Ushoborabyose yadukoreye ibitangaza

Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho

Tariki ya 28 Ugushyingo 2018

Bavandimwe, uyu munsi kuri iyi tariki ya 28 Ugushyingo, muri Kiliziya yacu yo mu Rwanda turizihiza Bikira Mariya, Umwamikazi w’i Kibeho. Turazirikana igihe Bikira Mariya yaje hano iwacu i Rwanda kudusura. Turibuka ko kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza tariki ya 28 Ugushyingo 1989 yabonekeye abakobwa batatu bari abanyeshuri i Kibeho, maze akatwihishura ko ari “Nyina wa Jambo”. Uyu munsi nutubere umwanya wo gushimira Nyagasani no gusingiza uwo Umubyeyi udukunda byahebuje.

  1. Ushoborabyose yadukoreye ibitangaza; Izina rye ni ritagatifu

Bikira Mariya duhimbaza uyu munsi yatwigishije gushimira Imana no kuyisingiza mu ndirimbo nziza ya Magnificat (Lk 1, 45-56). Ivanjili ya Luka itwereka ukuntu nyuma yo gutorwa n’Imana no kwakira ubutumwa bwo kutubyarira Umukiza, Bikira Mariya yaririmbye ibitangaza n’impuhwe Nyagasani yamugiriye amutorera kuba umubyeyi w’Umucunguzi wacu, Yezu Kristu, Umwana w’Imana. Yasingije Imana agira ati “Ushobora byose yankoreye ibitangaza; Izina rye ni ritagatifu”.

Bavandimwe, natwe uyu munsi, hamwe n’abahuriye i Kibeho bose, niduhanike ibisingizo byacu maze turirimbe Magnificat yacu. Dushyire hamwe, duhuze amajwi. Dushire ubute, dushimire Imana kandi tuyisingize kubera ubuntu, impuhwe n’urukundo yatugaragarije. Koko nka Bikira Mariya, umutima wacu nusingize Nyagasani kandi uhimbazwe n’Imana Umukiza wacu. Yaratwibutse, maze atwoherereza Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, ngo aze kudusura. Yarebye umutima wacu unangiye n’ukuntu twarimo gutana tugana inzira y’ikibi n’urupfu, maze atuma Umwari wa Siyoni kudushyikiriza Inkuru Nziza y’impuhwe ze, iduhamagarira kwisubiraho no guhinduka. Hamwe n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, uyu munsi turirimbe tuti “Ushoborabyose yadukoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu!”

  1. Dushimire Bikira Mariya

Mu gushimira Imana, ntitwibagirwe gushimira na Bikira Mariya. Koko rero, kuva akivuka, kuva yavuga “fiat” igihe Imana imutumyeho Malayika Gaburiheli kumugezaho ubutumwa bwo kuzabyara Jambo wayo, kuva yakwakira ugushaka kwayo, akayemerera kuyibera “umuja”, Bikira Mariya ntiyigeze na rimwe abusanya n’ugushaka kwa Nyagasani. Yego ye ni “Yego” idasubira, itisubiraho, idasubira inyuma. Muri “Yego” ye, Bikira Mariya yihaye wese Nyagasani kugira ngo yegukire koko gukora ugushaka kwe. Tumushimire kandi tumwigireho ubwo budahemuka ku isezerano yagiriye Uhoraho.

Turamushimira ko yemeye kudusura, maze nk’uko yasuye mubyara we Elizabeti Mutagatifu, natwe akadushyikiriza Yezu Kristu, Umukiza wacu. Twe yaratudabagije; Bikira Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu (Lk 1, 56), ariko twe twamaranye imyaka umunani yose! Uyu munsi, nka Elizabeti, natwe turangurure ijwi, dusingize Nyina wa Jambo, tugira tuti “Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana wabyaye arasingizwa. Tubikesha iki kugira ngo Nyina w’Umutegetsi wacu atugenderere?”

Turashimira Bikira Mariya, kuko igihe adusuye, yatwibukije ijambo yabwiye abahereza bo mu bukwe bw’i Kana, igihe yagize ati “Icyo ababwira cyose mugikore” (Yh 2, 5). Yasohoje neza ubutumwa yahawe na Nyir’ijuru bwo kutugezaho impuruza yo kwisubiraho.

  1. Mbese tugeze he twakira ubwo butumwa yatugejejeho kandi tubushyira mu buzima bwacu?

Bavandimwe, uyu munsi ni umwanya Nyagasani aduhaye wo kongera kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya, Umwamikazi w’i Kibeho. Ni ubutumwa bukubiyemo kwisubiraho bidatinze, gusenga ubutarambirwa kandi nta buryarya, kumenya agaciro k’ububabare mu buzima bwacu bwa gikristu, gukunda kuvuga ishapule, cyane cyane iy’ububabare no gushishoza tukamenya gutahura imitego ya Sekibi n’ubuhakanyi idushoramo.

Ngeze he nitabira iyo mpuruza y’Umubyeyi wacu? Aho sinibera mu ndiri ya Sekibi? Bite n’ubuzima bw’isengesho? Aho sinsenga bya nyirarureshwa cyangwa byo kurangiza umuhango gusa? Ese ndacyamenya aho ishapule yanjye iba? Aho ntiyatonze umurayi aho nayimanitse cyangwa ntiyacikagurikiye mu mufuka w’umwenda nambaye? Aho sinyinigiriza mu ijosi by’umurimbo cyangwa kugira ngo abantu bambone maze bibwire ko ndi umwana wa Bikira Mariya, kandi ari byahe byo kajya! Iyo mpuye n’imisaraba y’ubuzima, mbyifatamo nte? Ese inyegereza Nyagasani cyangwa intera kumutera umugongo? Nkora iki kugira ngo nuhire kandi ngaburire ukwemera kwanjye, ngo hato kudatwarwa n’imiyaga ya Sekibi icumba urwango kandi ihuhera ubuhakanamana?

  1. Dusabirane

Bavandimwe, kuri uyu munsi dusabirane. Dusabirane kuba indahemuka ku isezerano twagiranye n’Imana. Dukomere mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Niturangamire Bikira Mariya, we Nyenyeri ituyobora mu nzira igana ijuru. Nk’uko kandi duhora tubimusaba mu isengesho ryiza rya “Ndakuramutsa Mariya”, nahore adusabira kuri ubu kugeza mu gihe tuzapfira. Amina.

Mugire mwese Umunsi mukuru mwiza wa Bikira Mariya, Umwamikazi w’i Kibeho.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho