivuze ukuri koko igihe yagiraga ati :  « umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama : abona ikirura kije, agatererana intama agahunga ; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Abigenza atyo kuko aba ari umucanshuro maze intama ntizibe zimushishikaje. Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo ; umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no gusenya » (Yh 10,8-13). 

Ariko nanone umwanditsi w’Ivanjili yongeraho ko, kubera ko ari we wari umuherezagitambo mukuru, ni ukuvuga umuvugizi w’Imana imbere ya rubanda, ibyo Kayifa yavugaga, ntibyari ku bwe ; yavuze iby’ukuri kuko byari uguhanura ko Yezu azapfira imbaga ; ariko impamvu yo yayibeshyeho. Ntabwo Yezu azapfa biturutse ku migambi y’abategetsi, ahubwo bizaba ari ukugira ngo yuzuze binonosoye umugambi w’Imana wo gukiza abantu bose no kubahuriza hamwe. Mu by’ukuri rero, Yezu hari aho agira ati : « Umushumba mwiza atanga ubuzima bwe kubera intama ze. Ntawe ubunyaga : ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo niryo tegeko nahawe na Data. » (Yh 10,11.18).

Bavandimwe, tugize amahirwe yo kuzirikana kuri aya masomo matagatifu mu gihe hano iwacu ndetse no ku isi yose turi kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Urebye neza ayo mahano yagwiririye igihugu cyacu, usanga yaragisigiye abarwayi babiri : umurwayi wa mbere ni uwiciwe ; naho umurwayi wa kabiri ni uwishe. Uwiciwe afite ibikomere ku mutima aterwa no kubura abe ; naho uwishe afite inkomanga ku mutima kubera ibibi yakoze. Abo bombi rero bakeneye umushumba ubahuriza mu gikumba kimwe maze bagasangira umuti w’ubwiyunge. Kugira ngo barenge ayo mateka yabashegeshe maze babeho ubuzima bushya mu bumwe n’urukundo. Kristu yapfiriye kugira ngo akoranye abana b’Imana batatanyijwe na byinshi : ishyari, umwiryane, ironda-bwoko, urugomo, inda nini, ubugome n’ibindi muzi bituma tumarana.

Nitwubaka ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, butarimo uburyarya bizaba ari igihamya cy’uko twakiriye Imana muri aya mateka yacu ashaririye twanyuzemo. Bitabaye ibyo twaba tubeshya Imana ! Kuko iki nicyo gihe Imana yifuza ko twunga ubumwe, dufashanya kandi tukaganira mu kuri nta mbereka. Bityo tuzaba dutanze icyemezo ko turi abana b’Umubyeyi umwe, ari nabyo bitugira abavandimwe. Rubanda rutemera, ntiruzamenya Imana, nitutabereka ko hagati yacu twateye intambwe yo kwiyunga. « Bose babe umwe kugira ngo isi yemere! »

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Ezekiyeli yatubwiraga umugambi w’Imana wo kongera guhuriza hamwe umuryango wayo. Kuko bazaba bunze ubumwe, nibwo bazongera gutura ibitambo binyura Imana. Aho ubu buhanuzi buhuriye n’Ivanjili, ni uko Yezu ariwe uduhamagara ; akadukura aho ducumurira : mu nzangano zatwaritsemo, mu migambi mibisha ducura, imyiryane mu miryango, amakimbirane mu bakristu n’ibindi biducamo ibice. Ubwo nibwo bucakara bwacu twijyanamo. Ntawundi wabasha kudukura aho hose twatataniye atari Yezu. We mushumba rukumbi uhuriza intama zose mu gikumba kimwe. Maze akazisukuza impuhwe ze, akaziha ubuzima busendereye.

Bavandimwe rero, nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, Yezu arerekeza hafi y’ubutayu kuko bamwe mu bayahudi bari gucura umugambi wo kumwicisha. Ajyanye n’abigishwa be kugira ngo abategurire ibyo bihe bikomeye bagiye kwinjiramo. Dusabe ingabire yo kubaherekeza muri uwo mwiherero, natwe tugumane naYezu, twiyunge n’abavandimwe dufitanye ibibazo maze duterane inkunga yo gukurikira Kristu nk’umuryango umwe kugeza ku ndunduro y’umutsindo.

Nyagasani, buri mwaka uduha guhimbaza amayobera y’ugucungurwa kwacu : duhe imbaraga n’ubushake byo gukomeza kuba mu bumwe duhujwe n’umusaraba wawe ; twemere ducungurwe nawe « utugobotore mu maboko y’umunyembaraga » utubuza kwiyunga, maze tuzabashe kwishimana hamwe nawe mu gitondo cya Pasika, Wowe « uhindura  umubabaro wacu ukawugira ibyishimo » (Yer 31,11- 13).

Nyagasani Yezu abane namwe!

Diyakoni JMV NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho