Usenga ntarambirwa

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 27 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 10 Ukwakira 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKOLIMANA.

Amasomo: Malakiya 3,13-20 Zaburi ya 1 Luka 11,5-13

Abigishwa bitegereje Yezu asenga babona hari uko asenga bisumbye ibyo bamenyereye. Twibuke ko umuyahudi nyawe yasengaga inshuro nyinshi ku munsi. Gusenga kuribo ntibyari bishyashya ariko umwe muribo ati “twigishe gusenga“. Amaze kubaha urugero rw’isengesho Yezu yakomeje abereka ko isengesho ari uguhozaho, ko atari agahararo.

Gukunda isengesho ntiturimenyere kuko guhozaho hari ubwo bibyara kumenyera. Kumenyera bikabyara gukeneka. Isengesho /amasengesho tukaba twayamenyera twayakeneka, ndetse tukayadidibuza. Bikaba ibisanzwe. Bityo rigata agaciro ko kuba isengesho kuko usenga aba aganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi.

Yezu akongera akatwibutsa ko usenga atarambirwa. Kurambirwa byaterwa n’uko twaba dushaka ko Imana yubahiriza imigambi yacu ibyo twifuza n’uko tubyifuza bikaba ariko bigenda. Iyi myitwarire ikaba ihabanye n’iy’umwana wumvira kandi akizera umubyeyi we.

Umubyeyi wacu aduha ibyiza bisumbye ibyo tumusaba kuko asumba ababyeyi beza dushobora gutekereza.

Padiri Charles HAKOLIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho