Urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe rucengera bose rucogozwa n’Umwe

Ku cya mbere w’igisibo, A, 1/3/2020

1º. Intg 2, 7-9;3, 1-7a; Zab 51 (50), 3-6ab.12-14.17; Rom 5, 12-19; Mt 4, 1-11

1.Imana yabumbye muntu imuha ubuzima

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya mbere cy’igisibo atangiye atwibutsa ko muntu yaremwe. Imana yamubumbabumbye mu gitaka. Umunyagitaka yahumekewemo umwuka w’ubuzima. Uhoraho Imana yashakaga ikiremwa gishobora kumumenya no kumurangamira. Icyo kibumbano cyahawe ubuzima cyagiriwe ihirwe ryo kuvugana n’uwagihanze. Ni aho nta handi umuntu agomba gukura icyubahiro, agaciro n’ishema bye. Ni aho muntu akomora ibyishimo no kubaho neza. Ni aho hari ihirwe n’ukudapfa. Muntu yaremewe kubaho. Ntiyahangiwe kwihangishaho ibibi n’ugupfa nabi.

  1. Ko yiyatse ubuzima?

Muntu wari wishimiye kubana n’Imana atungwa n’imbuto z’ibiti yaterewe mu busitani yabujijwe kwegera igiti cy’ubumenyi. Ni ukuvuga ko muntu yari abujijwe kugena ku giti cye icyiza n’ikibi. Byumvikane neza ko nta muntu n’umwe ushobora kwihangishaho kugena ikibi n’icyiza we ubwe. Agomba kumenya ko Imana ari yo itanga ubuzima ikereka uwo ibuhaye ikiri icyiza n’ikibi. Umuntu yiha ubukorikori bwa nzikoraho akiha guhungabanya umurongo Imana yagennye. Yiha kwibwira ko azi ubwenge agashyira bukamubera ubukorikori bwa nzikoraho. Ubwenge yihangiye asuzuguye Imana, nta handi bumuganisha atari ku rupfu. Ariko se inkomoko y’urwo rupfu, ni iyihe?

3.Uruyoka rwamushoye inkungugu

Muntu yasuzuguye Imana yemera kugirwa inama n’umumalayika wari warahananutse agwa mu kuzimu kubera kwigira umunyabwenge. Yigize icyatwa maze asuzugura Imana ahita arindimukira i kuzimu. Ni aho yupfupfunutse yegera Eva amuvangira izuba riva.

Uwo mumalayika Nyagushingarikijosi, ni we Bibiliya yita inzoka ari yo ishushanya Sekibi, Semushukanyi, umwanzi Shitani. Nk’uko tubisoma mu bisobanuro abahanga mu Byanditswe baduha, “Inzoka ni igikoko abantu banga kandi batinya. Umuntu w’indryarya n’ubeshya bamugereranya na yo…kuvuga inzoka, ni uburyo bwo kuvuga igishuko cyinjira mu mutima w’umuntu. Ndetse ni uburyo bwo kuvuga umwanzi w’Imana n’abantu ari we Sekibi (reba Yobu 1, 6.12, Ubuh 2, 24, Yh 12, 9 na 20, 2)”. Iyo Sekibi yatwubitseho urusyo twe bene muntu.

4.Ishyano ryaraguye

Kuva icyo gihe cy’ikubitiro muntu yemera kuganira na Sekibi, kamere ye yarahindanye. Yahindutse igihindugembe ubwoba n’isoni biramutaha atangira kwihishahisha. Ni uko yatangiye guhunga Imana akoroherwa no gukora ibyaha by’amoko yose. Ni uko inabi yatangiye gucura inkumbi. Ni uko abantu bamwe biyumvamo imbaraga zidasanzwe batangiye gusagarira abanyantege nke. Ni uko bamwe batangiye kurya byinshi no gucura abanyantegenke. Ni uko igitugu no kwikanyiza byatangiye. Ni uko umutima mubi, ubusahiranda n’’ubwicanyi byadutse mu mpande zose. Erega ubwo inabi yabyaye ibyaha n’urupfu yabaye ishyano na n’ubu. Ibibi byose byaturutse ku muntu umwe wiyatse ubuzima ahoberana n’urupfu aba ari rwo agenda atanga ku isi yose n’ubwo rwatsinzwe bwose.

5.Ishyano ryaratsinzwe

Twagiriwe ubuntu tuvukira mu Isezerano Rishya rishingiye kuri Adamu Mushya Yezu Kirisitu waje kwereka ishyano rya kera uko intama zambarwa. Yaratsinze atsindira ku musaraba. Ni yo mpamvu tugiye kumara iminsi mirongo ine twitegura guhimbaza uwo mutsindo. Ibyo Sekiyoka, Sekibi umwanzi Shitani yashukishaga bene Adamu, Yezu yatweretse uko twabitsinda ruhenu.

Inkurikizi z’ubushukanyi bwa Sekiyoka zabaye izo gutokoza ubwonko bwa muntu abura ubwenge ararindagira. Yasigaranye ibigufu byo gushaka ibyo arya, ibyubahiro n’ubutegetsi. Umuntu wese ukurikira ibyo gusa akarangwa n’umutima mubi, aba yunze ubumwe na Sekibi. Arekura ubumara iyo nkenya yamushyizemo iyo yemeye Yezu Kirisitu akitoza gutsindisha Ijambo nk’uko twabyiyumviye mu Ivanjili. Sekibi yashatse kumurataho imigati ayibwira ko umuntu adatungwa n’imigati gusa. Kumenya ko ifunguro ry’ibanze ari ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana, ni ko gutsinda Adamu na Eva ba kera. Kwiratana no kwishyira hejuru na byo biranga umunyagitaka wapfuye ahagaze. Yezu yabujije Sekibi kugerageza Umwana w’Imana. Ibyubahiro na byo byo kugenga isi nyamara umuntu akocamye mu mutwe no mu mutima ni byo Sekibi akoresha muri bamwe bakoreka abandi. Ibyo byubahiro byigarurira isi, igihe Sekibi yabireresaga, Yezu yarayicyashye ati: “Igirayo Sekibi”. Yashakaga ko ayiramya ayicyaha ayibwira ko ukwiye kuramywa ari Nyagasani Imana wenyine.

  1. Kuritsinda muri Pasika ya Kirisitu

Gutegura Pasika no kuzayihimbaza, nta kindi bivuze usibye kwamamaza muri bose ko Kirisitu yatsinze icyaha n’urupfu. Ni ukwemera no kwizera ko icyaha n’urupfu byakongejwe n’umuntu umwe, hariho undi muntu umwe ari we muntu koko n’Imana koko ufite ububasha bwose bwo gutsinda ruhenu Sekibi ya kera na kare. Gutegura Pasika no kwizera umutsindo, ni ukuba maso kugira ngo ab’isi bimitse Sekibi mu byabo batava aho badushuka. Iyi si irimo ubushukanyi bwinshi, ibinyoma no gutera ubwoba. Abakurikiye Yezu nibabe maso bareke gushuhararira imigati bahabwa na Sekibi. Sekibi iyo, ifata amabuye ikayahindura imigati ikagabura bityo ikagabiza abo ishukashuka ubuyobe bwinshi. Umukirisitu utegura Pasika nareke ubwemarare n’amaraha yo ku isi. Nababazwe n’ibyaha byose Sekibi imushoramo. Niyicuze nasenge asenyere Sekibi. Uwitegura Pasika, nashyire hasi ibyubahiro no gukandagira abo asumba.

7.Umwanzuro ni uwuhe?

Gushingira kuri Kirisitu. Imana yaraturemye iduha umwuka w’ubuzima. Kuba muzima ni ukuziba akanwa Semushukanyi. Tuzagira imbaraga zo gukumira urupfu rukururwa n’abanywanyi ba Sekibi. Tuzatsinda ntizadutsinda iyo nyagwa.

Yezu watsinze urupfu akazuka, nasingizwe. Bikira Mariya Mutagatifu aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Abundansi, Albini, Ewudogisiya, Feligisi wa 3, Rosendo, Dawudi na Suwitiberiti badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho