Ku wa kane w’icyumweru cya 1 cya Adiventi, C,
Ku wa 03 Ukuboza 2015: Mutagatifu Fransisiko Saveri, umusaserdoti
Amasomo ya Misa: 1º. Iz 26, 1-; 2º. Mt 7, 21.24-27
1.Dukomeje Adiventi twitegura guhimbaza ibirori by’Umunsi Mukuru YEZU KIRISITU yavutseho dore hashize imyaka ibihumbi bibiri na cumi n’itanu. Uwo munsi duhimbaza warabaye urarangira ariko ntitwareka kuwugarukaho no kuwutindaho kuko ivuka ry’Imana mu bantu ryabaye igitangaza gihambaye cyashyize akadomo ku byari byarahanuwe byose mbere. Ntitwareka kwitegura neza ihimbazwa ry’uwo munsi kuko mu kuwuzirikana, duhabwa imbaraga zo kwitegura ukuza kwa kabiri kwa YEZU.
2.Twibuke ko yaje bwa mbere maze isi ikanga kumwemera, abenshi bamuha urw’amenyo, maze abandi bumvikanye n’Abanyaroma, bamwica rubi bamubambye ku musaraba. Uko kuza kwa mbere mu isi, kwaranzwe n’imisusire ya muntu w’umunyantege nke muri byose usibye ko YEZU we nyine atigeze yishushanya n’abantu mu byaha byabo. Yasangiye na bo byose birimo imiruho, imvune n’ibitotezo, ariko ntiyigeze aha urwaho icyaha mu buzima bwe. Ubwo buziranenge yagaragaje mu magorwa menshi ni ikimenyetso gihoraho cy’uko umuntu wese ashobora gutsinda burundu icyaha atari ku bwe yiyemeza kurebera byose kuri KIRISITU.
3.Dutegura Noheli tukayihimbaza turangamiye ukugaruka kwa YEZU. Iryo garuka rye rya kabiri rizamugaragaza yuje ikuzo n’umutsindo. Nta we uzaba akimugisha impaka. Byose bizaba byujujwe. Bose bazamubona abengerana ikuzo. Benshi bazishimira kwinjirana na we mu Ijuru. N’abahinguranyije urubavu rwe n’icumu, na bo bazamubona batangare bakubitwe n’inkuba, bababazwe n’uko batakunze ngo bamuyoboke. Bazashengurwa n’uko amazi azaba yarabarenganye inkombe bashoke mu muriro utazima bamaze kubona ko ibyo biringiye byose byari umuyonga.
4.Isomo rya mbere rya none ryadufashije kumva ko gutura muri YEZU ari ko gukomera. Umuhanuzi Izayi yahanuriraga amahanga yari yarigize akarahakajyahe agasuzugura Umuryango w’Imana Isiraheli. Ubwo buhanuzi twabwiyerekezaho tuvuga ko nta mizero yandi atari Uhoraho. Ni ngombwa kwiyumvisha no kumvisha abavandimwe bacu ko dukwiye kwizera Uhoraho iteka ryose we rutare ruhoraho kuko abiyoroshya n’abanyantege nke bazatsinda bisunze Umushoborabose.
5.Ikindi kandi muri iyo myiteguro y’Umunsi w’igitangaza gihanitse, ni ngombwa kwisukura mu mitima kugira ngo tubashe kwakira ingabire Umwana w’Imana ashaka kudusesekazaho. Ni yo mpamvu Ivanjili yadukanguriye kwitondera ibitwaritse mu mitima bituruka kuri Sekibi. Iki gihe cyo kwitegura Noheli, ni icyo gusandaguza icyari Sekibi yaritse mu mitima yacu. Icyo cyari kirimo amagi y’ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi, amafuti, ibinyoma byuje amayeri n’amacabiranya. Muri iki gihe, ikinyoma ni icyaha cyogeye, kibundikiye imitima myinshi yuzuye imigambi mibi y’ububisha. Twitegure tuyoboka intebe ya Penetensiya kandi twiyemeza kugendera mu nzira za YEZU KIRISITU ejo tutazakorwa n’ikimwaro.
YEZU KIRISITU ari kumwe natwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Fransisiko Saveri, Sofoniya na Kasiyani, badusabire kugera aho bari.
Padiri Cyprien BIZIMANA