Ushaka kurokorwa rero, ngiri izina ryo gutabaza: Yezu!

Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya mbere gisanzwe,B

Ku ya 13 mutarama 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Heb 2,5-12; 2) Mk 1,21-28

  1. Ububasha bwa Sekibi buhinduka ubusa imbere y’ububasha bwa Yezu

Mu ivanjili tuzirikana uyu munsi, umwanditsi w’ivanjili Mariko aragaraza ububasha bwa Yezu. Ni ububasha Yezu agaragariza mu isengero ku munsi w’isabato. Mu iryo sengero yahakoze igikorwa cy’ingenzi cyo kwigisha Ijambo ry’Imana, gucecekesha roho mbi no kuyirukana. Yezu yafashe umwanya yigisha Ijambo ry’Imana, abantu barafashwa, rirabacengera ndetse rirabanyura. Mu gihe abantu bishimiraga kwakira Ijambo ry’Imana, Sekibi yari yabuze umutekano, yari yabuze aho irigitira, yari yabuze amajyo, niko guterura iti “uradushakaho iki Yezu w’i Nazareti?” sekibi irimo kubaza ubusa kuko izi igisubizo. Nibyo koko Yezu yaje kurimbura sekibi, Yezu yaje kubohora abantu bose sekibi yari yaragize ingwate,Yezu yaje kwaka sekibi iminyago.

Mu ivanjili, umwanditsi aratwereka ko sekibi akangata aho Yezu ataragera. Yezu avuga ijambo rimwe gusa sekibi ikiruka: “Ceceka kandi uve muri uwo muntu”. Sekibi icyumva aya magambo ya Yezu yahise iturumbuka irahunga, hanyuma wa muntu yari yarigaruriye arabohoka, yongera kugira ubwigenge bw’abana b’Imana. Ububasha wa sekibi buhinduka ubusa imbere y’ububasha bwa Yezu.

  1. Abo sekibi yagize ingaruzwamuheto ze nimutakambire Yezu ababohore

Sekibi yigaragaza mu buryo bwinshi: Sekibi ishimishwa no kubona abantu basuzugura Imana, sekibi ishimishwa no kubona abantu bahonyora amategeko y’Imana, sekibi ishimishwa no kubona abantu bamwe bemeza ko Imana itabaho, sekibi ishimishwa no kubona abantu badakundana urukundo rukomoka ku Mana, sekibi ishimishwa no kubona abantu basaze biruka ku misozi, rimwe na rimwe bambaye ubusa. Bavandimwe Sekibi ntigomba guhabwa urwaho, ngo abantu bayikuririre bakora imigenzo imwe n’imwe ya gipagani nko guterekera, kubandwa, kuraguza, guhadika, gucuragura,….nguko uko abantu bikururira roho mbi bakora imihango ya gipagani.

Abantu ntibareke kuba abambari ba sekibi ahubwo babe abambari b’Imana. Sekibi ntizigaraza bavuga ngo ituye hariya, ahubwo itura mu bantu biyemeza kuba indiri yayo, ugasanga umuntu yarabaye nk’igisanduku gitwara shitani. Abantu bigize abarimu b’ubukozi bw’ibibi: hari abatoza abandi gusamabana, hari abatoza abandi kwicana, hari abatoza abandi kwiba, hari abacuruza uburozi, hari ababuza abandi gusenga no kuyoboka Imana,… nguko uko roho mbi zigarurira abantu.

Ese roho mbi zikomoka he? Zikomoka ku bukozi bw’ibibi, zikomoka kuri sekibi. Iyo zinjiye mu muntu cyangwa iyo zimwigaruriye zimubuza ubwigenge; roho mbi zigaragaza ukwinshi: hari izinjira mu muntu zikamujunjamisha, hari izinjira mu muntu zikamusakurisha, zikamuvugisha ibidahuje n’ugushaka kwe, hari n’izikoresha umuntu ibikorwa binyuranye n’ugushaka kwe cyangwa ibirenze imyumvire ya muntu.

Ku rundi ruhande, hari abantu bagenda mu nzira bafite ubwoba bwo guhura na roho mbi, abandi nabo baba bari munzu bagahora bafite ubwoba bwa roho mbi, bakeka ko zibasagarira,zikabagirira nabi. Abo ngabo ndabasaba kwizera izina rya Yezu.

None se uwahanzweho na roho mbi yakora iki ngo akire? Ku isi ya Rurema tugira ibitaro byinshi bikomeye, tukagira ibigonderabuzima byinshi bikomeye, tukagira abaganga b’inzobere, ariko abo bose nta muti babona wo guha uwahanzweho na roho mbi ngo abashe gukira; Yezu, umwana w’Imana wenyine niwe uzihangara. Yezu ni we rukingo rwa roho mbi ni ngombwa kumwizera,kumwiringira no kumwemera.

Yezu koko ni Hakizimana, nimuze tumusange adukize. Izina rya Yezu rirakiza, tubizirikane : “ bikaba rero nta wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ariryo baronkeramo uburokorwe”(Intu 4,12). Ushaka kurokorwa rero, ngiri izina ryo gutabaza:Yezu. Urashaka gukira icyaha? Nta wundi uzagukiza usibye Yezu. Urashaka gukingirwa roho mbi no kuzimenesha? Nta wundi uzagukiza usibye Yezu. Koko rero mu izina rya Yezu niho ibitangaza byose bikorerwa.

Mu izina rya Yezu, shitani nta jambo iba igifite ku muntu. Shitani ikangata aho Yezu ataravugwa. Nta roho mbi ishobora kwigabiza ubuzima bw’uwemera Yezu. Uwo bateza cyangwa uwo batongera roho mbi zikamufata,ukwemera kwe kuba kujegajega. Mu izina rya Yezu, ibizimu, ibitama, nyabingi, ibigambwa, ibitega n’andi mazina yitirirwa roho mbi, ntibishobora kwigabiza uwemera Yezu bibaho. Izina rya Yezu ni urukingo ku bantu bose bamwemera; ikibabaje ni uko usanga iryo zina abantu batarizi neza cyangwa tukarisuzugura nkana. Nimureke turyambaze. Yezu ati “icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana” (Yh 14, 13).

Nimugire umugisha w’Imana.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho