Ku ya 03 Kamena: Abahowe Imana b’i Bugande, 2013
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Amasomo: 1º. 2 Mak 7, 1-14; 2º Yh 12, 24-26
Ushaka kumbera umugaragu nankurikire
Ejo twagize ibyishimo byo guhimbaza ko YEZU KRISTU ari muzima muri UKARISITIYA. Twamushimiye ko ahora adutumira ku meza ye. Iyo twemeye aradufungurira akadukiza indwara z’amoko yose. Kimwe mu bigaragaza ko ari We twemeye koko, ni ubutwari bwo kwigobotora ibyo ku isi tugasonzera iby’ijuru. Ni ukutihambira ku buzima bwo ku isi tugaharanira ijuru. ABAHOWE IMANA baratubimburiye.
Iyo dusomye ubuhamya bwabo, dusa n’abasusumira twumva imibabaro bahuye na yo. Inkuru z’abahowe Imana kuva kera zikubiyemo ibintu biteye ubwoba. Iriya nabi bagiriwe yatewe n’iki? Twumvise ibyabaye kuri bamwe mu Bamakabe, abavandimwe barindwi na nyina ubabyara. Dushobora kwibaza niba umwami Antiyokusi yari afite umutima! Yari afite umutima wa kinyamaswa. Umuntu wese ugira nabi kuriya, umugome ubabaza abandi kandi na we afite umubiri, umuntu wishimira kwica urubozo abandi, uwo aba yifitemo ubunyamaswa bukabije. Igihembo cye ni umuriro w’iteka aho azahekenya amenyo ubuziraherezo amaze kwidagadura by’akanya gato muri iyi si! Cyakora nta we uvuma iritararenga, ni ngombwa gusabira abari ku isi bafite umutima wa kinyamaswa; kubasabira guhinduka no kumenya UKURI ibintu bitaraba nabi.
Imana Data Ushoborabyose yahaye abamakabe barindwi n’umubyeyi wabo umwuka wo gutangaza ukuri muri ibyo bihe. Nta muntu ku bwe wavuga amagambo bavuze imbere y’ububabare nka buriya:
–Twiteguye gupfa aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu.
-Wa mugome we! Uratwambura ubuzima turimo ariko Umwami w’isiazatuzura, tubeho iteka.
–Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru, nayisuzuguye ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye. Ni We nizeye ko azayinsubiza.
–Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizereuhabwa n’Imana cy’uko izakuzura.
Batinyutse kuvugana ubutwari ayo magambo babona neza ububabare ndengakamere bwabakorerwaga: kubavanaho uruhu bumva, kubaca ingingo z’umubiri buhoro buhoro, kubaca ururimi, kubakaranga ku bikarayi byaka umuriro n’ibindi…
N’ABAHOWE IMANA B’I BUGANDE, ni nk’uko byabagendekeye. Barababajwe bikomeye. Igitangaje ni uko baganaga ubwo bubabare basa n’abishimye. Mu myaka ya vuba, Abanyarwanda batangiye gukora ingendo ntagatifu bagana i Namugongo. Biba byiza kunyura mu mayira amwe n’amwe bamwe muri abo bavandimwe banyujijwemo: kubwirwa uko bagiye bahondagurwa inzira yose, bamwe bagacibwa ibiganza n’ibirenge abandi bakanogorwamo amaso…ibyo byose kubyumva bidutera imbaraga mu kwemera. Kubona ukuntu bategurirwa buri mwaka Liturujiya ya Misa iryoshye ibimburirwa n’umutambagiro w’ibisigazwa byabo, ni ibintu bitugera ku ntimatima y’umutima tugasaba Nyagasani kudukomeza mu nzira ze zose.
Amasomo tuvanamo ni menshi: 1). Gukurikira YEZU birashobokakandibivuga kwemera kunyura mu nzira y’umusaraba yanyuzemo. Kuba umukristu si ukudamarara cyangwa kwigira injiji imbere y’amanyanga, amariganya n’ubugome bwo mu isi. Kwemera ubuzima nk’ubwa YEZU n’abamaritiri be kabone n’aho byadusaba gutotezwa, ni yo ikwiye kuba intego yacu muri Kiliziya. 2). Kugira inyotay’ijuru: ubuhamya bw’abahowe Imana butwongerera ukwemera n’imbaraga za roho mu kwifuza kuzajya mu ijuru. Ibyishimo abo bavandimwe bari bafite, ni ikimenyetso simusiga cy’uko ubuzima beretswe na YEZU KRISTU ari ukuri kandi buganjemo ibyishimo n’umunezero bidashira. Nka Mutagatifu Kizito umwe mu Bahowe YEZU bakiri abana, umunsi babashoreye bajya kubakembana ubugome, yagendaga yishimye ameze nk’ugiye mu munsi mukuru. Ni byo koko, wari umunsi mukuru wo kwinjira mu ijuru. Birazwi ko umuntu uhowe ukwemera kwe muri YEZU KRISTU nta makoni yandi, ahita yinjira mu ijuru. Twasabira cyane ba bandi biha kurangwa n’ubugome bibwira ko ngo barimo kurwanira ukwemera: ba bandi bizirikaho ibisasu bagapfa bahitanye n’abandi…ngo bibwira ko ari ijuru baharanira…nyamara iyo bagezeyo bahita babona ko Imana itetse ijabiro ari Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU kuko nta Mana yindi ibaho. 3). Irindi somo, ni ugusabira abatorewe kuyobora umuryango w’Imana kugira ngo bahorane ubutwari bwo kubaho mu Kuri aho kunywana n’akarengane n’amafuti kubera gutinya imibabaro.
Bavandimwe bacu mwahowe Imana i Bugande, musabire u Rwanda n’abanyarwanda, Akarere k’Ibiyaga Bigari, Afrika n’isi yose yugarijwe n’intambara z’urudaca ziterwa n’ubujiji bw’umwijima urwanya Ukuri kw’Imana Data Ushoborabyose.
YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ADUFASHE MURI BYOSE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.