Urusha abandi amaboko, arye ari uko bahaze

Ku wa kabiri w’icya 7 gisanzwe, Imbangikane B, 22/05/2018

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Nyuma y’ejo hashize twahimbazaga umunsi mukru wa Pentekosti, twari tumaze iminsi twitegura kwakira Roho Mutagatifu nk’uko abigishwa ba mbere ba Yezu Kristu bamwakiriye, henshi hakozwe noveni n’andi masengesho yo kumwakira, maze turamusenderezwa ngo akomeze kutuvugurura mu bukristu bwacu. Uwo Roho w’Imana ni we udufasha kubaho mu migenzo myiza, ni we udushoboza kwicisha bugufi tukamera nk’abana bato nk’uko Ivanjili tuzirikana kuri uyu munsi ibitubwira, na Yakobo mu isomo rya mbere akabishimangira agira ati : «Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru »( Yak4,10). Na Mariko mu Ivanjili agakomeza kubishimangira agira ati : « Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose » (Mk 9, 35).

Uwo Roho ni we udufasha kuyoboka Imana, tukiyima sekibi. Ni we uduha ubugingo bw’iteka, akatubera urumuri rutwumvisha Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, kandi akadushoboza kuyishyira mu bikorwa. Uwo Roho iyo tutaretse ngo atuyobore tukayoborwa n’amarangamutima yacu gusa, ni bwo nka bariya bigishwa twumvise, Yezu avuga ko umwana w’umuntu agomba kubabara bo bagatangira kwiganirira ku by’ugomba kuba mukuru muri bo. Ntabwo barasobanukirwa Yezu uwo ari we by’ukuri, ubwami bwe bari kubwitiranya n’ingoma z’iyi si, aho urusha amaboko abandi arya mbere ndetse akarya n’utw’abo ashinzwe. Yezu we arabagaragariza ko ahubwo mu ngoma ye, urusha amaboko abandi arya ari uko bahaze.

Ntabwo yigaragaza nk’umutegetsi ahubwo nk’umugaragu, umwana muto muri bo. Ngubwo ubwigenge nyabwo Yezu yaduhishuriye, bumwe budatuma wihishahisha cyangwa ngo ubure icyo usubiza ukubajije ibikwerekeye.

Bariya bigishwa ba Yezu twumvise, ntabwo borohewe no gusubiza Yezu, ubwo yababazaga icyo baganiraga mu nzira, kuko byari agahomamunwa imbere ya Yezu. Bisanze batari mu murongo w’umwigisha bagwa mu kantu. Iyaba natwe twari tuzi ko Yezu atubona mu byo dukora nk’abakristu, hari byinshi dukora twareka.

Yezu arakomeza abereka umurongo nyawo abamwemera bakwiye kugendamo, ari wo wo kwiyoroshya; bagaca bugufi ku kigero cy’umwana muto. Ngurwo urugero rw’umuntu mushya muri Yezu Kristu. Umwana yakira mu bwiyoroshye, ukwemera n’ukwizera ibimukorerwa. Umwana agirwa n’urukundo. Nguko uko uwa Kristu na we, agomba kurangwa n’iyo migenzo.

Bavandimwe, Yezu Kristu araduhamagarira none kumera nk’abana bato imbere y’Imana umuremyi n’Umubyeyi wacu, ni bwo tuzashobora kubaho mu byishimo n’ubwigenge busesuye.

Ikindi atwibutsa muri ruriya rugero rw’umwana, ni uko mu butumwa, abigishwa ba Yezu bagomba no kwakira “abana” ni ukuvuga abatagira ubareba, ubitaho, abasuzugurwa muri iyi si. Maze ubikora atyo, akaba yakiriye Yezu, na Se wamwohereje.

Nk’uko umwana mwiza yumvira, kuba umukristu na byo ni ugutega amatwi Ijambo ry’Imana, tukemera kwigishwa mbese nk’abakristu ba mbere.

Umwana arakura kandi aba ashaka gukura. Hari ubwo twumva ko turi bakuru, ko aho twashakaga kugera twahageze, ko amasakramentu y’ingenzi twayahawe n’ibindi dushobora gushyira imbere. Kuba umukristu ni urugendo ruhoraho, ruzasorezwa kwa Data mu ijuru. Bityo igihe tutarahagera, tugomba gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo.

Umwana nta mwanzi agira. Murabizi hari ikigero ageramo, akajya asekera abantu bose. Aba ageze mu kigero cy’igisekeramwanzi. Yakobo ati: “amakimbirane muri mwe akomoka he?”. Aba Kristu Yezu ntitwakagombye kubana dushihurana nk’abatazi Imana. Aha twahigira gukunda abantu bose, ndetse n’abatwanga tukabasabira imigisha.

Umwana ntaremereye. Umuntu wese ashobora kumuterura. Hari ubwo twiremereza, tugashinga imizi aho turi, mu byo turimo. Ku buryo Yezu bimugora kutwimura, atujyana mu rumuri, mu ihirwe no mu mahoro. Abana batwigisha kutiremereza, ngo twumve ko turi ibihangange, ko gahunda zacu zidakorwaho. Tworohere Roho Mutagatifu atuyobore.

Dusabirane kugira ngo turangwe no kwitangira abandi mu bwiyoroshye duhereye ku bo tubana no ku bo dushinzwe, dukurikije urugero rwa Kristu, we utaraje gukorerwa ahubwo waje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho