Urutare rwubatsweho Kiliziya

TUZIRIKANE  KU IJAMBO RY’IMANA RYO KU WA 29 KAMENA 2019: UMUNSI MUKURU W’INTUMWA PETERO NA PAWULO.

Intu 12,1-11; 2Tm 4,6-8.17-18; Mt 16,13-19.

Bakristu, namwe mwese mushakashaka Imana n’umutima utaryarya, ndabasuhuje mu izina rya Kristu, nimugire amahoro, impagarike n’ubugingo! Dushimire Imana iduhaye kongera guhimbaza umunsi w’intumwa Petero na Pawulo inkingi z’iyamamazabutumwa muri Kiliziya!

Bantu b’Imana muzi neza ko Petero yatowe na Yezu amukuye mu buzima bwe bw’uburobyi, abana na We, yumva inyigisho ze, amukurikira mu nzira y’umusalaba yamwihakaniyemo kubera gutinya urupfu, nyamara kubera kwisubiraho yagaragaje n’urukundo yari afitiye Kristu yamutoreye kuba umutware w’intumwa na Kiliziya yazisigiye ubwo agize ati: “uri Petero, uri urutare kandi kuri urwo rutare ni ho nzubaka Kiliziya yanjye n’ububasha bw’ikuzimu ntibuzayishobora”; umuhate n’ubuhamya bye mu kwamamaza izuka rya Kristu-ipfundo ry’ukwemera kwa gikristu- dore ko byanamutwaye n’ubuzima agapfa abambwe umucuri, ni wo utuma Kiliziya igihagaze neza ku butumwa bwayo.

Pawulo we ni intumwa y’amahanga. Nyuma y’ubuzima mu kwemera kwa kiyahudi, Kristu yaramwigombye mu nzira ya Damasiko aramuhindura, nyuma yo kwakira inyigisho zimbitse yagejejweho na Ananiya, yahagarukanye ibakwe atangira kwigisha izuka rya Kristu ntacyo yikanga mu ngendo zinyuranye, mu munaniro n’amagorwa kugeza ku rupfu azize izina rya Kristu.

Liturujiya y’Ijambo ry’Imana iragaruka ku byishimo intumwa zatewe no kwamaza Ivanjili, ariko kandi ibyo byishimo biherekezwa buri gihe n’imvune n’umuruho muhire: gutukwa, kuvugwa nabi, gufungwa, gukubitwa ibiboko,… nyamara ibyo byose ntibyabuzaga Imana kubaba hafi no kubashyigikira. Muntu w’Imana burya iyo uhagaze ku byo wemera n’abagutoteza bageraho bagacika intege bakakwihorera ukikomereza akazi kawe, ariko iyo bagukanze ugakangika, bakanda ugakandika, ushobora kwisanga wanetse, ibikorwa byawe byose bikabanza gucishwa mu kayunguruzo, ijambo ry’ukuri wagombye kuvuga ukarihakishwa aho kubohora uboshye ukamuboha kurushaho. Koko rero Nyagasani ntajya atererana abo yatoye ngo bamukorere ni We utanga imbaraga zo kwamamaza nta mususu Ijambo rye, ni We ukingira abe ibirurura n’ibisahuzi nahabwe ikuzo mu ngeri zose kuko ni We Rutare rukiza kandi rwegamiye n’abe.

Bantu b’Imana, Kristu yagennye ko ubutumwa bwo kuzahura muntu bukomerezwa muri Kiliziya kandi ahora ayihangayikiye uko umubyeyi ahangayikira abana be, abayigize nta n’umwe yifuza ko yazimira, ni yo mpamvu uzimiye amutera kumushakashaka kandi yamubona akamutera ibyishimo kurusha uwasigaye yihagazeho, yinangiye adakeneye kumugarukira! Imibare ya Yezu aratangaje kandi irahebuje! Urukundo rwe rwarashe Petero ubwo amubabariye, akomeze guhamya ko ari Umukiza w’abantu, na We amwitura kumugira umutware wa Kiliziya ye. Ububasha yamuhaye bwatumye yitanga kugera ku munota wa nyuma. Kiliziya ya Kristu yaragijwe Petero ni yo mpamvu ubutumwa bwayo bwa mbere ari ukubohora aho kuboha! Gusa ukomeje kwinangira ariboha akazibona arundururiye mu mibabaro idashira.  Muntu w’Imana zirikana ko ikiboshywe mu nsi kizabohwa no mu ijuru na ho ikibohotse kibohorwe no mu ijuru, maze uharanire mu izina rya Kristu kwibohora aho kwiboha. Bikira Mariya Nyina wa Jambo, turakwisunze kugira ngo udutakambire turonke imbaraga zikwiye zo guhamya Imana aho rukomeye. Mwese ibirori bihire!

Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho