Usenga iteka utarambirwa?

Inyigisho y’icyumweru cya 29 C, ku wa 16 Ukwakira 2016

Amasomo: Iyim 17,8-13; Zab 121(120); 2Tim3, 14-17; 4,1-2; Lk18, 1-8.

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka ryose.Kuri icyi Cyumweru cya 29 gisanzwe cy´umwaka C, Nyagasani aradukangurira gusenga iteka ryose tutarambirwa. Zaburi na yo iratubwira ko ubuvunyi bwacu buturuka ku Mana, Uhoraho, Rurema. Duhereye kuri aya magambo rero, dushobora kumva neza ubutumwa bwa Mutagatifu Paulo Intumwa aha inshuti ye Timote, natwe akaba ayitugezaho uyu munsi. Aramusaba kuguma kwibanda kubyo yigishijwe, ukuri, kandi adashidikanya. Intumwa Paulo iratwibutsa ko kumenya Ibyanditse Bitagatifu aribyo soko y´ubuhanga. Ubwo buhanga ni bwo buganisha muntu ku mukiro abikesheje kwemera Yezu Kristu. Ukwemera ni ingezi. Ukwemera kukaba gufite imizi mu isengesho.

Gusenga ni byo biduhuza n´Imana Data n´abavandimwe muri Yezu Kristu, bityo Roho Mutagatifu akatwikomereza. Umuntu usenga si kimwe n´udasenga. Gusenga ni byo bigaragaza aho duherereye mu kwemera kandi tukabitangira ubuhamya nyabwo muri Yezu Kristu witangiye isi yose. Bityo rero dukeneye isengesho no guhora dusenga kugirango dukomere mu kwemera n´imibanire yacu ya buri munsi aho turi hose.

Ijambo ry´Imana mu isengesho niyo ntwaro ikomeye idufasha gutsinda sekibi n´imigenzereze ye yose mibi. N´ubwo akenshi tugotwa na sekibi, ariko tuzi neza ko atagomba kuduherana kuko nta murage adufiteho. Tugomba gutsinda ikibi dukora icyiza, twamamaza Ijambo ry´Imana no kuryigisha abahisi n´abagenzi ubutarambirwa. Tugomba kwimakaza icyiza imbere, kwigisha no kuvuguruza ubuyobe, gukosora uwayobye no gutoza umuntu iby´ubutungane.

Imbuto z´isengesho ni zo zidutungira Roho. Isengesho nyaryo ntabwo ari ukwisabira gusa, ahubwo ni no gusabira abandi, isi yose. Aha ndibutsa ko mu isengesho tudasaba gusa, ahubwo tunashimira Uhoraho ibyiza byose aduha igihe cyose. Bityo isengesho rigatuma tuba abakristu buzuye ubumuntu. Iyo udasenga burya hari icyo uba ubuze mu buzima. Mu isengesho duhura n´Imana tukavugana, tukayereka uko turi kose nta buryarya. Burya iyo umuntu ari gusenga aba asa n´uvugana n´Imana amaso ku yandi.

Bakristu bavandimwe, isengesho n´ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Yezu Kristu ubwe ni we wadutoje kujya dusenga mu kuri nta buryarya. Bityo usenga akaba avugana n´Imana nk´aho waba uri kuvugana n´inshuti yawe cyangwa nka papa/mama wawe uyibwira uwo uri we wese. Tugume dusabe Nyagasani kugirango ahari urwango ahashyire urukundo; ahari ubugome n´akababaro ahashyire imbabazi, bityo bigaragare ko Yezu Kristu ari We Rumuri rwacu maze tube abahamya nyabo mu kwizera Imana Data muri Yezu Kristu watwitangiye akazukira mu ikuzo.

Nyagasani agume adusindagize maze tujye duhora tumugana. Bikiramariya, Mubyeyi wasuye Kibeho ugume udusabire ku Mwana wawe kugira ngo dukomere ku isengesho yatwigishije. Amén.

Padiri Emmanuel MISAGO, Alcalá de Henares (Espagne).

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho