TURIZIKANE KU IJAMBO RY’IMANA RYO KU CYUMWERU CYA 31 GISANZWE UMWAKA A
Ml 1, 14b-2. 2b.8-10; Z 130, 1.2.3; 1 Tes 2, 7b-9.13; Mt 23, 1-12
Mu buzima bwacu bwa buri munsi nta muntu n’umwe udashimishwa no kubahwa, guhabwa agaciro, kwitabwaho, kumvwa, kubungabungwa, kugirirwa neza,….Ese ku mukristu wamenye Yezu, ni iki kimuha icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi ? Ni iki kimugira mukuru mu bandi ? Ni iki kimuha umwanya w’ibanze imbere y’Imana ? Yezu igisubizo yagitanze mu ivanjiri twumvise : kwitangira abandi, kubaha abandi, kubaha no gukunda abandi, kuba umugaragu wa bose ugamije amahirwe yabo. Imigirire nk’iyo ni inyamibwa kandi ni ingenzi mu maso y’Imana koko rero “ushaka kuba mukuru niyigire umugaragu wa bose”.
Amagambo ya Yezu agamije guha umurongo ubuyobozi bumurikiwe n’Ivanjili, agamije kumurikira no gufasha abitwara gifarizayi bose baharanira kuramukirizwa ku karubanda, guhabwa imyanya y’icyubahiro, gukomerwa amashyi, kunyunyuza imitsi y’abayoborwa, kwigwizaho imitungo igenewe rubanda kandi bene kubikora bakabikora berekana ko ari uburenganzira bwabo ! Imyifatire nk’iyo ntikwiye abayobozi bamenye Imana. Amagambo ya Yezu kandi agamije kwibutsa ko kubaha ubuyobozi ari inshingano y’abayoborwa, ariko icyo cyubahiro ntikigomba kuba nk’icy’intama zikurikira umushumba zitazi aho zijya na we atazi aho azijyana, ni ukumvira kuje ubushishozi n’amakenga nk’uko Yezu abihamya : « Nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo », iyo ni inama y’Umwigisha Mukuru utifuza ko hagira uwiyitirira iryo zina kuko ari ukwisimbukuruza.
Yezu arangiza atanga inama isumba izindi : kwicisha bugufi ni intandaro yo guhirwa, ni intandaro yo gukuzwa no kwererezwa iruhande rwa Data na ho kwikuza bikaba intandaro yo guhezwa mu bwami bwa Rurema!
Bantu b’Imana mwese, tumurikiwe na liturujiya y’Ijambo ry’Imana, dufatanye twisuzume : mu butumwa bwacu, mu rugo, mu kazi, mu mubano na bagenzi bacu, mu mirimo inyuranye dushinzwe twitwara dute ? Twifata dute ? Duharanira iki ? Igisubizo buri wese yiha kiri buze kumugaragariza niba yitwara gifarizayi cyangwa yitwara nk’umugaragu ugamije ko abandi bamererwa neza mbere ye. Nyagasani Yezu adufashe twese kwihatira guharanira kwita kuri bangenzi bacu mbere yo gahanarira ko batwitaho.
Padiri NKUNDIMA THÉOPHILE.