Ushaka kumbera umugaragu nankurikire … (Yh12,26)

Inyigisho yo ku cyumweru cya gatanu cy’Igisibo, umwaka B ; 22 werurwe 2015

Amasomo : Yer 31,31-34 ; Zab 51(50), 3-4,12-13,14-15 ; Heb 5,7-9 ; Yh 12,20-33

Bakristu bavandimwe, mu gihe gito kiri imbere tuzazirikana byimbitse ibanga ry’umusaraba wa Kristu mu cyumweru gitagatifu. Nk’integuza z’ibyo Yezu azahura nabyo byose, tumaze iminsi twumva mu Ivanjili uburyo Abayahudi bamwe barimo gushakisha uko bamwica.

Ariko Yezu Kristu azi iby’iryo babara rye ko ari ukugira ngo yuzuze umugambi w’Imana wo gukiza abantu. Ibyo nibyo yagarutseho none agira ati: “igihe kirageze kugira ngo umwana w’umuntu akuzwe”.

Uko gukuzwa kwa Yezu ntashaka kukwiharira wenyine, ahubwo mu Ivanjili yatubwiye ati: “ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi , abe ari naho umugaragu wanjye azaba”.

Ikindi yatubwiye, kugira ngo tubashe kumukurikira mu ikuzo rye, ni uko tugomba guheka umusaraba we. Muby’ukuri, gukurikira Yezu ntawapfa kuvuga ko byoroshye; kuko bidusaba kugira ibyo twigomwa, bidusaba kugira inzira twiyemeza kunyuramo kandi igoranuye. Ariko tuba dufite ibyiringiro ko umunsi twarangije urwo rugendo, tuzabaho mu byishimo bitambutse kure ibyo twaharanira byo kuri iy’isi.

Muri urwo rugendo twiyemeje gukurikira Yezu, ntihazaburamo iriya saha yo mu murima w’imizeti: (igihe Yezu yagiraga ati’ umutima wanjye urahagaze) isaha yo kugira ubwoba, kwiheba, kunanirwa. Ndetse mu gukurikira Yezu hari igihe kigera ngatotezwa, nkabona nta nyungu zigaragara ako kanya mbonera mu gukorera Imana. Isaha yo guhura n’indwara zikanzahaza kandi mpora nsenga! Isaha yo guhura n’ubukene bukabije mu bijyanye n’umutungo. Isaha yo guhabwa akato n’abari bakwiye kundengera, n’ibindi byinshi bibi nshobora guhura n’abyo!

Icyo Yezu yifuza ni uko nagumana uwo musaraba, nkawuhekana ukwizera, sincike intege kuko igihe kizagera ngororerwe kubana n’Imana mu byishimo. Mu gihe cy’ibibazo, nk’umukristu aba ari wo mwanya wanjye wo guhuguta kugira ngo nzatange imbuto nyinshi. Yezu ati: “ndababwira ukuri koko, imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho ihuguse yera imbuto nyinshi”.

Umunyarwanda ati : « usoroma ibimusumba, yihanganira ibimutokoza », ijuru duharanira ridusaba kwitanga tugasumba uko dusanzwe.

Dusabirane gukurikira Yezu mu bitugora byose. Maze umunsi umuto n’umukuru , twese twamenye Imana kandi buri wese akakira umusaraba we; Imana izatubabarire ububi bwacu kandi ntizibuke ibyaha byacu ukundi ; iducengezemo amategeko yayo maze tuyibere umuryango nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere.

Bavandimwe rero, dukomeze duharanire kubona Yezu mu buzima bwacu nka bariya bagereki, kandi ntiducibwe intege n’iriya saha y’ibibazo bishobora kudutera mu rugendo rugana ijuru, tubitsinde turebeye kuri Kristu watubanjirije.

Nyagasani Yezu abane namwe

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho