Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 31 gisanzwe, Imbangikane, 03/11/2022
AMASOMO: Fil 3,3-8a; Zab 122(121); Lk 15, 1-10
Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Turacyari mu minsi munani yo Gusabira ku buryo bw’umwihariko abavandimwe bacu, abo tuzi n’abo tutazi bapfuye. Ni iminsi ihera taliki ya 01-08 Ugushyingo, aho kiliziya iteganya n’Indulgensiya ishyitse ku bazajya ku marimbi ahashyinguye abavandimwe bacu bakabasabira .Twibuke ko ari kimwe mu bikorwa by’impuhwe kiliziya idutoza mu minsi nk’iyi. Izo mpuhwe zishingiye ku zo Imana idahwema kugirira abanyabyaha nk’uko amasomo tuzirikana kuri uyu wa kane abigarukaho.
Ntabwo ari ikintu cyoroshye ko muntu w’umunyabyaha ashyikirana n’Imana ariko byarakunze kuko nta kinanira Imana. Izo Mbabazi z’Imana turazibona mu masomo yose, aho mu isomo rya mbere tuzirikana ukuntu Imana ihora ishaka gukiza abantu uko baba bameze kose. Ndetse twumvise na Pawulo uvuga ko Imana yamugiriye impuhwe ikamuha indoro nshya y’ibyubahiro by’isi, akabona uburyo ari amanjwe ugereranyije n’ikiza gisumba byose ari cyo kumenya Yezu Kristu. Ivanjili ikatubwira izo mpuhwe Imana itugirira twe abanyabyaha ikoresheje imigani ibiri, itwumvisha ndetse ibyishimo by’ijuru kubera umunyabyaha wemeye kwisubiraho.
Bavandimwe, igihe twumvise iyi migani ya Yezu cyane uw’intama yazimiye, tujye twirinda kugira igishuko cy’uko twaba turi muri ziriya ntama 99 zidakeneye kwisubiraho, ahubwo twiyumve muri ya ntama yazimiye/ wa munyabyaha ukeneye kwisubiraho ngo atange ibyishimo mu ijuru. Ibi byatuma tutamera nka bariya Bafarizaya n’abigishamategeko bijujutiraga ko Yezu yakira abanyabyaha akanasangira na bo. Kuko burya muntu wese aho ava akagera, nuko yaba ameze kose, igihe akiri muri iyi si aba akeneye imbabazi n’impuhwe by’Imana.
Bavandimwe, uyu munsi turasabwa rero kwakira impuhwe n’imbabazi by’Imana kandi natwe tukiyemeza gukora nka Yo tuzigirira abandi. Imana yo yiteguye kuduhanaguraho ibicumuro byacu byose, irashaka ko twongera gutangira bundi bushya muri wa mubano wacu na yo. Umwanditsi w’Ivanjili Luka yabitweretse yongera kutwibutsa iriya migani ibiri: uwa mbere ni uw’umuntu ufite intama ijana maze imwe yazimira agasiga mirongo urwenda n’icyenda akajya gushaka ya yindi yazimiye kugeza igihe ayiboneye. Umugani wa kabiri ni wa wundi w’umugore ufite ibiceri icumi nyamara kimwe cyatakara akagishakisha kugera igihe akiboneye ndetse agatumira n’abavandimwe be bakishimana.
Iriya migani yombi ihabanye cyane n’imyumvire yacu. Mu mugani wa mbere, umuntu yakwibaza ati wirukanse ku ntama imwe wagaruka ugasanga za zindi mirongo urwenda n’icyenda nazo zakwiriye imishwaro waba wungutse iki? Na ho muri uriya mugani w’umugore ubona igiceri kimwe yari yabuze maze agatumira inshuti ze ngo bishimane, umuntu yakwibaza niba ibyo aza kwakiriza izo nshuti ze niba biza kuva muri icyo giceri gusa. Ariko icyo iyi migani ishaka kutwereka ni uko Imana ikomeye kuri buri muntu wese aho ava akagera. Nta muntu numwe Imana ishaka kuvanaho amaboko, idushakashaka nk’ibinege.
Bavandimwe, turasabwa kwitonda kuko nk’uko iyi migani ibitwereka umuntu ashobora kuba kure y’Imana kandi nyamara yibwira ko ari hafi yayo. Kiriya giceri cyari cyabuze kandi na none cyaburiye mu nzu ni byo gishushanya ni cyo gisobanura. Burya ushobora kuba kure y’Imana kandi utajya usiba Misa, yewe n’igihe cyose uba wicaye mu myanya y’imbere. Kuba narabatijwe si cyo kimenyetso simusiga cy’uko ndi umukiristu. Naho iriya ntama yataye izindi ikarorongotana, ishushanya abata Kiliziya ya Kristu bagatwarwa n’iby’isi. Abo bose Imana irabashaka ngo bayigarukire maze habe igikumba kimwe n’umushumba umwe.
Bakiristu bavandimwe, burya ngo ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa. Ni ngombwa gufata umugambi wo kwisubiraho no guhinduka, tukakira Inkuru nziza y’umukiro Yezu Kristu ahora atuzanira. Icyubahiro n’izindi nyungu z’isi ntizigateshe agaciro urukundo n’icyubahiro tugomba Imana na mugenzi wacu. Ikindi kandi Kunangira umutima ni indwara mbi kandi yibasiye benshi muri iki gihe, ntibabashe kumva ijwi ry’Imana rihora ribahamagarira kwisubira ngo bayigarukire; Dusabe ineme yo gutsinda icyo gishuko.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare/Rwanda.