Ushaka ubwenge n’ubujijuke?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 28, C, 15 Ukwakira 2016

Amasomo: Ef 1, 15-23; Zab: 88, 2-9.16-19; Lk 12, 8-12.

Pawulo intumwa akomeje kwishimira muri Nyagasani ubukirisitu bwigaragaza mu ikoraniro ry’Abanyefezi. Iyo abibutse asabagizwa n’ibyishimo: ni byo rwose, umuntu wese wagiriwe impuhwe n’amahirwe yo gusobanukirwa n’ibya Yezu Kirisitu, arangwa n’umurava wo kumwamaza. Arangwa  n’ibintu bibiri by’ingenzi: Ukwemera agirira Nyagasani Yezu Kirisitu n’Urukundo agaragariza abatagatifujwe. Ibyo ni byo soko y’ibyishimo by’abamureze neza.

Twumve neza uko kwemera n’urwo Rukundo. Ukwemera guhugura ubwenge bw’umutima maze ubwenge busanzwe bukayobora umuntu mu nzira y’ukuri. Pawulo agaragaza ko isengesho rye aganisha ku Banyefezi ari iribasabira umutima w’ubwenge n’ubujijuke ku Mubyeyi wuje ikuzo. Kuva mu gihe  cy’intumwa za Yezu, abemera bigisha abana babo bakivuka inzira y’Amizero muri Yezu Kirisitu. Abanyabwenge na bo, uko ibisekuruza byagiye bisimburana, bashatse uburyo bumvikanisha ukwemera mu mico inyuranye y’abantu. Mutagatifu Irene n’abandi benshi, babaye ibirangirire mu guhuza ityazabwenge n’ukwemera. Dushobora guhamya ko abize neza ari abemeye guhugurwa n’ukwemera. Ukwemera ni yo nzira nziza imurikira amaso y’umutima maze umuntu agasobanukirwa n’ukwizera akesha ubutorwe bwe n’ikuzo rihebuje azigamiwe hamwe n’abatagatifujwe. Inzira y’ukwemera igeza ku gusobanukirwa n’ububasha buhanitse Imana Data Ushoborabyose yagaragaje mu Rupfu n’Izuka bya Yezu Kirisitu. Akenshi iyo umuntu yirengagije nkana inzira y’ukwemera yigishijwe, hari ubwo usanga ibindi byose yiga bitamwubaka bishimishije. Ni yo mpamvu hariho abantu biga bakaminuza nyamara ariko bakiberaho nk’abatarakandagiye mu ishuri. Ese ibyo bize byo gutekereza n’ubuhanga bundi bibamariye iki? Bene abo ni bo twagereranya n’abigira-kutamenya!

Ikindi kimenyetso kiranga uwasobanukiwe n’ibya Yezu Kirisitu, ni Urukundo. Urukundo rukomeza umuntu uzi neza ko Ushoborabyose amukunda kandi amugirira impuhwe amuhamagarira kwishimana na we iteka. Urukundo rufungura amayira ahuza abantu rugateranya ibiraro byaciwe n’inabi n’igitsire gihishe ubwirasi n’ubugome bya muntu. Urukundo rwagura umutima maze umuntu akarangwa no gusabana na bose kabone n’aho ibyo bakora byaba bitamunyura. Aha ariko ni ukwitonda: Urukundo si uguta igihe mu bishobora kukudindiza mu mubano wawe n’Imana Data Ushoborabyose. Urukundo rurangwa n’ineza n’ubushishozi. Urukundo rugenda rworoshya imimerere yacu rurushaho kuyigira myiza.

Ahari ukwemera n’urukundo habarizwa imbaraga zo kugendera ku Kuri kwa Nyagasani ku buryo aho kugira ngo umuntu aryamire ukuri yaryamira ubugi bw’intorezo. Ni yo nzira abakunzi ba Yezu bashobojwe na Roho Mutagatifu bumviye, bityo babasha kumwemera mu maso y’ab’isi, birinda kumwihakana, buzuza Ivanjili twumvise none. Ni yo mpamvu atigeze abihakana imbere y’abamalayika b’Imana. Kwihakana Yezu biragatsindwa. Duhore dusabirana imbaraga kandi dufashanye kurangiza neza amasezerano twagiranye n’Uhoraho mu maso y’igihugu cyose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Tereza wa Yezu (wa Avila), Awuleriya, Severo, Tekala, badusabire ku Mana Data Ishoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho