Usabwa iki ngo ubashe kuzatura ubuziraherezo ku musozi mutagatifu w’Imana?

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 25 Gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 22 Nzeli 2014

Amasomo: Imigani 3, 27-34: “Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa”

Zaburi14, 1ª.2, 3bc-4ab, 4d-5: Uw’intungane niwe uzatura iwawe Nyagasani!

Ivanjili: Lk 8, 16-18: Abari imbere muri Kiliziya nibamurike, abantu babone uko binjira.

Bavandimwe, amasomo matagatifu ya none, aratureba twe by’umwihariko ababatijwe, abarimo imbere muri Kiliziya. Aradushishikariza guhamya uwo twemeye no gutanga urugero rwiza. Kenshi na kenshi, imyitwarire mibi y’abakristu, cyane cyane abakristu bahagarariye abandi, abo twita abashumba ba Kilizya, igusha benshi. N’ubwo ari Nyagasani wenyine utunganye, Kiliziya idusaba guharanira ubutungane, kugira ngo dukize roho zacu n’iza bagenzi bacu.

Buri wese ajye yibaza ibi bibazo bikurikira: Ese koko mu bo mbereyeho, mu bo nshinzwe nka Papa, nka Musenyeri, nka Padri, nka Muganga, nka Mwarimu, nka Gitifu, nka Papa kanaka, nka Mama kanaka, nk’umujeni kanaka (uzuzamo uwo uri we…), hari abifuza kubaho nkanjye? Aho si ndi ikibazo n’urukozasoni mubo mbereyeho? Ubu hadutse ijambo ngo kugira indoto, ni ukuvuga gutekereza icyo wazaba cyo ejo hazaza. Ibaze: Ese koko abakiri bato cyangwa abapagani n’abandi batitabira iby’ubukristu, mberera imbuto nziza z’urukundo ku buryo bararikira kubaho nkanjye wenda bakabibuzwa no gufata icyemezo kidakuka? Aho ntihari abo imibereho yanjye yangisha Kiliziya n’ubukristu kuko babona ko kwitwa umukristu bitambuza ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana,kuroga, kwangana, ishyari, uburakari,kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika,ubusinzi,ubusambo, imanza z’amahugu, gushinja ibinyoma, guceceka ukuri nzi neza…n’ibindi nk’ibyo (Ga5, 20)!

Uhoraho aratuburira kandi aduhamagarira guhinduka by’umwihariko twe abarimo imbere (muri Kiliziya). Guhinduka ntibisaba gusa imbaraga za muntu! Uhoraho ni we Rumuri. Tuzamurikira abandi nitwemera kwakira buri gihe urumuri rwa Kristu. Iyo twihaye kumurikira abantu nurumuri cyangwa imigabo n’imigambi twibyajemo, turabayobya! Aha niho hava kwikuza, kwigamba no kwiyitirira ibikorwa b’Imana. Twige koroshya maze urumuri rwa Kristu abe arirwo tumurikishiriza abandi. Imibereho y’abakristu nitange ikaze ku bari hanze ya Kiliziya, baze iwacu kwa Data bisanga. Ibi bizatuma umuryango w’Imana ugwira kandi na nyirubwite azagororerwe gutura iteka ku Musozi Mutagatifu w’Imana (Ijuru). Isomo rya mbere riti: Ntugatindiganye kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye. Mukristu, zirikana ko nta neza ibaho isumbye guha abandi Yezu Kristu! Tanga Yezu Kristu mu mibereho yawe yose, uraba utanze impano nyayo: UBUGINGO BUDASHIRA.

Yezu akuzwe kandi ingoma ye yogere hose.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho