Usaba wese arahabwa

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya I cy’Igisibo

Amasomo: Esiteri4,17k-m, r-t; Mt 7,7-12

“MUSABE MUZAHABWA…KUKO USABA WESE AHABWA”

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, igisibo tumaze icyumweru dutangiye, ni igihe cyiza cyo kudufasha, gufatanya na Yezu urugendo rutegura Pasika ye, umunsi w’umutsindo we. Icyaha n’urupfu byaratsiratsijwe, Yezu acagagura ingoyi zarwo, maze yizura mu bapfuye. Igisibo gifasha ugikoze neza kuvumbura agaciro k’isengesho no kwiringira Imana, umuremyi wa byose. Yezu yabitubwiye neza ati: “Nimusabe muzahabwa”.

Kugira ngo usabe maze uhabwe, ni ngombwa kumenya gusaba. Gusaba ni uburyo busobanutse kandi bwumvikana neza, bwo gushyikiriza Imana, ubukene, ingorane, ibibazo n’ibindi byose tunyotewe, kuko twemera kandi tukizera ubuvunyi bwayo.

Ikibazo ni uko usanga uburyo bwacu bwo gusaba bukiri hasi cyane. Ugasanga duteruye isengesho ariko tukagarukira ku bibazo byacu bwite n’iby’abacu gusa. Ukumva abo mudahuje imyumvire n’imibonere y’ibintu, dukoze nk’aho bo batabaho. Burya umuntu ufite umutima mugari, iyo ateruye gusenga, ntiyireba wenyine ahubwo ahereza Imana, ibyo abona n’ibyo yumva byose, maze akabihereza Nyirumuringa, Imana Data, umubyeyi wacu.

Dufite urugero mu isomo rya mbere, aho Esiteri, aca bagufi akiyambura icyubahiro n’ikuzo nk’umwamikazi. Yafashe icyemezo yiraba ivu n’umwanda maze ababaza umubiri we, ibimenyetso byo kwiyoroshya imbere y’Imana, maze asenga agira ati: “Mana yanjye, Mwami wacu, nta wundi nkawe! Ntabara, dore ndi jyenyine kandi nta wundi wangoboka atari wowe; kuko ndiho ndishyira icyago (…) Nyagasani wahisemo Isiraheli mu mahanga yose, n’ababyeyi bacu (…) kandi wabarangirije ibyo wababwiye byose”. Esiteri yakomeje yereka Imana, agahinda kamuri ku mutima, dore ko yatekerezaga umuryango we wari mu mage, akirengagiza icyubahiro cye akibuka abe bagowe. Yisabiye ko Uhoraho amuba hafi, we akamubera igikoresho ngo akore igihuje n’ugushaka kwe. Kandi byarangiye isengesho rya Esiteri ryumviswe. None, wowe iyo usenga wibuka ibyago n’agahinda k’abandi cyangwa umuryango wawe?

Bavandimwe, ntitukibagirwe ko Yezu ari indahemuka ku isezerano yatugiriye. Kutubwira ko usabye wese ahabwa, ni icyemezo cy’uko atazigera atererana umuntu wese umwiyambaje abigiranye ubwiyoroshye.

Hari bamwe muri twe usanga tuvuga ngo, narasabye ariko Imana (Yezu) ntabwo jye ijya insubiza. Aha tujye dusubiza amaso inyuma maze turebe uko tugenzereza abana bacu. Ese umubyeyi aha abana be ibyo bamusabye byose cyangwa baririye byose? Ashwi rwose. Nta mubyeyi nyamubyeyi ugenza atyo, kuko mbere yo guha umwana cyangwa abana be, mbere yo kugira icyo abagenera, abanza kureba niba ari ngombwa kandi bikwiye gukorwa. Imana rero, impuhwe zayo zisumbye iz’abantu, yo nta kiyisoba, ahubwo imenya neza icyo buri wese anyotewe, ni uko igahereza abayo ikurikije icyo buri mwana wayo akeneye kandi kimubereye. Twe kubera ubwikunde, tuba dushaka ko ibyifuzo byacu byose byaba byiza cyangwa bibi bigomba guhita bihabwa igisubizo ako kanya.

Yezu yaduhaye urugero rwumvikana ati: “Ni nde muntu muri  mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye? Yamusaba ifi, akamuhereza inzoka?”. Uwo mubyeyi ntabaho. Niba rero, abantu tuzi guhereza abana bacu, ibyiza badusabye cyangwa se ibyo dusanze byabagirira akamaro, bizagenda gute, niba abantu twese turi abana bayo ikunda byimazeyo, ndetse ikaba itanifuza urupfu rw’umunyabyaha, ahubwo ko yicuza akisubiraho (Ez 18,23). Yo itanga byinshi ndetse n’ibyo tutasabye kuko, ari Umubyeyi uzi icyo buri mwana we akwiye mu kuri.

Bamwe ntituzi kureba ibyiza Imana iduhunda buri munsi, kubera ko duhora mu rusaku no kwiruka tugahorana impumu. Muvandimwe nkunda, ujye ushaka akanya utuze, uzirikane. Kandi ujye wibaza nubyuka uti: “Igihe nari nsinziriye nari he? Ese ubundi nkanguwe n’ iki?  Maze usoze uyishimira ko byose ari ubuntu bw’Imana!” Ujye wibuka ko hari ababona izuba rirenga, ntibabone rirasa, abandi bakaribona rirasa ariko ntibabone rirenga, maze wibaze impamvu wowe utagiye muri abo? Ese ni uko uri igitangaza cyangwa icyatwa nta cyakubasha? Byose ni ubuntu bugeretse ku bundi, Imana igirira abayo, ariko ko igihe yigeneye nikigera, nawe uzagenda nk’abakubanjirije. Ubundi usenge usaba ko inama yatugiriye tuyishyira mu ngiro. Iyo nama rero nta yindi ni uko: “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo amategeko n’Abahanuzi.”

PADIRI ANSELIMI MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho