Urwuri rw’ubumwe

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka A, 3/5/2020

Amasomo : Int 2, 14-41 ; 2 P 2, 20-25 ; Yh 10, 1-10

Bavandimwe, icyumweru cya 4 cya Pasika bakunda kucyita icyumweru cy’Umushumba mwiza, kubera ko ivanjili y’uyu munsi ari ya yindi Yezu yigereranya n’Umushumba mwiza nyine. Iki cyumweru kandi, Kiliziya yagennye ko kiba umunsi mpuzamahanga wo gusaba ngo Imana igwize muri Kiliziya, umuhamagaro w’abasaserdoti n’abihayimana.

1.Abashumba barimo ibice bibiri

Ivanjili ya none, ibangikanya abashumba babiri. Ku ruhande rumwe, hari umushumba mwiza, ku rundi hakaba umushumba mubi. Ivanjili kandi itubwira ibiranga abo bashumba bombi. Umushumba mwiza ngo ni we mushumba w’intama, uwugarira irembo aramukingurira, intama zumva ijwi rye, amenya intama ze, intama ziramukurikira, kandi akazitangira ubugingo bwe. Umushumba mubi we ni umujura n’igisambo, ntiyinjirira mu irembo ry’intama, ahubwo yuririra ahandi, intama ntizimukurikira, ahubwo ziramuhunga kuko zitazi ijwi rye.

Abo bashumba babiri ni bande? Igisubizo cy’iki kibazo kiroroshye: Umushumba mwiza ni Yezu ubwe. Mu ntangiriro, Abayisraheli bari aborozi b’abimukira, bagendaga bimuka bakurikiye ubwatsi bw’amatungo yabo. Ubwo buzima bwabo bwo korora amatungo, bwinjiye cyane mu muco wabo, ndetse bukanigaragaza mu mvugo yabo. Akenshi iyo bashakaga kuvuga isano iri hagati y’umwami n’abaturage, cyangwa se isano iri hagati y’Imana n’umuryango wayo, bifashishaga imvugo ishushanya y’ubuzima bwa gishumba. Ni muri ubwo buryo bavugaga ko Imana ari yo mushumba nyawe wa Israheli, Israheli na yo ikaba ishyo ryo mu rwuri rw’Imana. Icyo kigereranyo kigaragara henshi mu Isezerano rya kera. Kuvuga rero ko Yezu ari umushumba mwiza, byibutsa iyo mvugo yakunze gukoreshwa kenshi mbere ye, kandi mu by’ukuri ni We yashushanyaga : ni We mushumba nyawe, bitari gusa ku muryango w’Imana Israheli, ahubwo azaba umushumba w’amahanga yose.

Umushumba mubi se we ni nde? Yezu abo yita abashumba b’abajura n’ibisambo ni bantu ki ? Nk’uko tumaze kubivuga, ikigereranyo cy’umushumba cyakoreshwaga ku bayobozi b’umuryango w’Imana, gishaka kumvikanisha ko, nk’uko umushumba agomba kwita ku bushyo bwe, na bo bagomba kwita ku bo bashinzwe, bakamemya ikibabeshaho, kandi bakabarinda. Ni kenshi Abahanuzi batandukanye bagiye bibasira abayobozi b’umuryango wa Israheli, kubera ko bateshutse ku nshingano zabo. Aha twakwibuka amagambo akomeye umuhanuzi Ezekiyeli yabwiye bene abo bashumba :  “Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi Abashumba ntibagomba gukenura ubushyo? None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo. Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye nti­mwayivura cyangwa ngo mwomore iyako­meretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazi­shorerana ubugome n’umwaga. Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hose hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitaho, nta n’uwaruhije ayashakashaka” (Ez 34, 1-6).

 Abo bashumba bateshukaga ku nshingano zabo bakazimiza intama bashinzwe, si aba kera gusa, ahubwo no mu gihe cya Yezu bariho. Ni yo mpamvu Yezu yivugira ko yoherejwe gushaka intama zazimiye za Israheli (Mt 15, 24). Ni kenshi kandi twumva Yezu agirira impuhwe abantu mu Ivanjili, akavuga ko imbaga yamukurikiraga imeze nk’intama zitagira umushumba (Mt 9, 36). Ngabo rero abashumba babi, b’abajura, ibisambo n’abacanshuro, bata intama zigasigara zonyine. Mu gihe cya Yezu, abo bashumba bari Abafarizayi, Abigishamategeko, abaherezabitambo n’Abakuru b’umuryango. Ni bo Yezu yabwiraga aya magambo.

2.Abashumba b’iki gihe turimo

Ese twavuga ko abashumba bo mu gihe cyacu na bo barimo ibyo bice bibiri? Yego abashumba bo mu gihe cyane none na bo barimo ibice bibiri. Hari abashumba beza bitangira ubushyo. Hari n’abaza koko ari abanyamahanga batazwi n’intama, bakaza ari ibyaduka, bakiyita Abashumba, Abadiyakoni, “Bishopu” cyangwa “Apotere”; bagashinga amadini y’urudaca, maze intama zikava mu rugo zikabohoka inyuma. Iyo witegereje neza, usanga basa na bariya Yezu na Ezekiyeli bavugaga haruguru: kwiragira ubwabo aho gukenura ubushyo, kwinywera amata y’intama ndetse iz’imishishe bakazibaga. Kandi koko igishishikaza abo bacanshuro, ni uguturisha menshi no gusahura intama bihaye kuragira, ibyo bazambuye bakabyiyambikamo imyenda y’imihemba, bakabiryamo by’agatangaza kandi bakabyubakamo inzu z’akataraboneka. Iwacu muri Kiliziya, icyo gishuko naho gishobora kuhagera. Abafite inshingano zo kuyobora bagomba guhora bashishoza.

3.Ibimenyetso by’ibihe

Hari ibimenyetso bimwe na bimwe dushobora kureberaho ko umushumba yananiwe cyangwa yadohotse. Ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko amatungo afite ikibazo ni ukumena. Umushumba ucyura amatungo, mu gitondo yakanguka agasanga yamennye yagiye kona imyaka y’abandi, agomba kumenya ko yananiwe cyangwa yadohotse: izo aragiye ntizihaga, ararumanza. Iyo uri umusaserdoti ukabona abakristu bawe baragenda bagabanuka mu Kiliziya, waperereza ugasanga bashiriye mu tundi tudini turi hafi aho, ni ikimenyetso cyagombye kugutera kwikebuka, ukareba niba utaradohotse cyangwa ukananirwa. Aho gushakira mbere na mbere ni mu nyigisho no mu masakaramentu utanga, ndetse n’uburyo ufasha abo ushinzwe gusenga. Ese bibamara inyota n’inzara bafitiye Imana? Dushobora gufatira urugero ku nyigisho Petero yatanze mu isomo rya mbere. Ni inyigisho yageze ku mutima abamwumvaga, kandi bifatira icyemezo cyo guhindura imibereho. Koko rero, intama, kumena zikajya guhunahuna mu kw’abandi zishobora kuba zirumanga.

Gusa nanone, kumena kw’amatungo ni ikimenyetso, kuko bishobora no kuba atari ukuri. Kumena kw’amatungo ntibiterwa no kudahaga gusa. Amatungo ashobora kumena kandi yahaze, bitewe n’umururumba wayo. Icyo gihe ikosa si iry’umushumba, ni amatungo adashobotse. Hari abakristu bagira ingeso yo gutaratamba mu ngirwamadini kandi ntacyo baburanye Kiliziya. Hari abagenda kubera agahararo, ariko abagenda benshi ni ukubera inyungu zabo zitandukanye. Inka yica kandi igatera imigeri, igeraho ikananiza umushumba. Ni ngombwa burya ko intama na zo zorohera umushumba akaziragira.

Ikindi kimenyetso gisa n’aho ari gito ariko mu by’ukuri gikomeye, ni Yezu wagitanze: ni ukumenya. Iyo umushumba ahise abantu bakibaza uwo ari we, ugasanga mu bushyo bwe ntazwi, cyangwa n’abamuzi bakagira ipfunwe ryo kumwita umushumba wabo, na cyo ni ikimenyetso gikomeye. Burya iyo umusaserdoti ahise, abana bakaza biruka bati : “Padiri, Padiri!”; n’abakristu bati : “Dore Padiri wacu arahise”, ni ikimenyetso kigaragaza ko bakuzi. Iyo bakuzi, bakakwita uwabo (Padiri wacu), biganisha kuri bya bindi Yezu yavugaga ku mushumba mwiza: intama ze ziramuzi na we akazimenya. Iyo nshinga kumenya muri Bibiliya, ivuga ikintu kirenze kuba uzi amazina n’umwirondoro w’umuntu; isobanura kwiyumvamo intama na zo zikakwiyumvamo, kunga ubumwe na zo, gusabana na zo.

Ikimenyetso cya nyuma twavuga, ni ukubura uburyohe. Burya ikiranga umushumba nyawe, ni ukuryoherwa no kuragira. Nabyirukanye n’umusore wigaga mu mashuri yisumbuye. Yigaga ahantu hendaga kuba kure. Akiri muto yari yararagiye inka igihe kirekire. Kenshi rero iyo yabaga ari ku ishuri, yakumburaga kuragira inka, agasaba uruhushya, rimwe na rimwe barumwima agatoroka akaza kuragira! Hari ubwo yazaga ku wa kane, agasubirayo ku cyumweru nimugoroba, akagenda yishimye cyane. Kumubona inyuma y’inka byari bishimishije. Umushumba nyawe, iyo abonye inka zirisha zishishikaye, araryoherwa; yazicyura zicyuye amabondo, akizihirwa agataha aziririmbira, ndetse yagera mu rugo rimwe na rimwe kurya bikamunanira kubera guhaga umunezero.

4.Uburyo bwo kuragira intama

Umushumba amenya kuragira iyo azi no kurisha. Mutagatifu Agusitini ari umwepiskopi, yajyaga yigisha abo yari ashinzwe kuragira, ababwira ko aho arisha na bo ari ho abaragira. Kwigisha bisaba kubanza kwiga no guhora wiga; gutagatifuza, bisaba kubanza kwitagatifuza; kuyobora bisaba kubanza kuyoboka (Umushumba mukuru). Iyo umushumba azi kubanza kurisha, no kuragira biramworohera.

5.Intama n’inshingano zazo

Ivanjili ya none ntivuga gusa inshingano z’umushumba, ahubwo igaragaza n’inshingano z’intama.

1).Kumva

Inshingano ya mbere ni ukumva ijwi ry’umushumba. Muri Bibilya kumva bivuga ibintu bitatu. Icya mbere ni ukutumvirana. Ni ukuvuga kumva neza icyo ubwirwa. Hari umwana twakinanaga ndi muto wakundaga kurangara cyane, iyo se yamutumaga isuka, yamuzaniraga inkono y’itabi ! Icya kabiri ni ukuzirikana. Ntibihagije kumvisha amatwi ijambo tubwirwa, ni ngombwa no kurizirikana. Kuzirikana ni nko gukanjakanja ibyo urya. Icyo gihe birakuyoboka. Iyo utazirikana ibyo ubwirwa, bisohoka uko byinjiye, mbese nk’umwana bagaburiye impungure, akajya azihirikira aho atazikojejeho iryinyo! Zinjirira hejuru zigasohokera hepfo zisa uko zasaga zinjira. Icya gatatu, kumva nyabyo, ni ugushyira mu bikorwa. Yezu ni we utubwira ko umuntu wumva ijambo ntarishyire mu bikorwa, ameze nk’umusazi wubaka inzu ku musenyi ibiza byaza igahirima igahiduka ubushingwe.

2).Gukurikira

Inshingano ya kabiri y’intama ni ugukurikira umushumba. Gukurikira bisobanura gukurikiza. Aha twakwibuka amagambo y’indirimbo dukunda kuririmba mu gihe cyo guhazwa: tugenze uko ugenza, rugero rwacu (…), tukumenye, dukundane, wowe Nzira ijyana mu ijuru kubana n’Imana. Ni na byo isomo rya kabiri ryatwibukije: ko Yezu yadusigiye urugero tugomba gukurikiza.

3).Kudakurira uw’ahandi

Inshingano ya gatatu ni ukudakurikira uw’ahandi. Aha ni ukwirinda kuba nka za ntama zimena kandi ntacyo zabuze. Ni ukwirinda kwiruka inyuma y’inyigisho z’ubuyobe zagwiriye muri iki gihe turimo. Ni ukuba urugingo nyabuzima rwa Kiliziya Umubyeyi wacu.

Ndagira ngo nsoreze ku bintu bitatu byiza, ariko birutana mu bwiza. Hari ikintu cyiza: kuba umushumba mwiza. Hari ikindi cyiza cyane: kuba intama. Hari ikindi cyiza bihebuje: ubumwe hagati y’intama n’umushumba (ni ukuvuga ko umushumba azi intama na zo zikamumenya). Ngizo inzozi za Yezu. Twese, abashumba n’intama, tumufashe kuzikabya.

Padiri Théodose MWITEGERE, Diyosezi ya Nyundo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho